Kuri uyu wa mbere, abapolisi 140 b’u Rwanda berekeje muri Central African Republic (CAR) mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri icyo gihugu. U Rwanda rwohereje abapolisi muri Central African Republic bagiye gusimbura abandi bari bamazeyo umwaka. Ni icyiciro cya gatatu cy’abapolisi b’Abanyarwanda cyagiye muri iki gihugu kuva aho u Rwanda rutangiye kubungabunga umutekano yo. Muba […]Irambuye
Abaturage b’i Save mu karere ka Gisagara bavuga ko hari aho bamaze kugera mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge nubwo aha i Save ngo ari iwabo wa Habyarimana Yozefu Gitera Joseph uzwi cyane mu gucengeza amacakubiri mu myaka ya 1950. Mu cyumweru cyashojwe ubushize cyahariwe ubumwe n’ubwiyunge abanye-Save bakoze ibikorwa byo kubakira abatishoboye no kwegeranya amafaranga yo […]Irambuye
Jim Gavin wamenyekanye cyane mu gutoza umupira w’amaguru ubu akaba ari umupilote w’indege z’ubucuruzi niwe uzaza atwaye indege itwaye amatungo 5 300 afatanyije n’umuryango Bothar ukora ibikorwa byo gutera inkunga. Iyi ndege iza mu Rwanda kuri uyu wa mbere niyo ya mbere izaba itwaye amoko menshi y’amatungo ihagurutse muri Ireland, izaba ari nayo itwaye urunyurane […]Irambuye
Mu kiganiro n’abanyamakuru UWAMARIYA Béatrice Mayor w’Akarere ka Muhanga, atangaza ko bagiye kugirana amasezerano n’ababyeyi bafite abana bibera mu mihanda kugira ngo n’ibayarengayo bafatirwe ibihano. Iki kiganiro n’Abanyamakuru cyagarutse kuri bimwe mu bibazo by’ingutu bihangayikishije Akarere ka Muhanga, ndetse n’igihugu muri rusange harimo cyane ikibazo cy’abana b’inzererzi bahunga imiryango bakomokamo bagahitamo kwibera mu mihanda. Ubushize […]Irambuye
Ubwo hasozwaga itorero ry’abanyeshuri bashya batangiye muri kaminuza ya Kibungo, UNIK, kuri uyu wa 07 Ukwakira, ubuyobozi bw’iyi Kaminuza bwabwiye aba banyeshuri ko nabo bagomba kujya bagira imihigo biyemeza kandi bagaharanira kuyesa nk’uko bigenda ku bakozi b’iri shuri. Aba banyeshuri binjiye muri kaminuza ya UNIK mu mwaka w’amashuri wa 2016-2017, bamaze ibyumweru bitatu batozwa indangagaciro […]Irambuye
*Abalimu ngo kuba batagihana abanyeshuri bituma umuco wo kubaha ukendera, *Minisitiri Musafiri avuga ko uburere bupfira mu miryango. Ku munsi mpuzamahanga wahariwe mwarimu, wizihijwe tariki ya 5 Ukwakira mu Rwanda mu karere ka Gasabo, abarimu bagararagarije abayobozi bafite uburezi mu nshingano, ko ingaruka z’uburere buke no kutubaha bisigaye muri bamwe mu bana b’iki gihe biterwa […]Irambuye
Mu gihe wasangaga abakenera ibikoresho by’ubwubatsi bisaba ko bajya kubishakira i Kigali, mu ishuri ry’ubumenyingiro ryo mu Majyepfo, IPRC South riri mu karere ka Huye, hatashywe inzu y’ubushakashatsi mu bwubatsi (laboratoire). Nteziryayo Jean De Dieu umwarimu mu ishuri ry’ubumenyingiro mu Majyepfo, avuga ko kuba bataragiraga Laboratoire, imyigishirize yabo yagoranaga ndetse no kubona aho bakura ibikoresho […]Irambuye
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba buratangaza ko bwamaze gutahura icyatumye busubira inyuma bikabije mu kwesa imihigo, ubu ngo biteguye kugaruka mu myanya myiza bakazabigeraho bibanda mu guhanshya ubukene mu batuye Ngoma. Byatangarijwe mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Ngoma yabaye kuri uyu wa kane tariki 6 Ukwakira, aho ubuyobozi bw’Intara y’Uburasirazuba bwavuze ko gusubira […]Irambuye
Umugabo witwa Jean de Dieu Twizeyimana wo mu Kagari ka Kabuga, Umurenge wa Nyamiyaga, mu Karere ka Gicumbi, arakekwaho kuba yishe umugorewe hanyuma agahita nawe yiyahura. Amakuru atugeraho aravuga ko ubu bwicanyi bwabaye mu gicuku cyo kuri uyu wa gatanu tariki 07 Ukwakira. Abaturage basanze munzu umurambo wa Jean de Dieu Twizeyimana w’imyaka 30, n’uw’umugorewe […]Irambuye
Nyuma yo kurahirira inshingano zo kuba Minisitiri mushya ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Nyirasafari Esperence yavuze ko ashishikajwe no kubona umugore n’umugabo bombi batera imbere. Minisitiri Nyirasafari yabwiye itangazamakuru ko agiye gukomeza gutanga umusanzu we mu kubaka igihugu, mu guteza imbere uburinganire, uburenganzira bw’umugore n’umugabo, ubw’umwana w’umuhungu n’umwana w’umukobwa ku buryo bungana. Yagize ati “Nshishikajwe n’uko […]Irambuye