Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu Minisitiri Johnston Busingye yavzue ko urubanza rwa Victoire Ingabire rutazasubirwamo. Ibi ni ibyari byifujwe , Inteko Ishinga Amtegeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi yafashe umwanzuro ukubiyemo ingingo zigera kuri 13 zisaba u Rwanda kwisubiraho ku bijyanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu no kwishyira ukizana mu gutanga ibitekerezo. Aba bari basabye ko […]Irambuye
Mu Ntara y’Iburengerazuba habayeho guhererekanya ububasha hagati ya Guverineri mushya w’iyi Ntara Alphonse Munyantwali na Caritas Mukandasira wakuwe kuri uwo mwanya n’Inama y’Abaminisitiri iheruka. Mu bitegereje Guverineri mushya harimo kukora ibishoboka uruganda rw’imyumbati rwa Ngororero rukongera gukora, ndetse no gutuza abantu hagendewe ku gishushanyo mbenera. Ubwo yatangaga amadosiye, uwari Guverineri Caritas Mukandasira, yavuze ko muri […]Irambuye
Police y’u Rwanda iremeza ko Umunyemari Vénuste Rwabukamba uzwi cyane mu mujyi wa Rwamagana witabye Imana kuri uyu wa mbere yiyahuye. Ndetse ngo yatangiye iperereza ku rupfu rwe. Ejo twabagejejeho inkuru ku rupfu rw’umunyemari Vénuste Rwabukamba uzwi cyane mu mujyi wa Rwamagana, wasanzwe murugo iwe yapfuye. Bikimara kuba Police y’u Rwanda ntiyahise itanga amakuru ku […]Irambuye
Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG yasohoye inyandiko ndende yise “Uruhare rw’Abambasaderi b’Abafaransa mu gufasha Leta y’u Rwanda gukora Jenoside hagati y’Ukwakira 1990 na Mata 1994”, igaragaza uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Umuseke wahisemo kubagezaho iyi nyandiko yose ya CNLG, yanditswe na Dr BIZIMANA Jean Damascène, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyi Komisiyo. Urugamba rwo kubohora igihugu […]Irambuye
*Kuwa gatatu w’icyumweru gishize wari umunsi mpuzamahanga wahariwe mwalimu; *Mu Rwanda uyu munsi wizihirijwe mu Karere ka Gasabo ku rwego rw’igihugu, *Abalimu baboneyeho kongera kugaragaza ibibazo bafite birimo ubusumbane mu mushahara n’anadi mahirwe agenerwa abandi bakozi. Mu mwanya wo kubaza ibibazo no gutanga ibitekerezo, Abalimu babwiye Minisitiri w’uburezi Dr. Musafiri Malimba Papias ko ubusumbane ugereranije […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere tariki 10 Ukwakira 2016, mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku buzima bwo mu mutwe, Minisiteri ishinzwe impunzi n’ibiza (MIDIMAR) yagaragaje impungenge ifite ko kugeza ubu abaganga b’ibitaro byo mu Rwanda batitabira kujya gufasha abantu bagize ikibazo cy’ihungabana ryatewe n’ibiza. Philipe Habinshuti, umukozi muri MIDIMAR ushinzwe gufasha abahuye n’ibiza no gusana […]Irambuye
Abagore bo mu Karere ka Gatsibo bamaze kwitinyuka muri gahunda zitandukanye za Leta zirimo n’iz’umutekano nk’urwego rwa DASSO kandi ngo ngo bishimiye akazi kabo. Mu Karere hose habarurwa Aba-DASSO b’abagore batanu. Umuseke wavuganye na bamwe mu bagore bari muri DASSO ya Gatsibo, bawubwira ko bakunda imirimo bakora ndetse ngo hari n’abandi bifuza kuyinjiramo. Uwitwa Slyvie […]Irambuye
Musenyeri Nathan Gasatura, Umushumba wa Diyoseze ya Butare y’itorero Angilikani yashishikarije urubyiruko rukiri mu mashuri kuzirikana gusenga no kwirinda ibiyobyabwenge kugira ngo uburezi bwiza bujyane n’uburere. Muri iki gihe havugwa imyitwarire idahwitse ku rubyiruko rwiga n’urutiga, irimo kunywa ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi. Mu gihe, abanyeshuri bo mu kigero cy’ubwangavu n’ubugimbi ngo babona gusenga ari nko […]Irambuye
Kuri uyu mbere tariki 10/10/2016 mu ma saa sita n’ igice mu kagari ka Gisuna mu murenge wa Byumba umugore w’imyaka 21 yapfuye bivugwa ko basanze yiyahuye akoresheje igitambaro cyo kwifubika bita ‘esharpe’. Birakekwako yaba yihoye ko yanduye SIDA. Umugabo babanaga ariko batarasezerana kuko ngo babiteguraga yabimenye atashye mu karuhuko ka saa sita. Uyu mugore […]Irambuye
Umunyemari Vénuste Rwabukamba uzwi cyane mu mujyi wa Rwamagana yitabye Imana iwe mu rugo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere. Mu masaha ya saa sita kuri uyu wa mbere nibwo aba bana be basanze umurambo we mu nzu, yitabye Imana. Umwe mu bana ba Vénuste Rwakabamba yabwiye Umuseke ko umubyeyi we yirashe agapfa. Uyu mwana […]Irambuye