Digiqole ad

Episode 134: Sacha na Daddy bavuye kuri Hotel bashwanye kubera umukobwa wabakiriye

 Episode 134: Sacha na Daddy bavuye kuri Hotel bashwanye kubera umukobwa wabakiriye

Nkimara kubwira Sacha ijambo rikomeye ari nabwo bwa mbere ryari rimaze kunsohokamo numvise umutima uruhutse, numva ndatuje nk’umuntu utuye umutwaro wari umuremereye.

Intoki zanjye yari afashe yarazikomeje, arazirekura andambika ibiganza mu gituza anyitegerezanya imbabazi zivanze n’ubwuzu maze arambwira.

Sacha – “Daddy! Amagambo umbwiye anyuze mu mutima wasaritswe n’intimba numva akayaga gahushye karema bundi bushya uko navutse, sinzi niba ari amarangamutima yanjye cyangwa niba ari ukuri gutatse umutima wanjye, gusa nako…”

Njyewe – “Oooh! Komeza unyibwirire ndakumva Sacha! Wihogora kuko mpinduye inyito wanyise nkishima, nkaba undi ngahindura umutima, ishusho n’ingendo! Niba habaho gukunda ndagukunda kandi niba hari abavukanye ibyishimo bisanga ibindi nanjye ndimo kuko warabinsanganije ndabibona, ari nayo mpamvu aka kanya nuzuye wese!”

Sacha – “Ayiweee! Daddy, mbabarira amarira y’ibyishimo arandenze, ntabwo nari nzi ko nshobora kwishima bikageza aho ngera kurira, ikintu nabuze mu buzima bwanjye!”

Njyewe – “Sacha! Biratangaje cyane kubona umwiza nkawe wabuze ibyishimo, ntabwo ari uko utabikwiye ahubwo n’uko benshi bumva ko batabikwiye, ariko uwamenye agaciro k’umutima utanga utitangiriye itama yamenye neza ko ubitse ibyishimo byinshi bitaguranwa isura n’amagana.”

Sacha – “Ahwiiii! Ubanza ndi kurota ahari! Daddy! Urakoze cyane kandi unkoreye mu ndiba yawo, gusa sinzi niba naguhamiriza kukwemerera urukundo kuko uje nyuma y’undi?”

Njyewe – “Ngo? Sacha! Mbabarira niba wenda nje nyuma y’abandi ariko ureka ijambo nkubwiye rikunyuremo ritambuke urishyingure aho ushaka!”

Sacha – “Oya! Kukumva nzakumva amaza n’amaza uzahora uri Daddy wanjye, wa wundi wampaye ibyishimo bikantera amarira ku maso! Icyo nshaka kukubwira nuko hari uwarekuye umutima akawunyoherezaho ngo muhe ihumure, kandi ni inshuti yawe kuri ubu ufata nk’umuvandimwe wawe!”

Njyewe – “Oooh! Nta wundi ni Bob! Oooh my God! Ndabyibutse byose!”

Sacha – “Yego bambe wabimenye! Ni we! Ni Bob wa wundi nasenyeye ntabigambiriye ahubwo ari ugushakira hasi no hejuru urukundo nifuzaga kuva mu buto bwanjye!”

Njyewe – “Ndabyumva kandi ndabizi impamvu ntabwo izi ko umutima ubizi, gusa umutima urayifite! Reka ntuze umutima ugutegeke kuko amatwi yanjye ari kure cyane kutumva ko utayasanganije ijambo yari yiteze, ari ryo “Ndagukunda”!”

Sacha – “Yooh! Humura Daddy! Ha agaciro ko ndi kumwe nawe, ibi byose bivuze ikintu kimwe, nta kindi nuko ubikwiye ndetse ni nuko ari wowe twahuje amaso ngahindura ubuzima nabayemo igihe kirekire nicuza. Humura umunsi umutima wampaye amahitamo umunwa uzahamya icyo umutima wanjye wifuza kuvuga!”

Njyewe – “Urakoze cyane Sacha! Igihe uzavuga amatwi yanjye azaba ategereje kukumva n’umutima wanjye uzaba ukereye kwakira byose!”

Sacha – “Urakoze cyane Daddy!”

Njyewe – “Urisanga Sacha!”

Njye na Sacha twaratuje dukomeza kurebana, ariko indoro ye yari yabaye indi ndetse n’impumeko ye nayibonaga mu gituza cye, ahita ambwira.

Sacha – “Daddy! Ngaho mperekeza njye kuryama rero!”

