Digiqole ad

Episode 136: Martin mu buzima bubi nyuma yo gufungurwa, abwiye byose umugore we

 Episode 136: Martin mu buzima bubi nyuma yo gufungurwa, abwiye byose umugore we

Zamu-“Uuuh! Ibi ni iki ra? Mariti! Ntabwo ubona ko ari njyewe murumuna wawe?”

Martin ntabwo yigeze yifuza no kutwumva, yakubiseho urugi ararudadira koko! Zamu abonye bimeze gutyo,

Zamu-“Ubu se ibi ni ibiki kandi? Ubu se agize isoni ko tuje kumusura mu nzu y’ibihomo kandi yarabaga mu gipangu?”

Nelson-“Erega ikibazo si uko tuje, ahubwo ikibazo nuko ambonye!”

Zamu-“Uuuh! Mukuru wanjye se uramuzi?”

Nelson-“Ndamubonye ndamumenya niwe rwose! Ni Martin wafunguwe! Ahubwo se ubu kuki afunze umuryango akatureka tukaguma aha ngaha ntareke ngo tumubwire byose yongere yisange muri twe?”

Zamu-“Si ngaho! Ubu se koko tubigenze gute?”

Njyewe-“Nelson! Ni Martin Nzi wambwiye?”

Nelson-“Daddy! Niwe rwose! Ubu se koko kutwihisha nicyo gisubizo cya byose?

Njyewe-“Niba Martin nzi ariwe koko birumvikana nawe siwe, ibi byose arabiterwa n’ imfunwe ry’ibyo yakoze na nubu atari yiyumvisha

Tukivuga ibyo duhagaze impande y’umuryango nahise mbona umubyeyi ukuze yinjiye mu rugo rw’imiyenzi aho twari turi, agisanga duhagaze ku rugi ashyira agatebo yari afite hasi maze ahita avuga,

We-“Uuuuh! Ko mwaruheze inyuma se bite kandi? Eeeh! Bernard, nawe koko waheze inyuma y’urugi koko?”

Zamu-“Naruheze inyuma da! Ko atubonye agahita akubitaho urugi se? nta kundi nyine ubwo turuheze inyuma!”

Nelson-“Nta gushidikanya uyu ni Madame Martin

Zamu-“Niwe rwose wabimenye, ese Maritini wari umuzi?”

Nelson-“Martin muzi cyera, byatangiye…nako se ubu dutahe cyangwa?”

Umugore wa Martin yahise atanga Zamu kuvuga,

We-“Uuuh! Ubwo se murambwiza ukuri koko yanze kubakingurira?”

Zamu-“Ubu se koko twakubeshya? Yanze da! Abaye akitubona akubitaho urugi, ubu twaruheze inyuma!”

We-“Reka nze nshe mu gikari mbakingurire!”

Ako kanya yahise afungura akaryango kajya mu gikari maze arinjira hashize akanya twumva we na Martin mu nzu biracika, urusaku rwari rwinshi ariko birangira bakinguye,

Madam Martin-“Ariko uzahora wihishe abantu kubera iki? Bareke binjire bagusure, ubuse uzakomeza wihishe abantu kubera iki? Ko Bank utayihishe se na nubu nkaba nkirya nkimara si amakosa yawe na nubu wampishe nkaba mbeshejweho n’agataro? Berna! Mwinjire”

Twinjiye mu nzu yari iteye kwibaza byinshi, nk’umuntu wumvise ibya Martin natangiye kwibaza niba koko ari iwe ngeze cyangwa ari undi! Aho niho naboneye ko iminsi mutajya inama.

Yari inzu iteye kwibaza byinshi ntatinya kuvuga ko yari iciriritse birenze, yari irimo udtebe nka tubiri, Nelson yicaye kuri kamwe akandi ngakururira Sacha ngo akicareho njyewe nkurura ijerekani yari iri aho nyicaraho,

Madam Martin-“Oya disi wikwicara ku ijerekani, reka njye hariya mu baturanyi ntire intebe wicareho!”

Njyewe-“Oya nta kibazo Mama! Umushyitsi asama ibyo asanze, mfa kuba mbasuye!”

