Gicumbi: Mwarimu arasabwa kuzamura ireme ry’uburezi mu gihe imbogamizi kuri we ari nyinshi
Umunsi wahariwe mwarimu uba tariki ya 05 Ukwakira wizihijwe no mu karere ka Gicumbi, aho benshi mu barimu bashimwaga ku rwego bagezeho mu burezi, ariko banasabwa kongera imbaraga mu mwuga wabo.
Mu rwego rwo kunoza neza umwuga, abarimu barasabwa gushyira imbaraga mu kugarura abana bataye ishuri bakabigira inshingano yabo, ndetse bakitabira amahugurwa agamije kubongerera ubumenyi, ireme ry’uburezi rikarushaho gutera imbere.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Mudaheranwa Juvenal avuga ko abarimu basabwa gukora cyane kuko amashuri yose ahabwa amahugurwa agamije kuzamura ireme ry’uburezi, nko kwigisha Icyongereza abarimu b’Imibare na Science kugira barusheho gutanga umusaruro.
Abarimu b’indashyikirwa ba mbere mu karere bahawe ibihembo, aho batanu ba mbere bahawe inka, ariko na bo bakazoroza bagenzi babo.
Abandi bahawe mudasobwa mu rwego rwo kubashimira umwete berekana mu burezi, mu gihe abatahambwe basabwe gukora cyane.
Mwarimu ariko ngo arasabwa kongera ireme ry’uburezi mu gihe acyugarijwe n’imbogamizi, muri zo ngo abana bose ku ishuri ntibafata ifunguro kuko gahunda yo kugabura ngo igeze kuri 69% ni bo babona ayo mahirwe, hakaba hakenewe ko byaba 100%.
Izindi mbogamizi mwarimu yikoreye ni uko umubare w’ibyumba by’ubwiherero ku bigo by’amashuri muri Gicumbi udahagije ugereranyije n’abanyeshuri biga mu bigo bitandukanye, ibyumba by’amashuri bimwe byarashaje bikenewe gusanwa, kubakirwa icumbi n’umushahara muto.
Habimana Theogene, Umwarimu wabaye indashyikirwa mu murenge wa Byumba yashimiwe ubwitange agira mu kazi, anahabwa inka.
Ku bwe ngo iyi nka imwongereye imbaraga dore ko n’ubuyobozi bwabonye umwete agira, bukamuzirikana.
Twagirayezu Edourd ahagarariye Uburezi mu karere ka Gicumbi yatangarije Umuseke ko bakomeje kongera amahugurwa agamije kongerera ubumenyi abarimu, kubongerera uduhimbazamushyi mu rwego rwo kubateza imbere, no gukomeza guhemba abarimu b’indashyikirwa nk’igikorwa cyibongerera umurava mu kazi.
Evence Ngirabatware
UM– USEKE.RW/GICUMBI
1 Comment
Esiryo reme ryuburezi agomba kuzamura niwe warituye hasi? Yewe mwarimu nawe yagowe kabisa.
Comments are closed.