Digiqole ad

Iburengerazuba: Muri uyu mugoroba inkuba yishe abantu babiri

 Iburengerazuba: Muri uyu mugoroba inkuba yishe abantu babiri

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, mu mvura nyinshi yaguye mu bice binyuranye by’Intara y’Ibirengerazuba, inkuba yishe abantu babiri mu Turere twa Nyamasheke na Rutsiro.

Umugabo witwa Joseph Ntakirutimana w’imyaka 26, wari utuye mu Kagari ka Gitwa, mu Murenge wa Gihombo, mu Karere ka Nyamasheke yakubiswe n’inkuba ahagana mu ma Saa kumi n’igice zo kuri uyu wa gatatu .

Amakuru agera ku Umuseke aravuga ko inkuba yamukubitiye mu murima ahita apfa. We akaba ndetse yanahise ashyingurwa n’abe.

Muri iyi mvura yagwaga ari nyinshi kandi, ahagana Saa kumi n’ebyiri i mu Mudugudu wa Kibirizi, Akagari ka Bushaka, mu Murenge wa Boneza, mu Karere ka Rutsiro, inkuba yakubise umusore witwa Emmanuel Nzabonimpa w’imyaka 22, ajyanwa mu bitaro bya Murunda ariko birangira nawe apfuye.

Nk’uko byatangajwe n’urwego rw’igihugu rw’iteganyagihe, ibice by’Iburengerazuba biteganyijwe kubona imvura ihagije muri ibi bihe by’umuhindo.

Inkuba zikunze gukubita abantu bari ahirengeye, abugama munsi y’ibiti, abakoropa amazi mu mvura, abavugira kuri telephone cyangwa bakoresha ibikoresho by’inkoranabuhanga mu mvura irimo inkuba.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • IMANA ibakire mubayo

Comments are closed.

en_USEnglish