Zamu wari uhagaze bisa n’ibyamucanze yahise avuga,

Zamu-“Boss! Ubu wicaye ku ijerekani koko? Reka tugerageze turebe ko twabona intebe!”

Njyewe-“Oya wikwigora, nta kibazo rwose! Ahubwo se ko nirwanyeho nkabona mpinnye akagongo wowe uricara hehe?”

Zamu-“Reka njye ntabwo ngoranye!”

Zamu yahise asohoka hashize akanya aza azanye intebe nini niba yari ayikuye hehe ntumbaze gusa umugore wa Martin yahise amubaza,

We-“Uuuh! Iyo se uyikuye hehe?’

Zamu-“Wambeshya iki se? Erega mu muco wa Kinyarwanda twanye dufashanya, ubona ko ari nyamwigendaho uwo we ntabwo ari uwanjye! Nyikuye hano hepfo mu baturanyi banyu!”

Zamu-“Maritini se ko ataza?”

Madame Martin-“Ayiga Mana! Ibi nabyo biri mu bituma nicuza! Ubu se koko aho nabaye nduwo gutira intebe koko?”

Zamu-“Nonese hari ubwo ari wowe uyitiye ko ari njyewe? Ngezeyo bahita bamenya rwose! Bahise bambwira ngo nsa na Maritini kandi ngo baramuzi!”

Madame Martin-“Nuko nyine nta kundi, ariko se ubundi azabihisha kugeza ryari? Ahubwo naze anabasuhuze!”

Umugore wa Martin yatangiye kumuhamagara, ariko Martin akanga kwitaba,

Madam Martin-“Yewee! Yewe ra? Ariko ubwo ntabwo unyumva? Ibi ni ibiki ra?”

Zamu-“Ariko ubwo ntabwo akumva ubundi?”

Madame Martin-“Ngo anyumva? Ahubwo se kuva cyera yigeze anyumva? Amajoro yose naraye, amanwa ngakanura nzi ngo mfite umugabo birangira nihamagara nkiyumva! Bakobwa bakowe! Uru ni urushako ndakubwiye!”

Twese-“Yooooh!”

Zamu-“Nonese ko nziko yagiye adutaye mu cyaro, akagera iyo za mugi agaherayo, twari tuzi ko yakize kandi twarabigenderaga, uzi Kayitani atubwira ko bahuriye mu mugi atwaye imodoka? Ahantu nabaga ndi barwaniraga kungenda iruhande, bavuga ngo baziranye n’umuntu ufite mukuru we ufite imodoka, none ngo…”

Madame Martin-“Rekera aho Berna! Winyibutsa ukuntu nari umukobwa w’igishongore, mukuru wawe namukunze ntitaye ko yari atunze, urabizi ko twabanye atanyeretse umuryango! Nanubu ndabyicuza,

Yankuye murugo iwacu kubera urukundo namukundaga ntabashaga guhagarika ngo mbanze nitekerezeho, byose byigaraguraga mu rukundo nkabura aho ndeba nkanabura amahitamo,

Ntibiteye kabiri turi mu buzima bwiza, bati baramufunze! Azize iki? Ati ni abanyanga bangambaniye, mpera aho mbona bansohora aho ninjiye hose, ndebye bank mbona konti irampamagara, aho niho nahereye ngenda umuhanda nshuruza kariya gataro mwabonye nzanye, ubu voca nari naranguye zirashize da! Roza niwe uzindanguriye ngo nawe araziha Muhoza!”

Zamu-“Wivunika erega turabyumva! Uzi ko utangiye no kuvuga nabo tutazi! Mubwire asohoke erega niwe tuje kureba, naho iby’iminsi byo turabizi itereka inzovu mu rwabya!”

Madame Martin-“Ahaaa! Naba aje wenda yakumva!”

Umugore wa Martin byagaragaraga ko yacupiye bya nyabyo, hahandi yari yaribagiwe cya gitenge cyiza, udukweto n’imisatsi yadusize aho yinjira mu karyango gato k’icyumba, ndahindukira ndeba Sacha nsanga yagiye kure cyane mu ntekerezo, ari naho nongeye kubonera imbamutima zuje impuhwe n’urukundo bitagirwa na benshi mu bavutse nkanjye aribyo bikwiye umuntu nyamuntu.

