Digiqole ad

Nubwo Abarezi binubira kwimura abana batatsinze, MINEDUC ngo ntizagarura uburezi busibiza

 Nubwo Abarezi binubira kwimura abana batatsinze, MINEDUC ngo ntizagarura uburezi busibiza

*Kuri uyu wa 05 Ukwakira, hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe abarezi;
*Abarezi nabo ngo babajwe n’ireme ry’uburezi riri hasi;
*Binubira Politiki ngo ibasaba gusibiza 2% gusa y’abanyeshuri bose batsinzwe;
*Ngo bituma abanyeshuri batagira ishyika ryo gukora, ahubwo ikimwaro kikaba icy’umurezi;
*MINDEDUC yo ivuga ko Politiki yo gusibiza abana cyane yazanywe n’Abakoloni b’Ababiligi itazigera yongera kugarurwa mu burezi bw’u Rwanda.

Mu Rwanda, uyu munsi w’abarezi wizihijwe ku nshuro ya 15, ku rwego rw’igihugu, uyu munsi wizihirijwe mu Karere ka Gasabo, ahari abalimu 3 600. Abarezi bashimiye Leta ko nta mwana ushoboye ukirengana ngo abuzwe kwiga, gusa bavuga ko uretse imibereho mibi ya mwalimu iterwa n’umushahara udahagije, ngo hari n’ibindi bidindiza ireme ry’uburezi nka Politiki yakuyeho gusibiza abanyeshuri batsinzwe.

Minisitiri w’uburezi Dr. Musafiri Malimba Papias avuga ko Politiki yo gusibiza itazagaruka mu burezi bw'u Rwanda.
Minisitiri w’uburezi Dr. Musafiri Malimba Papias avuga ko Politiki yo gusibiza itazagaruka mu burezi bw’u Rwanda.

Nyuma y’imyaka 22 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, abalimu bavuga ko kimwe mubyo umuntu yakwishimira urwego rw’uburezi rwagezeho ari uko nta mwana ufite ubushobozi bwo mu mutwe ukivutswa amahirwe yo kwiga.

Gusa, bavuga ikijyanye n’umushakara wa mwalimu ngo n’ubwo bongerejwe 10% ntacyahindutse cyane, kuko ngo bitewe n’ayo bari basanzwe bahembwa ngo ayongeweho ni akiri macye cyane. Icyakora ngo iki kibazo bamaze kukimenyera kuko abenshi banakimazemo igihe kinini.

Mu kwizihiza umunsi wabo, abarezi bo mu Rwanda bavuze ko nabo babazwa n’ireme ry’uburezi ridahagaze neza kubera impamvu zirimo imibereho yabo na Politiki z’uburezi.

Uwitwa Ndayambaje Olivier wigisha mu mashuri yisumbuye yagize ati “Mwalimu wagiye n’amaguru, mwalimu utariye, mwalimu wasize bagiye gusohora munzu, kumutegaho umusaruro biba bigoye,…hari nk’igihe guhembwa bigera amafaranga yose warayamaze, usigaye wikopesha gusa.”

Mugenzi we witwa Ndahayo Philipe we yagize ati “Icya mbere ni motivation, umuntu ntiyajya kwigisha we abana be babuze uko bajyayo ngo wigishe neza.”

Amalimu bavuga ko n’ubwo bashyiriweho ‘Umwalimu SACCO’, ngo bitoroshye kubona inguzanyo kuri bose kubera ingwa zakwa.

Uwitwa Ndikumana Marcel “Inguzanyo se nkatwe b’ingaragu twayaka ingwate wayikurahe? Wayibona se bwo yakurikiranwa nande? Ni ugusanga ayo baguhaye ukora wishyura udahembwa ugasanga bwa buzima bubi nta gihindutse.”

Abalimu ariko bavuga ko hari n’ibindi bikibangamiye ireme ry’uburezi batanga nk’ibikoresho bicye, ndetse n’aho biri ugansanga ngo haba hari ikibazo cy’ubushobozi bucye bw’abalimu ku kubikoresha cyane cyane ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Abalimu batonze umurongo baba Minisitiri w'uburezi ibibazo bibangamiye umwuga wabo, ku munsi wabahariwe.
Abalimu batonze umurongo baba Minisitiri w’uburezi ibibazo bibangamiye umwuga wabo, ku munsi wabahariwe.