Njyewe – “Oooh! Ubu se uragiye kweli?”

Sacha – “Daddy! Nta kundi! Ni nayo mpamvu twatse chambres! Reka tujye kuryama ejo tuzasubire i Kigali kandi nongeye kugushimira ukuntu wanyitayeho bikomeye!”

Njyewe – “Urisanga Sacha! Byose ni urukundo rwaje nk’imvura y’amahindu, rukagutamaho rukagutungura rudateguje!”

Sacha – “Ariko Daddy!”

Njyewe – “Karame!”

Sacha – “Karamizwe amata!”

Njyewe – “Ooooh! Urakoze cyane shenge!”

Sacha – “Tujye kuryama basi, ni ah’ejo!”

Sacha yamfashe ukuboko dutambika hirya gato muhereza urufunguzo nari namubikiye arafungura amaze kongera kunyitegereza ampa akantu ku itama ankora mu kiganza mpina akagongo nerekeza mu cyumba cyanjye!

Nkigerayo nakomeje gutekereza byinshi, nibajije niba wenda nshiye inka amabere cyangwa mvuze akari imurori ariko igisubizo kiba kimwe, akuzuye umutima niko gasesekara ku munwa kandi agatinze kazaza muri ako kanya kari amenyo ya ruguru!

Nibutse nanone ko Bob namuhaye rugari kubera umwanya nari mpagazemo ari nayo mpamvu Sacha yanze guhitamo ngo akunde abaze umutima, ibyo byose byongeye kunyereka ko Sacha ari umukobwa uha agaciro “ndagukunda”.

Nakomeje gutekereza byinshi mbura ibitotsi nko mu masaha ya saa kenda ntungurwa no kubona telephone yanjye yatse, nkiyifata mbona ni message mu kureba neza numero yari iyohereje nsanga ntayo nzi!

Nahize nyifungura vuba ntangira gusoma, yagiraga iti:

“Boss! Ni zamu! None se ejo mwamfasha nkajya gusura Maritini nk’uko mwari mwarabinyemereye?”

Nkimara gusoma iyo message nahise nibuka ko koko nabimwemereye ntabwo nigeze mubaza impamvu yohereje message bwije kuko yari mu kazi ke kandi n’ubusanzwe nari niburiye ibitotsi, ako kanya mpita muhamagara ayitaba vuba cyane.

Zamu – “Aloo! Ndakumva ye!”

Njyewe – “Bite se Za! Message yawe ndayibonye!”

Zamu – “Nuko nuko nuko ye! None se ko niteguye bizashoboka ra?”

Njyewe – “Humura bizakunda! Ndakoherereza ticket uze kuko ubu nanjye niho ndi, tuzavugana nibishoboka tujyane!”

Zamu – “Eeeh! Boss! Koko se? Yebaba wee! Imana iguhe umugisha mwinshi cyane kandi….”

Zamu yavuze byinshi, bya bindi biranga umutima unezerewe, ndamusezera, ubwo gahunda yari iy’ejo, call end.

Nkimara gukura telephone ku gutwi nahise mbona message ntasomye, nyifungura vuba nsanga ni iya Sacha, yagiraga iti:

“Daddy! Uzi ko na n’ubu ntari nasinzira? Nakomeje kwibaza ku byo wambwiye ntabwo nkubeshya meze nk’umuzamu urariye imitungo ya shebuja!”

Ako kanya nanjye nahise musubiza vuba ngo:

“Yooh! Ntabwo ari wowe wenyine Sacha! Nanjye nuko ndakanuye ntabwo nzi uko guhumbya bimera, ubu se koko amaherezo azaba ayahe?”

Send.

Hashize akanya gato ntegereje, mbona message iraje yavugaga ngo:

“Ntacyo reka ndare irondo n’ubundi Papa yarambwiye ngo iyo ufite icyo urwanira ntabwo uryama ngo usinzire ahubwo ukanura amanywa n’ijoro aho kugira ngo usinzire by’iteka, ubu ndi kurwana n’amahitamo!”

Nanjye nahise musubiza vuba ngo:

“Humura amahitamo nta handi uyatira, ni wowe wenyine uyifitemo, njyewe icyo niteguye nukuzayakirana amaboko yombi, ngaho ryama usinzire nanjye ngiye kwihingamo ibitotsi!”

Send.

Namaze kohereza iyo message ntegereza ko ansubiza ariko ndaheba, nshiduka nashyizweyo nkanguka mu gitondo, nongera gusubiza intekerezo inyuma nibuka byose!