Yahise akurura agatebe maze yigira hino acisha ukuboko impande yanjye mbona ko ashaka ko mukomeza, nanjye sinatinda mufata ikiganza ndagikomeza, Nelson we yari yagiye yenda kugera iwabo w’amateka, aho byose byavuye.

Ako kanya Madame Martin yahise agaruka ari kumwe na Martin wa nyawe, wawundi nabwiwe na Nelson, koko yari yarahindutse undi, wa mubyibuho bavugaga wararigiye cyera, nta musatsi, mbega yari ateye impuhwe ku muntu umuntu wamumenye mu mateka.

Sacha yahise ahaguruka amuha agatebe yari yicayeho maze aricara nongera kubona imfatiro z’umutima we!

Martin amaze kwicara,

Zamu-“Marti! Koko urabona tuze kugusura udukingirane?”

Martin-“Munzaniye iki se?”

Zamu-“Uuuh! Icya mbere se ni ibintu cyangwa nuko duhari?”

Martin-“Abantu se ko nabagize na nubu nkaba mbafite ko ibintu natunze ntabifite? Niba muje kunshinyagurira mbabure!”

Madame Martin-“Ariko noneho ndagowe! Uri kwirukana abantu baje bagusanga? Ngaho ibintu washyize imbere nibize bigusure! Reka mbe nigendeye ma! Ndabizi ubu inshyi zirarara zirisha mu matama yanjye!”

Zamu-“Uragenda se urajya hehe? Ko ubu ikinzanye ari ukubaza Maritini icyo yafungiwe twahishwe? Ubona ngo duhere mu gihirahiro?”

Martin-“Urabimenya ngo bikumarire iki? Ahubwo reka nigendere!”

Zamu-“Si ngaho bose barahambiye barudutayemo! Mariti, wavuye iwacu ngo ugiye gupagasa, wansize ndi muto ntabwo wari uziko naba ndi zamu ndiwe ubu,

Bagiye batubwira byinshi, ngo warakize ufite amamodoka n’amazu, muri byose ntacyo byamariye umuryango wavutsemo, So yashaje akuvuma, Nyoko yatabarutse akiguciraho imigani, none ibyo byose mbirengego nze kukureba unkingirane inyuma y’urugi? Byongeye kandi njye kwitirira intebe?”

Zamu yamaze kuvuga gutyo twese twitsa imitima, kari agahinda karenze imitima yababasha kwakira ibyo badashobora kwakira nkatwe!

Martin byamukoze ku mutima maze ahita atangira kuvuga amagambo menshi acomekerenye,

Martin-“Ariko Berena! Berenari ninde wakunterereje iwanjye? Ubwo ushaka kumbwira ko Papa na Mama bashaje batongeye kumbona, ubwo ushatse kuvuga ko ntacyo nigeze mbamarira, Berena! Uzanywe hano no kunsonga?”

Zamu-“Nonese ubyo mvuga bitari ukuri ni ibihe? Ntabwo ngushinyagurira ndavuga ibyabaye, nsobora kuba mvuze ibindimo igihe kidakwiye ariko ni ukuri kundimo, wishimishije mubyo wari ufite uratwibagirwa, ariko uyu niwo mwanya mwiza wo kukwitaho ngo tukwereke ko umuntu ari nkundi kandi iminsi itereka inzovu mu rwabya, nakuzaniye ikinono n’agafu byose nkesha uwo nita Boss wanjye Daddy mwene Gatera nako Jules niba nibuka neza, aho niho nubakiye ubuzima bugoranye ariko butazahera ngo ngo bwigande bwibagirwe aho bwatangiriye!”