Ikindi kibazo bagaragaza nk’impamvu y’ireme ry’uburezi riri hasi mu Rwanda, ni icyo bita Politiki ya “promotion automatique”, yemerera n’abana batatsinze kwimukira mu mwaka ukurikiyeho.

Uwitwa Hafashimana Theophile agira ati “Cyera habagaho ishyaka no guhatana (competition) muri rusange, ariko ubu nta shyaka rikibaho. Nugira ishyaka arigira kuko ababyeyi bashobora kumureba igitsure.”

Uyu mwalimu avuga ko abana batakigira ishyaka ryo kwiga cyane kuko baba bazi ko baziga ko batsinda cyangwa batsindwa bazimuka kugeza barangije.

Ibi bibazo ariko Minisitiri w’uburezi Dr. Musafiri Malimba Papias hamwe n’Umunyamabanga wa Leta mu muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri y’ubumenyingiro Dr Rwamukwaya Olivier babyamaganiye kure.

Minisitiri Dr. Musafiri yagize ati “Ntabwo twavuga ko tugiye gukemura ikibazo cyo guhatana (competition) no kubaka ishyaka mu bana,…tuzana education (uburezi) nkoroni y’imbiligi. Aho umuntu ajya mw’ishuri avuga ngo ni batanu cyangwa 10 bagomba gusohoka.”

Minisitiri w'uburezi Dr Musafiri yamaganiye kure abalimu bumva ko hagarukaho Politiki yo gusibiza abanyeshuri batsinzwe bose.
Minisitiri w’uburezi Dr Musafiri yamaganiye kure abalimu bumva ko hagarukaho Politiki yo gusibiza abanyeshuri batsinzwe bose.

Ku rundi ruhande, Dr. Rwamukwaya we asanga ahubwo ngo gusibira kw’abana ari ikimwaro kuri mwalimu umwigisha, ahubwo aba akwiye guharanira ko bitongera.

Ati “Gusibiza abanyeshuri umaranye nabo umwaka wose warahawe byose ntabwo bikwiriye ishema, nta n’ubwo ari ishema na gato. Ahubwo bikwiriye kuba ipfunwe.”

Rwamukwaya kandi yasabye ko hajyaho habaho “deliberation (gushungura)” idasanzwe, abalimu bakajya biga ku mwana muri rusange, ntiyimurwe hashingiwe ku kizamini cyanyuma gusa. Avuga ko hari utsindwa ikizamini cya nyuma bitewe n’ikibazo kitamuturutseho, kandi wenda yari asanzwe ashoboye. Kandi ngo hari n’ababona amanota menshi mu kizami cya nyuma bakimuka batabikwiriye.

Umunsi mukuru wa mwalimu ku rwego rw'igihugu wizihirijwe mu Karere ka Gasabo, ahari abalimu 3 600 bo muri aka Karere.
Umunsi mukuru wa mwalimu ku rwego rw’igihugu wizihirijwe mu Karere ka Gasabo, ahari abalimu 3 600 bo muri aka Karere.
Umunsi mukuru wa mwalimu wizihirijwe mu Karere ka Gasabo.
Umunsi mukuru wa mwalimu wizihirijwe mu Karere ka Gasabo.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

35 Comments

  • None se uzimura umwana where muwagatandatu atazi nogusoma izinarye, ubwo burezi bwo buzaba ari burezi nyabaki,abayobozi nibahindure imyumvire

