Digiqole ad

Episode 129: Rosy ikinyoma kiramutamaje, Daddy abona icyo atari azi kuri Danny

 Episode 129: Rosy ikinyoma kiramutamaje, Daddy abona icyo atari azi kuri Danny

Rosy-“Daddy! Mbabarira uze wihuta ibintu birakomeye!”

Njyewe-“Ariko se ko utambwira ugakomeza umbwira ngo nze nihuta urabona njyewe nakwifata nkaza gutyo gusa? Ese ubundi uri hehe?”

Rosy-“Ariko Daddy! Umuntu aragutabaza ukamubaza icyo abaye ngo ubone kuza koko?”

Njyewe-“Nonese utamubajije icyo abaye wamenya ugenda witwaje iki?”

Rosy-“Daddy! Sha waretse kuvuga gutyo ahubwo atsa uze umutware!”

Njyewe-“Ngo nze mutware? Inde se?”

Rosy-“Ni Danny yewe!

Njyewe-“Uuuuh! Danny se ari hehe ko nari ngiye kumuhamagara? Yabaye iki se ahubwo?”

Rosy-“Sha yasinze! Eeh! Nako yadabagiye!”

Njyewe-“Ariko se noneho ibi ni ibiki? Nonese yasindiye hehe kandi?”

Rosy-“Twari turi hano kuri henken none yaraburije bya hatari, ngwino umutware ahubwo dushaka kugenda!”

Njyewe-“Uuuuh! Wowe nande se?”

Rosy-“Ndi kumwe n’umukobwa witwa Samantha! Ni mwiza shahu! Ahubwo nuza nizere ko nta bintu byo kumwaka nimero!”

Njyewe-“Ariko noneho ibi ni ibiki ra?”

Nkibaza niba ibyo numva ari byo nahise numva barwanira telephone,

Umwe-“Mpereza hano ariko!”

Undi-“Rekura nivugishiriza umugabo ariko?”

Nahise numva irindi jwi ritari irya Rosy mpita menya ko ari irya Samantha ibyo ari byo byose, wavugaga rutava mu kanwa,

Samantha-“Umva Bro! Nonese ngo bimeze neza? Murumuna wawe yaberewe none yasinziye, ngwino udutware rero!

Nanze kuguma kumva iby’abasinzi nkupa telephone mpita nzimya n’itara ryo muri salon njya mu cyumba cyanjye nicara ku buriri, nkimara gutuza numva ibitekerezo bitangiye kunzamo, ubwenge bujya kure nisanga ndi kwiganiriza,

Njyewe-“Ariko se ubu koko ibi ni ibiki, Danny ni umusore mugenzi wanjye, ikiruta ibindi ni umuntu nkanjye, yaje ansanga ankeneye ese ninjye wahisemo nabi mwakira?

Ko nzi ko nta mafaranga akorera, ubu niwe wagiye kwifata akagura amayoga mpaka asindiye mu kabari bakampamagara ngo njye kumucyura? Oya nubwo wakwirengera umuntu ariko ntabwo wakwirengera n’amafuti,

Uuuuh! Ariko se mureke abe uko yakabaye? Ubu se naba mufashije iki koko?”

Nakomeje gutekereza byinshi, nibutse umunsi wa mbere mubona, hari kuwa gatanu mu masaha ya saa sita, kuko nari niriwe nkora ntaruhuka numvise inzara irambiranduye ndakinga ngo njye kurya aka brochette nkinjira mu muryango kwa Kibonke numva telephone yanjye irasonnye nkora mu mufuka ngo nitabe muri uko kurangara mba nkubitanye n’umuntu nubuye amaso mbona ni umusore,

We-“Dore uyu nawe! Ariko mwagiye mugenda mureba? Nta soni kunkandagira?

Njyewe-“Mwihangane Boss! Naje ndangaye ntabwo nashakagaka kubakandagira”

We-“Reka reka wana! Hanagura zino nkweto, uzi igihe umuntu aba yataye azoza? Gira vuba se!”

Njyewe-“Ariko se niba ngukandagiye ntabishaka wanyumvise? Ubu se ninzihanagura araba ari inshungu ya byose?”

We-“Hhhhh! Naguhaburaga Man! Ubu se wahanaguza umu Djama inkweto? Sinzi ukurisha, sinzi ukunywesha yewe nta nubwo nzi ukwambika! Ahubwo niba unywa akantu ngwino bakaguhe ubuzima bukomeze! Nitwa Danny uyu mwana mwiza nako nzaba mukubwira”

Njyewe-“Ntiwumva se! Urakoze cyane!”

