Kuri ‘Controle Technique’, imodoka zasuzumwaga ku munsi zigiye kwikuba kabiri
Kuri uyu wa 05 Ukwakira, Police y’u Rwanda yagaragaje ibikoresho bishya by’ikoranabuhanga bizifashishwa mu gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga. Police ivuga ko izi mashini zizajya zihutisha iyi mirimo isanzwe ibera ahazwi nko kuri ‘Contrôle Technique’ ku buryo imodoka zisusumirwa kuri iki kigo zigiye kwikuba kabiri zikava kuri 300 zikagera ku ziri hagati ya 500 na 700 ku munsi.
Ishami rya police rishinzwe umutekano wo mu muhanda, rivuga ko ibi bikoresho bizihutisha serivisi zisanzwe zitangirwa ku kigo gipima ubuziranenge kizwi nka ‘Contrôle Technique’ bikanagabanya umubare munini w’ababaga batonze umurongo bategeje gusuzumisha ibinyabiziga byabo.
Police ivuga ko nta modoka izongera kujya irenza iminota 45 igisuzumwa mu gihe imashini zisanzwe zajyaga zimara amasaaha atatu zisuzuma imodoka.
Mu gihe imodoka zasuzumirwaga aha zitarengaga 300 ku munsi, police ivuga izi mashini zizayifasha kujya isuzuma imodoka ziri hagati ya 500 na 700 ku munsi.
Umuvugizi wa Police, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Emmanuel Kabanda avuga ko kuzana ibi bikoresho biri mu rwego rwo gutanga serivisi zinoze ku bagana ‘Contrôle Technique’.
Avuga ko bizanagabanya umubare w’impanuka kuko buri wese azajya aza gusuzumisha imodoka ye kuko hari abajyaga binangira kuza kubera umwanya munini bahamaraga.
Ati « Turabwira abanyarwanda ko ibi tubikora kugira ngo imodokoa zabo zikomeze kugira ubuziranenge kandi tugabanye impanuka zo mu muhanda, abantu bitwaza ko nta mwanya bafite turabamenyeshako nta mwanya munini bazongera kumara aha, igihe cyose wazira bagukorera.»
Umunyamabanga uhoraho muri iyi Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Christian Rwankunda, avuga ko imodoka zigendera mu mihanda yo mu Rwanda zigomba kujya zisuzumwa kugira ngo zidashyira mu kaga ubuzima bw’abo zitwaye bityo umubare w’abahitanwa n’impanuka ukagabanuka.
Uyu muyobozi muri MININFRA avuga ko hakenewe ibindi bikoresho nk’ibi bikagezwa mu turere twose, akavuga ko babanje mu mugi wa Kigali kuko ari wo ugaragaramo imodoka nyinshi.
Ubusanze mu Rwanda hari hasanzwe imashini Eshanu, zirimo eshatu zakoreshwaga muri Kigali, hakaba n’indi imwe yabaga ku ishuri rya police rya Gishari, naho indi ikaba yazengurukaga mu turere twose kugira ngo hatagira ukora urugendo runini ajya gusuzumisha ikinyabiziga cye muri Kigali.
Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW
2 Comments
I Like the way rwanda police improve their services delivery, it’s among the most powerful institution in Rwanda, iyi sytestem yo gusuzuma amamodoka ije ikenewe pe kubera amasaa twamaraga hariya i remera basuzuma ibinyabiziga bigaraga niba tuzajya tumara 45 min mu minsi iza hazaza n’indi systema yo kumara iminsi 10, Bravo RNP u made it kabsa.
Wow iyi system ni nziza nkunda uburyo polisi igerageza kutworohereza service nibyiza cyane na control zizagere muntara hose
Comments are closed.