  • Erega nimushake mujye mwituriza kuko iktwaga uburezi cyararangiye hano mu Rwanda, ni gute minister muzima avugako umunyeshuri utabikwiriye agomba kwimurwa aho kugirango asibizwe maze barebe niba yazamura ubumenyi? Mwarangiza ngo ireme ry’uburezi ngo ryarapfuye kandi ari politike yaryangije, byibura mujye mutinyuka mubivuge nyakubahwa minister! Hanyuma tukibaza ngo kuki muri kaminuza zacu hasohokamo abantu batazi gusoma no kwandika kandi aritwe tubyitera? Ariko shenge ibi bamwe ntacyo biba bibabwiye kuko abana babo biga mu mashuri akomeye barangiza bakanahabwa amasomo ya nimugoroba, naho bene ngofero biga mu mashuri yitwa aya reta mawe twita 12 YBE, barangiza bagatahira aho bakarara ubusa bugacya ngo nibajye kwiga bahahe ubumenyi! Nibajya baba abaswa rwose mujye mubimura nababwira iki ariko mumenyeko amateka azatubaza ibi bintu turi gukora ubu, nkubu dr papias azasubiza iki mu myaka 10 iri imbere? Azemerako yarashyigikiye iyi politike y’uburezi butanga uburozi ngo ni uburere? Ariko n’abize ngo basigaye ari injiji kandi burya ngo mu gihugu cy’impumyi upfuye ijisho rimwe aba umwami kuko we ziba zihumirije akaziyobora iyo yumva ashaka. Igihugu cyacu kiranze gihindutse nka zayire ya kera kwa Mobutu ko ariyo twajyaga duseka imyigire yaho ngo abazayirwa ni abaswa ngo nta mashuri bagira, ngo bagura dipolome nibindi.

    • Uraho muvandimwe kagoyire. Ibyo minister avuga byo kudasibiza abana nibyo kdi birafasha…. kuko iyo umusibije nihandi umunyeshuri ahita yumvako adashoboye akayavamo ariko yumuretse umwaka ukurikiyeho aharanira kubona resulta. Inama ahuvwo nuko abarimu banjya biga kubanyeshuri mbere yuko babimura kuko harubona amanota make ataruko ntabwenge azi ahubwo byatewe nizindi mpamvu.hakaba nutsinze ariko ukabonako nagera imbere ataza shobora. No muri europe ntibadubuza icyo bakora nukwiga kumunyeshuri gusa akaba ariho bafatira umwanzuro ariko nuguhera 0-8 classe.

      • Ariko ntimugashyigikire amafuti! Ngo kudasibiza birafasha? Nde?? Iyo umwimuye atazi kubara cyangwa atazi kwandika izina rye arabimenya? Ese wigeze uba mwarimu? Ubwo ibyo uvuga urabizi???mwarangiza mugashaka kwigereranya n’i Burayi!!! Murambabaje!!!!!

        • Njye wasibiye mujye mumbaza. iyo umuntu asibiye hari byinshi amenya akanibaza impamvu atabikoraga mbere bikamuyobera. nasibiye natsinzwe amasomo y’ibanze ariko nakubwirako nabaga uwa mbere cg uwa kabiri umwaka urinda urangira! Gusibira birafasha.

      • Justin ngutagera ibwami abeshya byinshi koko!ese ubwo burayi uvuga minisitiri ababiligi avuga si abanyaburayi?tujye twemera tureke gushyigikira amafuti ikibatera kwica education kirazwi nuko nta mwana wabo wiga muri iyo system,ese wabwira ute ko uyoboye education umwana wawe ntiyige mu mashuli uyoboye ukamwohereza hanze?ese wibwirako abayobozi bohereza abana babo kwiga za burayi nomuri amerika batazi impamvu?benengoferu dupfe abandi bakire?wabuzi ipfunwe ugira iyo uvuze ngo warize ndetse ufite bachelier utabasha kuvuga byibuza icyongereza cg igifaransa wenda iminota 10 utavangavanga?Minisitiri nareke kwigiza nkana kuko iyo atiga afite ishyaka ndetse nigitsure cya mwarimu ntaba ageze aho ageze ariko mwarimu asigaye avuga ngo yahohoteye umwana.nzaba mbarizwa ibya politique y’imyigire mu rwatubyaye.