Nahise mbyuka nditunganya maze kwitegura numva umuntu ukomanze njya ku rugi ndakingura nsanga ari wa mukobwa waduhaye chambres wari uzanye ifunguro rya mu gitondo.

Njyewe – “Uuuuh! Ese ni wowe?”

We – “Hhhh! Wari ugize ngo ni wa mukobwa se? Harya nyibutsa, ngo umwita nde?”

Njyewe – “Uuuuh! Urashaka kumumenya se?”

We – “Yego! Ngaho mbwira uko yitwa!”

Njyewe – “Yitwa Sacha! Ngaho zana icyo cyayi ubundi usubire mu kazi kawe!”

We – “Uuuh! Ko unyirukana se kandi? Ntabwo wifuza abakuganiriza?”

Njyewe – “Ushaka kunganiriza iki se?”

We – “Twebwe erega ni cyo dushinzwe! Ahubwo ngwino wicare ngukorere icyayi!”

Njyewe – “Oya singombwa…”

Nakomeje kuvuga yinjiye, aratambuka atereka ku meza, atangira gusuka icyayi mu itasi.

Nta kindi nanjye nakoze narahindukiye nicara ku buriri maze ndamwitegereza amaze gukora icyayi araterura arampereza ankorera n’umugati ubundi yicara impande yanjye.

Yari umukobwa ucangamutse cyane nubwo namurebaga singire ikindi ntekereza ariko yanjyanye kure ntangira kumwitaho birenze uko namurebaga ibintu ntahise menya aho bivuye.

We – “Ariko reka nkwibarize rata nubwo ntakuzi, gusa nakwishimiye kubera ukuntu witonda!”

Njyewe – “Urakoze!”

We – “Ese uriya mukobwa mwazanye murakundana, cyangwa?”

Njyewe – “Eeh! Oya! Uriya ni mushiki wanjye! None se kuki ubimbajije?”

We – “Nari ngize ngo ni Cherie uri kwibabariza umukunzi bigeze aha!”

Njyewe – “Hhhh! Gute se?”

We – “Nari nibajije ukuntu yakuraje wenyine! Mbega bibi! Gusa rata pole wihangane burya kumenya igikwiye ntabwo ari ibya bose. Ubu ntuba wambwiye nkaza nkakumara imbeho koko?”

Njyewe – “Oooh! Kandi wabikora neza?”

We – “Hhhhh! Wakumirwa! Uzi ukuntu uri igisore cyiza…!”

Uwo mukobwa yatangiye ampinira ikora ry’ishati nari nambaye ngira ngo ni ibisanzwe mvuga merci, na we arikiriza ngira ngo birarangiye ariko intoki ze azigumisha mu gituza cyanjye.

Ako kanya amaso yanjye yatangiye kumwitegereza no kumwitaho birenze uko namubonaga mbere.

Natangiye kwitegereza ijipo nto yari yambaye kamere burya ni kamere, numvaga namukoraho uko mbyifuza. Buhoro buhoro natangiye kwiyumvamo ibindi bihe bidasanzwe maze nanjye nzamura ukuboko mumanurira imisatsi yari yamugiye mu maso mbona arasetse, nongeye gushiguka igipesu cy’ishati hasigaye kimwe gifunze.

Nagiye kumva numva intoki zingeze ku mubiri ntangira kumva ninjiye mu yindi si, ngize ngo nigarure numva ni nko kwikura umutwaro uremereye kuri njye, manuka buhoro buhoro ndyama ku buriri.

Muri ako kanya nta kindi natekerezaga, ntacyo nibukaga nongeye gushiguka ari telephone isonnye nsanga nambaye ubusa hejuru na wa mukobwa yafunguye ibipesu byose by’ishati ye, ndikanga!

We – “Oyaa! Wimwitaba, ahubwo yikureho!”

Nagaruye ubwenge nibaza ibyo ndimo biranyobera, mpita mwikuraho ndabyuka mfata telephone nsanga ni Zamu uri kumpamagara nkanda yes nshyira ku gutwi.

Njyewe – “Hello!”

Zamu – “Boss! Bwakeye! None se ko…”

Njyewe – “Eeeh! Reka nze nkoherereze amafaranga utege uze rwose humura ndacyabyibuka!”

Zamu – “Nuko nuko Boss! Urakoze cyane, erega niyo mpamvu nkwita Boss! Uzi ko buriya na Gatera ntabimwitaga!”

Njyewe – “Sawa muze! Ndaje mbikore rwose!”