Njye na Danny ndetse n’umukobwa bari bari kumwe twarinjiye, twicara ahantu dutumiza icyo kunywa ndetse n’icyo kurya ari nako twiganirira dusoje muha nimero yanjye ubundi mfata inzira nsubira ku kazi ubuzima burakomeza.

Kuva uwo munsi njye na Danny twabaye nk’abavandimwe, muri week end kenshi twabaga turi kumwe ndetse ni njye wamukundishije igisope, Danny dukomeza kubana kugeza ubwo twajyanye kwa Dovine ari naho Nelson yadusanze akatubwira inzira ye.

Nkimara kwibuka byose nahise mpaguruka nshyiramo inkweto ndasohoka ninjira mu modoka mfata urugendo nerekeza kuri henken Rosy yari amaze kubwira, nkigerayo nsanga koko Danny yunamye ku meza asa n’uwasinziriye Rosy akimbona ahaguruka nk’iya Gatera,

Rosy-“Yuwiiiiiiii! Daddy! Yambiiiiiii!”

Yaraje arampobera nkomeza kumwitegereza gusa ntacyo mvuga, numvaga mfite ibitekerezo byinshi ndetse numva mfite amagambo menshi nshaka kubwira Danny, Rosy amaze kumpobera,

Njyewe-“Rosy! Mbabarira ntabwo nshaka gutinda aha!”

Rosy-“Eeeeh! Uzi ko ansize? Daddy! Uratinyuka ukanyuraho? Ariko mwagiye mugira imitima ikunda? Ubu se ndi umukobwa mubi?”

Njyewe-“Ni wowe ubyivugiye, Rosy! Ntabwo nje hano kukureba, nje gucyura Danny nta kindi!”

Rosy-“Ok! Ngaho mufate umucyure!”

Rosy na Samantha bagize ngo ndi gukina ndabihorera nkomeza njya aho Danny yari ari mukomanga rimwe, ubwa kabiri ahita yinanura,

Danny-“Cherie!”

Njyewe-“Reka ntabwo ndi Samantha! Danny haguruka dutahe!”

Danny-“Eeeh! Bro! Ese ni wowe? Yeeee! Uzi ko ari Daddy? Ewana baguhe akantu wangu!”

Njyewe-“Danny! Ntabwo nje hano kunywa, nje kugucyura kuko bambwiye ko wasinze, dutahe ibindi ndabikubwirira mu rugo nta mpamvu!”

Danny-“Hhhhh! Ni agakino wangu! Ubu se inzoga nanyweye zose narenzaho kweli ngasindishwa n’utuyoga tubiri Rosy yanguriye?”

Njyewe-“Danny! Ibyo uvuga ni ibiki?”

Danny-“Egera Rosy niwe uguhamagaye kuko agushaka! Nanjye Dilo ndayirangije ngiye kurisoma nitonze!”

Njyewe-“Ntibishoboka! Danny! Ni wowe ukora ibi kweli? Ubu se bitaniye hehe n’ubugambanyi?”

Danny-“Ariko se wowe umwana aragukunda namukinira game ukabyita ubugambanyi? Egera umwana wana aragukeneye!”

Nitegereje Danny numva umujinya ukuntu, burya umuntu mubana niwe wa mbere umenya inguni zigize inzu mubamo, niwe umenya icyo ushaka ndetse ni nawe ukumenyera icyo ukwiye.

Kuba nari nje gufata Danny ngo mucyure nuko nari nzi ko kuva yaza mu rugo ubuzima bwe buri mu maboko yanjye, byose nabikoreraga ko ari umusore mugenzi wanjye ndetse nkazirikana ko burya ntawe umenya aho bwira ageze, nkazirikana ko uyu munsi ariwe nanjye ejo nshobora kumukenera.

Njyewe-“Danny! Ushobora kuza tugataha?”

Danny-“Rosy! Ariko se ko mwagumye aho wana? Mwagizengo turaheje? Cyangwa uragira ngo utangurira izo wanyemereye! Si ng’uyu se? Sama! Iyizire rata niba Rosy yanze!”

Samatha yazize Rosy aho yari ahagaze aza asanga Danny mbona koko ko kari agatego bari bampangiye, mfata umwanzuro wo guhindukira nkigendera ibindi bikazaza nyuma.

Ngikata ngo ngende Rosy yahise amfata ukuboko ndahindukira mwitegereza mu maso,

Rosy-“Daddy! Wakwibeshya ukabikora?”