    • Kagoyire, wize angahe ahubwo ari wowe! Nakumiro! Ngo muri Zayire ya Mobutu? Nta ni gice cya gatatu mwarimufite cy’uburezi bwe icyo gihe wenda ahari ubu. Nabyo sinabyemeza. Ikigaragara nuko ubuhanga bwa bize mbere ya 94 bwagaragaye mu musaruro w’irimburamuntu n’umutungo w’igihugu. Ubwo buswa wabuha ayahe manota? Dore ayo ntanze: – 1,000,000 % maze umbwire neza ingano y’ubu buswa burenze kure ubwa kwa Mobutu da! Dore ukuri utazi: abo wita abaswa bo muri Zayire ni abaswa mu baswa bavaga hano bakajya kugura amanota muri Zayire bakagaruka kuyobora kuko ngo bakomoka mu bwoko runaka cyangwa akarere kabifitiye umugisha maze mwababonana ubwo buswa namwe ngo nubuvuye kwa Mobutu. Uzabaze abaje batashye mu rwababyaye baribarabujijwe gukora nka banyagihugu kwa Mobutu ariko Imana yarabafashije akabemerera kwiga. Uzi akazi bakora muriki gihugu? Nta buswa bagira nta numwete mucye yewe nta nuburiganya ku rurimi nkubwufite barezwe neza muri byose mu muco w’igihugu bameneshejwemo n’umuzungu. Ko wize nkaba mbona nta mateka y’igihugu cyawe uzi?

  • Eheee ni danger niba bigenda gutyo!!

  • Byose ni byiza ariko mwalimu nawe yari akwiriye kugira ihahiro pe.kuko nibura niba umwalimu wize ikiciro cya kabiri cya kaminuza atabona nibura n’ibihumbi maganabiri, nawe aracyari hasi acyeneye support nk’ingabo cyangwa se police.mwaba mumugiriye neza pe.nubundi ntako mutagira mumuba hafi ariko ako kantu mwagatekerezaho.Abandi bafite licence mu zindi field bahagijwe nubuzima babayemo.umwalimu arazira iki? Ese koko umuntu yajya kwigisha kandi yaburaye? Uzi kugirango ube uri umwalimu ukiri umusore hanyuma ngo uzubaka inzu mumushahara uhembwa? Mugire icyo mukora rwose turabatabaje.

  • Nta ribi mukomeze mubimure ntakintu bazi,nonese abazavamo ababumbyi b’amatafari bazavahe bose bize kaminuza !ko bakirirwa batesha Leta umutwe ngo babuze akazi ahubwo Mineduc ni hatari muzi gukora prevention mu bwenge. Nzi neza ko umwana wa Ministre cg wa Depite atakwimuka ari zero mumutwe… Ahubwo mukomeze mubashishikarize kwigana telephoni mwalimu yirirwe asakuza abandi bibereye kuri whatsupp hari ikibazo ! ngira ngo IMYUGA NTISABA UBWENGE BWINSHI ISABA INGUFU,kubumba inkono,gusudira,kwikorera imizigo,gupakurura amamodoka ,guhinga ibishanga,kwikorera ifumbire…..ibi byose ntibisaba English cg Integrale cos,sin,YES!

    • Natus we, uvuze ukuri pe.

    • hhhhhhhhh,

    • nta mwana wa minister cg depute wiga muri iyo system.mujye mukurikira.Education yacu igabanyijemo ibyiciro bitewe n’uko wifite.

  • Njyewe ndabona systeme yo gusibira yarafashije abantu bangana natwe kuko mwibuke ko umwana yabaga uwa nyuma agasibira , akazava muri uwo mwaka ari uwa mbere ndetse agafatiraho ntazongere kuba munsi y’uwa gatanu, ubu rero usanga umwana arangiza uwagatandatu atazi gusoma arutwa na nyina wize iosmero gusa. naba minister nabo ntibayobewe ko uburyo bizemo aribwo bwabafashije kuba competitive kugera naho barangije PhD, mutegereze EAC integration maze mu mapiganwa y’akazi murebe ko abanyamahanga batadutwara akazi kubera ubumenyi buke

  • Hahahaaaa, hize twe naho iby’ubu ni ugupfundikanya. Ngo nta burezi busibiza? Iyo mico mufata za Amelica n’ahandi bifite muraturinganiza nabo mugira ngo bajya kwiga batasamuye nk’abana bacu? Mutwigishirize abana gusoma no kwandika gusa maze tubakuremo bayoboke iy’imyuga, ntitubatezeho kuzayobora utugali kuko ntibazashobora guhatana n’abanyu buriye rutemikirere kuko namwe mwabinye ko hano nta reme nyine. Icyakora aya mateka azisubiramo n’ukuri. Ngo system y’ubukoloni? Iyantu se irayiruta? Kwihagararaho ngo mwanze ibya kera kandi nta bishya mwazanye ni ibiki? Icyakora icyo gutsindwa wari usanzwe witwara neza niryo rizima uvuze ariko inzira yo kugikemura irapfuye cyane.

