Digiqole ad

Nyanza: Indabo zo ku mva mu rwibutso rwa Jenoside zatwitswe n’abantu batazwi

 Nyanza: Indabo zo ku mva mu rwibutso rwa Jenoside zatwitswe n’abantu batazwi

Abantu batazwi bitwikiriye ijoro baza gutwika indabo zo ku rwibutso rwa Jenoside

Kabagamba Canisio ihagarariye IBUKA mu Karere ka Nyanza yabwiye Umuseke ko abacitse ku icumu bo mu murenge wa Mukingo, Akagali ka Mpanga, umudugudu wa Nyakabuye bababajwe no kubona Leta yigisha ubumwe n’ubwiyunge ariko hakaba hari abantu bakitwikira ijoro bagakora ibikorwa byo gushinyagura harimo, nk’ibyabaye byo gutwika indabo zari ku mva ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Abantu batazwi bitwikiriye ijoro baza gutwika indabo zo ku rwibutso rwa Jenoside
Abantu batazwi bitwikiriye ijoro baza gutwika indabo zo ku rwibutso rwa Jenoside

Kabagamba avuga ko mu mpera z’Icyumweru gishize hari abantu bataramenyekana bitwikiriye ijoro bajya ku rwibutso ruri mu mudugudu wa Nyakabuye barundanya indabo zose zari zirambitse hejuru y’imva barazitwika, ivu barirunda aho.

Nyuma y’igihe runaka ngo hari umwe mu bantu bari ku tubari duteganye n’urwo rwibutso wagiye kwitaba telefoni akebutse ngo abona iryo vu abibwira abandi bahita bajya kubivuga mu nzego bireba.

Kubera ko ngo byakozwe nijoro, inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’ibanze bakoresheje inama n’abaturage ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri kugira ngo basabe ubufatanye mu gutanga amakuru yatuma abakurikiranyweho ibyo bikorwa bafatwa.

Urwibutso rwa Nyakabuye rurimo imibiri 124 y’abantu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi ngo rwubatswe n’abaturage bafite ababo bahashyinguwe.

Canisio Kabagamba yabwiye Umuseke ko bibabaje kuba muri iki gihe hari abantu bagikora ibintu birimo gushinyagura kandi Leta yigisha ubumwe n’ubwiyunge.

Ibi ngo ntabwo bishimisha abarokotse Jenoside kuko ngo byerekana ko hari abantu bafata ku buryo bworoshye,  umuhate Leta ishyiraho ngo Abanyarwanda babane amahoro kandi imbabazi abarokotse Jenoside batanze bikagaragara ko hari abataziha agaciro.

Ati: “Birababaje kubona batwikira indabo hejuru y’imva zirimo abacu.”

Pascasie Uwamariya uhagarariye Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside muri Nyanza yabwiye Umuseke ko muri kariya gace hari ubwo hajya humvikana amagambo yo gupfobya Jenoside ariko ngo ni ubwa mbere babonye ibintu bifite ubukana burushijeho no gushinyagura.

Urwibutso rwa Nyakabuye ruherereye muri km 8 ugana kuri gereza ya Mpanga izwi nka Arusha.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Nta gitangaza ko iki gikorwa kigayitse cyane cyabereye mu Karere ka Nyanza. None se raporo ya Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ntiyerekanye ko kariya Karere ka Nyanza ari ko kaza ku mwanya wa mbere mu bakibona mu ndorerwamo y’amako? Kiriya gikorwa kiragaragaza ingangabitekerezo ya Jenoside. Icyakora nizeye ko abameze batyo batabyaye cyangwa badateganya kubyara, kuko baba bacukurira umwobo muremure cyane urubyaro rwabo. Kuraga umwana wawe umuvumo???

    • @ Byiringiro

      Akarere ka Nyanza simpamya ko ariko kagizwe aka mbere n’iriya raporo uvuga inakemangwa na benshi mu bijyanye n’uburyo ubushakashatsi bwakozwe ariko icyo sinacyo kibazo gikomeye kuko iyo ngengabitekerezo uvuga mu gihugu cyose iruzuye! Jyewe mbona Leta takomeza ikigisha ariko ikanakaza ibihano ku bagaragayeho imyitwarire nk’iriya ikabije kwerekana ubugome bamwe mu Banyarwanda bibitsemo. Ibi bizatuma n’abafite ibyo bitekerezo batinya ubundi bazagenda bagabanuka uko ibihe bisimburana. Ikindi ni uko n’abakora biriya birashoboka cyane kubafata kuko ntawe uva ikantarange ngo akore biriya bikorwa, baba ari abantu b’aho hafi kandi Abanyarwanda ku misozi aho batuye baraziranye bihagije!