Call end.

Maze gushyira telephone hasi narahindukiye ndeba wa mukobwa, nibaza ahantu mvuye numva ndigaye cyane.

We – “Umva Cherie! Reka iyo telephone idatuma nkubihiriza ariko!”

Njyewe – “Ushobora gusohoka?”

We – “Uuuh! Bigenze bite se kandi?”

Njyewe – “Sohoka utazatuma nicuza!”

We – “None se usanze ntabikora neza? Ahubwo…”

Nahise mpaguruka vuba nambara ishati yanjye ntangira kuzenguruka mu cyumba nicuza igitumye bimbayeho, gusa umubiri ni umubiri hari ibyo abenshi dutangira byamaze kuba, naho miseke yari yarwanyije!

Nkiri gusaba  wa mukobwa gusohoka numvise umuntu ukomanze noneho si umujinya uba umuranduranzuzi, wa mukobwa arabibona ahaguruka vuba akingura umuryango aragenda nanjye nicara ku buriri nifatishwa itasi y’icyayi ako kanya mbona Sacha arinjiye, yegekaho umuryango yegama ku rugi, mu guhuza amaso na we ahita ambwira.

Sacha – “Daddy! Koko?”

Njyewe – “Welcome Sacha! Waje tugasangira icyayi?”

Sacha – “Oya! Daddy! Koko iyo ni yo mico wampishe?”

Njyewe – “Iyihe mico se Sacha?”

Sacha – “Ubwo se uriya mukobwa usohotse afunga ibipesu by’ishati nako ni uburenganzira bwawe!”

Njyewe – “Oya! Sacha! Mbabarira unyumve ni ukuri!”

Sacha – “Oya! Reka tubireke, ahubwo se dushobora gutaha?”

Njyewe – “Sacha! Koko wanyumvise nkakubwira ukuri kundimo ko aho kugira ngo nkubeshye nagenda uko nakagiye!”

Sacha – “Ntacyo tubyihorere, Imana ishimwe ko ntahise nemera nkagusaba gutegereza amahitamo yanjye!”

Njyewe – “Sacha! Wanyumvise koko?”

Sacha – “Ahubwo se twagenda cyangwa urasigara?”

Njyewe – “Sacha! Niba basi wanze kunyumva nushaka unsige ino kuko ntabwo nagenda nuzuye urubwa kandi mfite ukuri!”

Sacha – “Ok! Ngaho musigare amahoro, wenda na we azibuka ko ari njye namukuzaniye anyiture!”

Sacha yarahindukiye mpita mpaguruka vuba mufata ukuboko arahindukira ahita ambwira.

Sacha – “Daddy! Reka mfate inzira ngende, wenda nibwo uzabona agaciro kanjye!”

Sacha yaranyiyatse atera intambwe arongera aragenda yinjira muri chambre ye ako kanya Zamu ahita yongera kumpamagara, ndamukupa mwoherereza amafaranga. Nkimara kubura amaso mbona Sacha ararenga hirya n’ibyo yari yaje yitwaje byose niruka mukurikira ageze imbere arahindukira.

Sacha – “Winkurikira Daddy! Sigarana n’uriya mukobwa mbahaye rugari, mbonye icyo waje ushaka kuri njyewe!”

Njyewe – “Sacha! Mu gihe cyose wanteze amatwi mpa amahirwe ya nyuma wongere unyumve!”

Sacha – “Daddy! Ntacyo ntiboneye, keretse wenda iyaba nabyumvaga. Mu maso yanjye? Ooh my God! Daddy ndeka!”

Sacha yaransunitse kubera koroshya umutima n’umubiri ninginga ndabandagara, amanuka mureba agera hasi nkimwitegereza mbona wa mukobwa wari umaze gusenya byose araje. Kamere irazamuka gusa ndifata ntuza umutima nakira ibyo ntabashaga guhindura nsubira muri chambre nubika umutwe mu biganza.

Nariyanze numva nanze umubiri wanjye wantereranye ukanyereka ufite intege nke bigeze aho ushobora gutuma nisanga ahandi hantu nyamara ntabigambiriye.

Nibutse ko nahikuye ariko na byo byanga kunkomeza nibaza impamvu Sacha yanze kunyumva byibura ngo mubwire uko byagenze anyumve ambabarire, ku bw’umubiri wanjye washidutse uri mu manga nkagarurwa n’icyatsi cyarandaranze ari njye gitegereje gukiza, biranga mbura icyo nkora.