  • Biratangaje cyane kubona Minisitiri muzima ushinzwe uburezi ashyigikira ko umwana yimuka gusa n’ubwo yanaba ntacyo azi. Rwose dushyize mu gaciro, bishoboka bite ko umwana uri mu mwaka wa kane Primaire utazi no kwandika izina rye, uvuga ngo nakomeze yimuke ajye muwa gatanu, nyuma akomeze ajye muwa gatandatu. Ubwo se ubwo ni uburezi cyangwa ni ubucancuro???

    Kuki Minisitiri muzima wize akaminuza ndetse akaba azi agaciro k’uburezi avuga amagambo nk’ariya imbere y’abarezi??? Birababaje biteye n’agahinda.

  • Malimba nubwo avuga ibi ariko turabizi neza ko kubwe atabishigikiye.akiri rector muri SFB niwe wazanye gahunda yo gukuraho deuxieme session bituma twigana umuhate cyane.
    none abaye ministre ngo ntagusibiza abana ngo batanga ishuri,none ko umwana umuhitiramo ibizamugirira akamaro mu gihe kizaza,ubu igihe aba bana bazaca ubwenge ingaruka leta yiteguye kuzirengera?

    ese ko mwarimu ariwe uba urikuri field ibyifuzo bye byahawe agaciro.
    mwarimu ameze nkikiraro buriwese acaho kugira ngo agere kuri his destination .none mugihe icyo kiraro kidakomeye abenshi ni bagwa bataragera iyo bajya.

  • Ibibintu nibwiza nukogusa wagirango
    Ntitujya dushaka impinduka isirikwihuta cyane ibihugu nka canada ibwo babiritse kera kandi bafitenamafranga twebwe ntidushobora gusibizabana benshi ahabwo
    Mbona ikibazo arimwarimu udakoraneza
    Akazike batekerza nkakera nuguhindura
    Imitekereze mwarimu abana batsindwa cyane niwe ukwiye kugenda munyunve
    Neza nemera komwarimu agombaguhemwa neza kuko niwenkingi
    Yamajyambere dukwiye gukora ibisho
    ka bwose mwarimu ntajye munsi ya 150000frw nahubundi nitubona abanabacu
    Ntakigenda ntidusakuze tutume tubateranyi
    Riza mwarimu abonumushara mwiza kandubwo ndavugu primaire duhyire ho
    Taxe scolaire nahubundi turatema ishamitwicayeho

    • Kwimura umwana udashoboye ni ukumugirira nabi gusa. Niba Minister ashyigikiye igitekerezo cyo gukunda umwana wese nk’uwawe, ni akore ibyo yakorera umwana we abikorere abana bose. Kwimura umwana atabikwiye ni ukumuroga ngo ntagakure, ntagatere imbere, ntakabe umuyobozi n’ibindi, mbese nta kiza amwifuriza.

    • Aya mahurunguru wanditse ateye isoni, ubanza wowe hari n’imyaka wasimbutse.

      • Nyamara Mpakanizi ujye ugabanya ubwidishyi: wabona amahurunguru ye atarusha ayawe umunuko. Ko mbona wibasiye Sekibibi, wowe wize menshi watanga uwuhe muti? Iyaba ubuyobozi bwatangwaga n’abaturage nk’uko birwa babitubeshya, ririya tegeko ryarara rivuyeho mba ndoga Rwabugiri twatabaye!

    • Ngaho nawe ndebera ikinyarwanda Innoc yanditse. Birakwereka ko nawe yize yimurwa adasibiye ngo yige imyandikire yacyo.Nibadasubizaho gusibiza tuzagwiza ba Innoc benshi kandi ntuzabahakanya ko batize. Ubundi umwana wize neza abanza ndetse n’ikicuro rusanjye yabirangizaga azi kuvuga icyongereza, igifaransa n’ikinyarwanda. None mundebere namwe!