  • Nzabandora !,izo ni ingaruka mbi zo gutsikamira ukuli,gutwika indabo zo ku rwibutso ni ukubura ubumuntu .ariko kandi tekereza uwawe amaze imyaka 18 muli gereza uwa 19 agapfiramo kandi nta muntu yishe bamushinja ngo ntiyatanze amakuru,ese urubyaro rwe rwabuze uko rujya mu mashuli,rwirirwa rutonze umurongo kuli gereza….tekereza uwo mwana ashoboye gutobora akavuga …

  • Hari n’ubikora ntaho ahuriye n’abishe cyangwa abishwe VG name none nta mujinya afitiye ubwoko ubu n’ubu ahubwo ari indi politiki yo gutsimbataza iriho:guhoza abantu ku nkecye ya genocide! Nabyo birashoboka.

    • @Kamwaza, URASHAKA SE KO DUCECEKA NTITUVUGE KO JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI YABAYE? KUGIRA SE NGO TUGUSHIMISHE?NTA WE NKENEYE GUSHIMISHA. HARI KERA.

      • Jya utega amatwi usome usobanukirwe. Politiki yo gukangisha Genocide ibaho ngira ngo ejobundi wari ubonye icyo yari ikoze mu Burundi!
        No mu Rwanda rero irashoboka. Guhoza abantu ku nkecye ya genocide nabyo ni Politiki.

  • uyu n’umuzi usharira washoye kure…..birenga urwango bigera kubugome….ariko haba uwarebeye cg utaratanze amakuru…cg se nuwishe…ntawuzabuza ukuri kuba ukuri @ kabahizi nabandi batekereza gutwo sinzi ukuri kwanyu niba kuzuye…umuntu aja muri gereza afite ibyo agomba gusubiza…ariko byiringiro yabivuze

    Niba barabyaye abana babo sibamenye ukuri..kuko uwababwiye inkuru nyamukuru niwe yaboheje akabaroha…..ariko igihe bazamenya ukuri nibwo bazabaturwa..ukuri nukuhe? abavandimwe bacu bakoze icyaha kandi bari mugihano cyibyo bakoze…none dore ingaruka byatugizeho..nabo bakavuga reka tureke tugarukirize aha hato tutaraga umuvumo abacu. leta irarengana ntawe irenganya ahubwo irangera ikiremwa muntu irwanya icyaha. nawe nusa n’icyaha uzaba ufite aho ugomba kuba…mbifurije kuba abanyarwanda bazira umwiryane….nange kandi ibyo mbifurije bingereho

  • Yewe bazirunge zange zibe isogo!! Aba barukarabankaba ko amaraso yabokamye baziyahuye aho guhora badusubiza inyuma??? Muragashira Puuu

  • Hari uwarenganye ngo ntiyatanze amakuru,kumwinjiza gereza abeshyerwa kandi na bandi bose babizi ndavuga abaturanyi ,ariko akaboreramo, agapfa!ubwo urunva mu mutima wabo mu muryango we uko bimeze ??abana be ntibiga babuze kirengera uwakabakoreye yaguye gereza arengana.iyi cas nvuga irahari ndavuga ibyo nzi nahagazeho

  • Ariko uwo uvuga ngo bafunze abantu babarenganya yabihagararaho ko bababeshyera? Ninese nta kuburana kubaho ? Iyo adatashye nuko icyaha yakoze kiba cyamuhamye. Ese kuki badashaka guhanirwa ibyo bakoze? Gahizi wikomeza kudutera isesemi kbsa kuko iyo uvuga ngo abana babo nti biga kuko ba se bafunze uba wirengagije ko bo nubwo batiga ariko bariho nta wabishe. Sibyo? jya wibuka ko hari ibibonda byishwe mu ntambara biri munsi yabongabo ugirira impuhwe kdi byo bitagiriwe impuhwe. Rero rwose izo nkoramaraso ziragatsindwa n’Imana. Puuu

  • Ayinya!BIRAJE BIGARAGARE BIJYE AHABONA.Ku karubanda twese tubirebe.Uwamennye amaraso y umunyarwanda ntitaye ku bwoko bwe araje agaragare.amaraso yabana b U Rwanda aratabaza mu maso y Imana.Hahirwa wowe ibiganza byawe bitakarabye amaraso y inzirakarengane

  • Abakozi génocide n abanashyigikiye nta kiza kibarimo kubyandika aha no ukunutsa inzira ifu nze arengana birashoboka ariko mwibuke ko yazize ceceka icyari kigamijwe kwari ukuli iyo kubuze

Comments are closed.

en_USEnglish