Njyewe-“Ko umfata se bite? Wowe uratinyuka ukambeshya?”

Rosy-“Basi banza wumve impamvu nabikoze maze ubone kugenda!”

Njyewe-“Nakumvise kare umbeshya ubu ntabwo nkeneye kukumva! Ndeka nitahire namwe mugume mu byanyu!”

Rosy-“Daddy! Wakumvise impamvu nguhamagaye nkakubeshya ngo uze gutwara Danny! Rwose nanjye ntabwo ari njyewe, mbabarira ni umutima ugushaka kandi nta bundi buryo nari kukubonamo kuko ngushaka cyane!”

Njyewe-“Rosy! Ntabwo nigeze nifuza kubaho ubuzima bwo kubeshywa, n’undi munsi ntuzigere ugerageza kumbeshya!”

Nahise mucaho nkomeza njya aho nari nasize imodoka, mfungura umuryango vuba ngikinga mbona Rosy na Danny ndetse na Samantha bangezeho,

Rosy-“Daddy! Waretse kugenda koko?”

Danny-“Umusaza! Reka gucaho faux Man! Wakumvise umwana!”

Njyewe-“Danny! Reka ushobora kujya mu modoka tukagenda cyangwa?”

Rosy-“Daddy! Wambariye ukanyumva ubundi ukagenda amahoro! Erega nanjye ntabwo ari njye!”

Njyewe-“Ese ushaka kumbwira iki nshobora kumva ari uko ubanje kumbeshya?”

Rosy-“Daddy! Wanyumvise…”

Ako kanya nahise natsa ngiye guhaguruka mbona Rosy azenze amarira mu maso nkomeza kumwitegereza ako kanya mpita nzimya ndasohoka muhagarara imbere ahita ambwira,

Rosy-“Daddy! Ntubone nkuririra ngo ugire ngo ni wowe muhungu wenyine uri kuri iyi si, kandi kuntega amatwi byonyine nta kiguzi bigusaba, niba ari n’ikiguzi kinsabe ndagitanga ariko uruhure umutima wanjye”

Rosy amaze kumbwira gutyo numvise nanjye umutima wanjye unshiriye urubanza, maze mpita mubwira,

Njyewe-“Mbabarira Rosy, byose bitewe n’ukuntu nanga ikinyoma, ariko niba ikiguteye amarira ku maso atari ikinyoma mbwira ndakumva.

Rosy-“Daddy! Urakoze kuba wemeye kunyumva, uko undeba uku ndaremerewe kandi nanijwe n’umutima umpatira kukubwira ko ukwifuza”

Njyewe-“Uuuuh! Rosy?”

Rosy-“Daddy! Nyumva! Sinzi uko byaje, sinzi icyabinteye gusa nashidutse numva ngukunda, gusa umbabarire niba bikugoye ariko nunyumva uraba umpojeje aya marira ndi kukuririra”

Akivuga gutyo ako kanya hari umusore waje ahagarara ku ruhande Rosy akimubona mbona arikanze,

Rosy-“Daddy! Ngaho igendere rata nagutindije! Ni ah’ubutaha!”

Rosy yahise akata asanga uwo musore Danny na Samantha bamukurikiza amaso nanjye mpita ninjira mu modoka Danny nawe ahita asezera Samantha dufata umuhanda,

Mu modoka dutaha,

Njyewe-“Ariko Danny! Koko urabona ibyo urimo aribyo?”

Danny-“Man! Ihangane ndaraburije, uzi guseba imbere y’umu Bebe?”

Njyewe-“Ubundi niyo ngaruka y’ikinyoma, ugikora wumva ari ibisanzwe ariko iyo kikugaritse utangira kwicuza!”

Danny-“Ewana ndaraburije kabisa”

Njyewe-“Nonese ubundi byagenze gute? Ko nzi ko nta mafaranga ufite wagiye mu mazoga gute?”

Danny-“Bro! Buriya uriya mukobwa yampuruje mu rugo ngo ningende ambwire, ngezeyo azana amacupa kandi urabizi ko ntari ngaherutse nkihagera ndicara ntangira kunywa,

Namubajije icyo ampamagariye arambwira ngo niba niteguye mubwire bazizanire rimwe, kubera icyaka nari nifitiye nicuza ntazi nicyo ari cyo, aho rero niho yambwiriye ko agushaka, dupanga kwisindisha ngo uze untahane akubone!”