      Nyamuna bayobozi mutabare amazi atararenga inkombe!

  • Ahwiiiii!!!!Natus aranyishe gusa!!!Mbega mbega!!!Aragira ati nimubumbe inkono,mwikorere imizigo,mushoke ibishanga……kandi mwitwa ngo mwarasomye!!!!!No comment

    • Kwimura umwana udashoboye ni ukumugirira nabi gusa. Niba Minister ashyigikiye igitekerezo cyo gukunda umwana wese nk’uwawe, ni akore ibyo yakorera umwana we abikorere abana bose. Kwimura umwana atabikwiye ni ukumuroga ngo ntagakure, ntagatere imbere, ntakabe umuyobozi n’ibindi, mbese nta kiza amwifuriza.

      • .Niba ari uko bimeze, n’umukozi udashoboye akazi, bajye bamwihanganira akomeze, hari ubwo azageraho akagatunganya,ashobora kuba ari wa wundi wagiye yimuka atatsinze. Ariko Bwana Malimba ko yajyaga akora ibintu bifite injyana, ni nde umuvangiye koko?

  • ahubwo ubwo bifuza gukuraho gusibiza ngobyazanwe nabakoroni, namashuri yibagiwe ko aribobayazanye nayo ubwo ubutaha niyo atahiwe, tukajya twigishwa nabamasenge nabakuze nkuko byahoze. bazajyabaducira imigani nibisakuzo tubishyire muri CV tujye kwaka akazi

  • Jyewe iyo muvuga ngo gusibiza ntibigakorwe mbyibazaho bikanyobera. Ese ubundi mutavuze ibi mwavuga iki? Abana banyu biga mu mashuri meza bakazamuka neza iyo birangiye bakomereza mu mashuri yohanze bakazana ubumenyi butavangiwe. Naho bene ngofero bari kubatumbagiza batazi no kwandika izina ryabo (kuva mu wa mbere kugeza muwagatandatu) ubundi ngo nibajye muri twelve nyuma ngo bose bararangije kandi bose batsinze!!!!!! Harya aba nibo bazajya guhangana ku isoko ry’umurimo naba banyu bize neza? Icyakora iyo mbireba nsanga mu myaka iza abana banyu ntawe bazaba bahatana nabo kumurimo kuko nibo bazaba bashoboye naho bene ngofero bari gupfa ngo barihangira imirimo. Ariko uzi ko kuri ubu kwemererwa ko umwana wawe asibira ari ukubipfukamira byaba ngimbwa ugatanga na ruswa. Jyewe iyi politique sinyemera.

  • Ubundi barashakako inyana iba iyamweru,kuko abenshi mubayobozi bafite amashuri macye,abandi bagiye biga basimbuka ibihembwe nimyaka yamashuri kubera Ko Bari impunzi.
    nonerero banyakubashwa abana bacu,ntabwo arimpunzi,musubize amaso inyuma,ntabwo wafata umwana utazi kwandika izinarye,Ngo songambele mungu atajuwa!!! Biteye sgahinda.

  • Dor umuti wikikibazo hashize imwaka ariko
    Bimeze ntagitangaza cyavuyrmwo ireme ireme rizamurwe umti wundi nuko
    Muri grande vacance abatsinzwe isomo
    Barikorere récupération murirwosomo
    Uwomwana akomeze ndahamwa abanabatsindwa batabuzubwenge burimwa
    Na abafite ikintu azicyane nitwetutagishaka
    Dushaka kobose bazaba bamuganga bakabaye abubatsi beza gusibiza sumuti bigabanyiriza umwana ikizere murakoze

    • Aya mahurunguru yawe niyo bakubuza kuzana hano ku rubuga, ariko ndabona wakamejeje. Banza nawe wige kwandika ururimi gakondo rwawe, hanyuma ubone kuza ku rubuga.