Nta kindi nakoze nahise nzinga utwo nari nazanye twose, nshyira igikapu mu mugongo ndasohoka nsha kuri wa mukobwa kabitera ndamanuka ngera kuri reception hasi ntanga urufunguzo, nkora mu mufuka ngo nishyure chambre y’abandi nkiyahereza umukobwa wari uhari.

We – “Uuuh! Ntabwo ari wowe wari waraye muri cumi n’umunani ra?”

Njyewe – “Yego ni njyewe!”

We – “Ndabona wishyuye ariko!”

Nahise menya ko byanga binoga ari Sacha wabikoze na byo mbishyira ku mutima mpina umugongo ndasohoka nzamuka buhoro nsha ku muryango mugari nkomeza hirya ndeba aho nkandagiza ibirenge byanjye. Ubwo nta handi nari ngiye usibye kujya gutegereza Zamu tukajyana gusura Maritini mukuru we.

Nkizamuka ngana mu muhanda mugari sinzi uko nubuye amaso ndeba imbere yanjye mba mbonye………………………

Ntuzacikwe na Episode ya 135

 

16 Comments

  • ahhha ,nzaba nymva ibya Daddy

  • Mbega Sasha arahubuka birenze urugero ,uziko abaye aka cyagihe akubwira ko ariwowe wamwibiye phone!Burya guca bugufi ukumva umuntu niyo yaba yaguhemukiye bingana iki ni ubutwali kdi biba ari ngombwa cyane ko turi abantu kdi turi mu isi. Nubwo nawe intege nke z’umubiri zanze ariko buriya ubutaha uzamenya uko witwara imbere y’abakobwa nkabo baba barakuyeho ( uwo mukozi wa hotel) Shima Imana ko call ya zamu yamugukijije naho ubundi wari ugiye kubirangiza kabaye.

    • sha nange nuko mbibona akunda guhubuka cyane ariko nakundana na daddy azamuhindura kuko na Aliane yahinduye bruno,gusa buriya nuburakari nacururuka araza kumwunva.

  • Uwo muntu mukubitanye amaso nizere ko ari Sacha

  • Yoooo birangiye nabi rwoseee Mbega kidobya y’umukobwa!

  • Birakaze rwose Sacha nave bugufi yumve Daddy nawe nu umuntu kdi byamubaho

  • Mbega agahinda! Nukuntu koko mwari mwishimye nibi bisoje

  • Ariko ubu Daddy si guhemukira Bob nabyo? Yara mwijeje ko ari sister yewe amafuti gusa uwomukobwa ya mwemeraga iki kare kose iyo amuhakanira aka mubwira ko atarisister we ahubwo ko ari fiance nuko igihe kitarangera cg se aka musohora karekose!

  • Yuwiiiii nabaye uwa mbere.

  • yewweee Daddy arabibihije pe, sinabimukekeraga

  • Dady komera iryo ni ishuri, ubonye ko urwana urugamaba rw’urukundo ntahuga. Umeneye ko ukuri no kutagira uwo usubiza inyuma nubwo harimo ababa bagutega imitego, Uwiteka azaguhora iruhande.Humura icyo nzi cyo ineza n’ubumuntu bwawe buzahora bugutambutsa ahagukangaranya,,,Ibaze ko na Danny yabibye bikarangira ubonye ibyanyu utamwirutseho,,Sacha yagushinje phone birangira umurahiye aho twinikaga. Ingofero ku mwanditsi,,,uraduhanura nkabikunda

  • Mbega ngo birarangira nabi ! Ariko nizere ko Sacha azasubiza agatima impembero.

  • Mbega daddy ngwarandakaza,ubwo ibyo nibiki akoze koko!!ndababaye gusa ,birangiye nabi ababaje sacha,ntabwo uruko nabonaga daddy

  • ABONYE NELSON BURIYA ARAMUFASHA GUTUZA NO KUMENYA GUSABA IMBABAZI.
    WE NA BRENDAH NTIBYARI HASI HEJURU. BURYA EREGA GUHUBUKA BITERWA N’UMUTIMA UKUNDA
    UBUNDI SE KO YARI ATEGEREJE ZAMU BARI BUJYANE NA SACHA KWA MARTINI?
    AHUBWO BURIYA KUDASINZIRA NABYO BIYOBYA UBWENGE.

  • Yebaba we mbega ibyica amahirwe Mana we rengera daddy pe sacha amuhe amahirwe yanyuma.

  • ndababaye cne gusa tugomba kwirinda no kugiramakenga

Comments are closed.

en_USEnglish