Njyewe-“Danny! Ibyo wakoze nawe si wowe, iyaba wari uzi agaciro nguha ntiwakampuruje hejuru y’ikinyoma, Uzi ukuntu Mama yaguhangayikiye, wari uzi ko nari nanze kuryama utaraza, uwakubwira ukuntu nje nk’iyagatera ngo yewe ntabare ubuzima bwawe”

Danny-“Man! Pole sana niba nkugoye, Ariko nta n’iribi tu! Ahubwo se waparitse gato nkihagarika?”

Njyewe-“Uuuuh! Wakwihanganye se tukagera mu rugo!”

Danny-“Ewana! Ndakubwe sana! Ndamutse ngoswe gato nahita ninyaraho!”

Njyewe-“Ok! Reka mparike noneho!”

Naraparitse maze Danny avamo ndategereza hashira akanya gato ataragaruka, ndambiwe nkingura umuryango, nkigera hanze ntungurwa no kubona Danny atumura itabi,

Njyewe-“Eeeeh! Danny! Ni wowe mbona cyangwa?”

Danny-“Umusaza! Ntabwo ubona ko ndi kwizimya se? Akira nawe ahubwo utwike ibyaha……………

21 Comments

  • GOOD! MUKOMEREZE AHO

  • uduhaye kagufi

  • Eeeee noneho nange birakunze agahinda kari kagiye kunyica kubera iyi nkuru kuko ndayikunda.
    Murakoze Vraiment!

    • Ubwo Episode zatambutse uzazisoma uzirangize?

  • Dadi muvandimwe ukwiye kugira amakenga uwo sumuntu muzima azagukorera nkibyo gasongo yakoreye Nelison kdi menyako ibuye ryagaragaye riba ritacyishe isuka kura kabutindi murugo ejo mutisanga habi niko bimeze ahubwo irijoro ntumugeze murugo bwacya ibintu ya bimeze munzu

  • Abantu ntibazi gushimira pe reba Danny ibyo kwigira vraiment!!!Rossy ni umukobwa mubi kweli barekeye Sacha ko ariwe wahuje umutima na Daddy kandi bizacamo pe

  • Abantu ntibazi gushimira pe reba Danny ibyo kwigira vraiment!!!Rossy ni umukobwa mubi kweli barekeye Sacha ko ariwe wahuje umutima na Daddy kandi bizacamo pe

  • ni kagufi weeee

  • bonjour Daddy niba utarigiye kuri Nelson birakureba Niba utaretse Danny uzicuza bikomeye kuko uwo ntaho ataniye na gasongo kd Maman yarabibonye nyamwanga kumva ntiyanze nokubona uzemera usanze yabimuye naho Rosy nikirara rekana nawe gumana na Sacha rwose .

  • Daddy gira ubwenge wangu burya utinda mumazi umazana amagaragamba
    Ushatse wamenya inshuti numwanzi

  • Nikagufi byo

  • Kari karyoshye ariko ni kagufi sana

  • Genda ben uraberwa

  • Sha jyewe byaranze naheranywe n’irungu!

  • kagufi cyane

  • Ariko daddy nawe rwose yambabariye hakirikare ntazahure nibyago nkibya nerson akirukana danny ko nyuma azicuza njye nahita musiga aho

  • eeeeh! ko Danny ari umusore mubi? Ka Rosy buriya ndakanga, uziko kari kari kuryarya Dady umugabo wako akakagwaho?

  • Ariko njye ndabona Daddy, yagombye kurekana na Danny kuko afite imico y’uburara cyane
    kandi bikababaza Maman wa Daddy
    Murakoze, turabakunda.

  • Mbega Danny#gasongo yewe Daddy wikibabariza umubyeyi hejuru yamafuti kuko ntanshuti irimo iyo aba umuntu muzima yaribube yibuka aho wamukuye.we yaranze no kubaha amazi gatera yabashushubikanye ubwo niba utarafashe amasomo ya Nelson waratakaye .ubwose urabona Atari umugambanyi ahuwo

  • Danny numugambanyi mubi cyane! daddy?menya ubwenge!naho ubundi,wazisanga ahantu habi!ariko dorlene yanshimishije kweli!! Nelson, dukeneye kukugaragira wowe na Brendan wawe! arikose gaju,Jojo,brawn,pascal kontagakuru kabo!?aliane,na cheriwe, nababakobwa babanaga banakorana ntagakuru kabo!?umuseke turabakunda tks kumwanditsi wacu!.

  • Danny nago ari umuntu WO kubana nawe kbsa,umuntu bashukisha inzoga?

Comments are closed.

en_USEnglish