  • Ibi ntimubyibazaho cyane kuko abatanga amafaranga hari ibyo basaba Leta nk’ibipimo ngenderwaho “kumenya gusoma no kwandika”ngibyo nabyo kubimenya ni ikibazo.Ariko niba badashaka gusibiza nibashyire categorie mu kwiga kuko abantu ntabwo bahuza Quotient intellectuel abajya guhuza nibigane noneho na profil de sortie zitandukane icyo gihe kizaba gikemutse Bose bazajya bimuka kuko ubu buryo bwo gupfa kwimura buca intege abana b’abahanga pe kuko umukinnyi w’umuhanga iyo umushyize mu ikipe y’abaswa ahinduka umuswa.

  • ibi biteye agahinda pe! koko Umuntu bajya kwandika izina rye bagashyiraho Dr akavuga ibi ? politic we iraga puuuuu dore aho izuba rigeze ndayivumye. iki ni ikimenyetso ko uzamutse kubera kuba umunyakuri iyo ageze aho abazamutse bagera ahinduka umunyabinyoma. Mana utabare Kandi urengere bene ngofero. ibi ntaho bitaniye na ya mbwirwaruhame Nyakubahwa Nsekarije yigeze guha rubanda ngo umwaka nakore umwuga wa se, kuko niba kugirango wimuke nta ngufu bigusaba, ibyiza ni ugushyira imbaraga mu murimo o kubumba inkono cyangwa wo guhingira abandi ukorwa na so kuko ibyo kwiga byo Ku mwana ukuri Ku ntebe yishuri wamaze kumubwira ko yabyumvaatabyumva azimuka ntakiba kikimuharanya. Gusa ababikora barica izina rya let’s ejo hazaza Kandi barahemukira rubanda n’igihugu muri rusange.

  • uretse no kumusibiza ntiwemerewe no kumuvugaho ubu mwarimu aba yigengesereye abana bakora ibyo bashatse class management iragoye kko nibihano politic yabikuy
    eho abana babagize nka banyaburayi

  • Hhhh,willy uransekeje unanyibutsa ikigo kimwe kiri Rwamagana ntavuze izina kubera iki kibazo cyo kudasibiza kandi bo gutsindwa babifata nkicyaha gikomeye kuko baba bifuza ko abana baharangije bagomba gutsinda ikizami cya leta,kugirango babigereho kandi ntawe babangamiye muri examen y’igihebwe cya mbere mutaha mwese muzi amanota mugutangira igihebwe cya kabili babacamo group 3 imwe yabahanga,iyabagerageza hamwe niyabaswa uti hakurikiraho iki buri group yiga ukwayo ariko muri etude abari muri group yabahanga bajya gusobanurira abaswa kuburyo bafatikanya mbese bakazamurana hagati yabo nukuvuga ngo buri cyumweru bakora test uyitsinze azamurwa mukiciro utsizwe akamanuka usanga barangiza umwaka ntawukiri muri ya group yabaswa kuko bose baharanira gutsinda.minisitiri yarangiza ngo ntashyaka mu kwiga ribaho abana basohotse muricyo kigo usanga bagerageza byibuza.

  • Banyarwanda,

    Njye nk’umwalimu nakoze uburezi imyaka itanu mu Rwanda, ndagirango mbabwire ko kudasibiza, kudahana abanyeshuli, … byangije uburezi.

    Umwana umwe yarambwiye ngo teacher, tuzarangiza kandi mu myaka itandatu nta kindi kibazo kibaye. Ati rero jya utwihera amanota.

    Ubundi, on recule pour mieux sauter. Kandi buriya, iyo usibije umwana byaba na ngombwa ukamwirukana, birafasha. Kuko hari igihe umwana aba miss-oriented. akaba yajya kwiga MEG, kandi atayishoboye. Iyo bimunaniye ukamwirukana, ashobora kujya muri TVET or TSS akiga tailoring akayishobora.

    Njye ndasaba ko uburezi nibyo bube kuri bose, ariko hagaruke gucyaha no guha motivation competion hagati y’abana. Hasubireho motivation yo guhemba abana bagira grande distinction nko kwigira ubuntu, hasubireho kwiga ariko umunyeshuli afashwe mu mahitamo igihe yabaye miss oriented.

    Murakoze cyane.

Comments are closed.

en_USEnglish