Martin byaramurenze maze twese twari aho kumwitegereza turabireka ahubwo turarebana, tukibaza ibyo byose,

Nelson-“Martin! Uyu ni niwo mwanya ngo usanganizwe imbabazi zibyo wakoze, Ndabizi uwo mwarushinganye ntabwo azi byose ariko kuko yakurwaniriye uri muri gereza na nubu ukaba warasanze yariyubatse…”

Madame Martin-“Urabivuga urabizi? Ubu se kuba nshuruza agataro nuko nako…”

Nelson-“Iyaba wari uzi Dovine wasize aho ageze yubaka ubuzima nubwo yabuze ingendo yahoranye ntiwaba ugitekereza  wazize aricyo amafaranga atugira igikoresho akenshi kikaba icy’inabi ituma twibagirwa naho twavuye

Martin yabuze icyo asubiza, mbona agiye kure mu ntekerezo maze ako kanya yitsa umutima,

Martin-“Dovine se ubu ameze ate?”

Nelson-“Dovine ubu ni umutunzi, afite byose uzibimera!”

Madame Martin-“Uwo mukobwa kandi nongeye kumwumva? Wasanga ibyo bambwiye atari byo!”

Martin-“Ubu se koko ntahera hehe ngusaba imbabazi? Nako mbabarira ni ukuri!

Madame Martin-“Singaho! Ibyo ni iki se kandi? Haricyo ntazi se mwo kabyara mwe?”

Martin-“Nibyo gusa, Mama Diane! Mbabarira narNarahemutse, narakubeshye ariko  byose ni njyewe!”

Madame Martin-“Ibiki se se noneho, Martin! Wakoze iki wampishe kuburyo bigeze iyi saha ukimpisha!”

Martin yatangiye kuvuga byose ntacyo asize, umugore we amaze kumva byose atari azi………………………

Ntuzacikwe na Episode ya 137 ejo mu gitondo…

 

19 Comments

  • murakoze! n’ubwo kabaye gato.

  • MARTIN ABWIYE UMUGORE WE UKURI KUBERA NELSON NIBYIZA PEE !!..

  • umuseke ndabashmiye ubwitange mugira mutwigisha uko twabana neza muri y’isi yacu mukomereze aho.kandi inkuru igeze ahashimishije uretse ko musigaye muduha tugufi cyane, naho ubundi umwanditsi na komereze aho.

  • Ehh wabona Martin adaciye bugufi maze abo yasize bakamuremera akongera akiyubaka. Divine azamufashe amuhe Ku mafranga atangire nawe akore dore akebo kajya iwa Mugarura

  • Ko nomeho kabaye gato cyane habaye iki

  • episode zisigaye ari ngufi ariko nyamara, kereka niba aruko inkuru iba igeze aho dushaka cyaneeeeeee!

  • Bravo kumuseke Ndabona inkuru igeze aharyoshye. Martini Ubwo yemeye icyaha na Gasongo azakira nawe ace bugufi asabe imbabazi burya uko iminsi ihinduka ihindura byinshi bitari byitezwe. Ariko Mugeregeze mukagireho karekaremo

  • Mbega agahinda

  • nikagufi cyane thanks

  • Martin agomba guca bugufii

  • woooww byiza cyane ubwo sacha yumvise daddy, bob se ko mbona ari asa n’umuhehesi none sacha yaba ariwe ahitamo ntiyazicuza? reka tubitege amaso

  • ko comments zabuze di???? 11 gusa!!!

  • Mwiriwe neza ko byanze gufungura iyi episode kd izindi bikunda harasabwa iki bari kubwira ngo invalid adress or password enterd kd ntanakimwe nahinduye mwamfasha kabisa niriwe mbigerageza byanze .murakoze.amatsiko ameze nabi

  • Nelson wabona kandi ashubije Martin mukazi,murakoze, inkuru iteye amatsiko

  • nihatari kbs ark marte navuge ukuri imbabazi azazihabwa

  • mana we mbega inkuru yubaka mugire muduhe next one kuko amatsiko arishe pe anf big thx to the writer

  • Mwiriwe neza Umuseke, uyumunsi nta episode muri butugenere se?

    Umunsi mwiza

  • ko ntankuru mwaduhaye?

  • byiza kbsa gusa kwinjira mur accnt byagoranyw p

Comments are closed.

en_USEnglish