Digiqole ad

Nyagatare: Amata ari kunyobwa n’uwifite…Yavuye kuri 150 ubu ari kugura 500 Frw

 Nyagatare: Amata ari kunyobwa n’uwifite…Yavuye kuri 150 ubu ari kugura 500 Frw

Abarangura batonda umurongo, bamwe bakayabona abandi bagatahira aho

Mu minsi ishize, akarere ka Nyagatare kibasiwe n’amapfa yatewe n’izuba ryinshi ryanatumye amwe mu matungo yororerwa muri aka gace nk’inka adatanga umukamo uhagije. Abaturage bavuga ko amata asanzwe afatwa nk’ikinyobwa cya buri wese muri aka gace, muri iyi minsi anyobwa n’umugabo agasiba undi kuko litiro yaguraga 150 Frw iri kugura 500 Frw.

Abarangura batonda umurongo, bamwe bakayabona abandi bagatahira aho
Abarangura batonda umurongo, bamwe bakayabona abandi bagatahira aho

Bamwe mu borozi bo mu karere ka Nyagatare bakunze gutaka igihombo batejwe n’amapfa yatumye inka zibura ubwatsi n’amazi bigatuma zidatanga umukamo uhagije.

Abaturage bo mu murenge wa Nyagatare muri aka karere ka Nyagatare, bavuga ko basa nk’abibagiwe amata kuko nyuma y’aho izuba ricaniye amata yabaye imbonekarimwe.

Bavuga ko muri iyi minsi amata anyobwa n’uwifite kuko igiciro cyayo cyazamutse, Litiro yaguraga 150 Frw, ubu igeze kuri 500 Frw.

Aba baturage bagaruka ku ikusanyirizo ry’amata rimwe ry’Uruganda rw’Inyange ribarizwa muri aka karere, bavuga ko kujya kugura amata aha ukayabona ari amahirwe kubera ubwinshi bw’aba bayakeneye.

Katushabe Jane ati « Amata yaha asigaye anyobwa n’umugabo agasiba undi kuko hari ubwo utuma umwana akirirwa hano, rimwe na rimwe ahataha ntayo azanye kuko nta mbaraga aba afite zo kubyigana.»

Abacurizi b’amata mu mugi wa Nyagatare na bo bataka igihombo batewe n’iki kibazo cyatewe n’amapfa, bavuga ko kubona amata yo gucuruza bitaborohera.

Bavuga ko iri ikusanyirizo ry’amata rimwe ritakibahaza, bigatuma bashobora kumara iminsi ibiri batarabona amata yo gucuruza muri ‘Cantine’ zabo.

Iri kusanyirizo muri iyi minsi ryakira Litiro 200 gusa mu gihe mu minsi yashize ryakiraga amata ahagije bityo abarigana bose bakayabona.

Umunyamakuru w’Umuseke wageze kuri iri kusanyirizo, ku isaaha ya saa Saba (13h00) z’amanywa, yasanze hari umubyigano w’abashaka amata barimo abacuruzi n’abandi baturage.

Mugabo John ukorera iri kusanyirizo rya Inyange, avuga ko ikibazo atari icy’uruganda kuko amata yabuze muri aka gace.

Ati «  Nta kundi twabigenza kuko amata tuba dufite aba ari macye akaba ari nayo mpamvu tudacuruza umunsi wose tukagira amasaha tuyazaniraho.»

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Musabyemariya Domitille wagarutse kuri iki kibazo, agira ati « Iki kibazo cyatumye amata abura ku buryo abantu basigaye batonda umurongo w’amata kitazongera kuboneka muri aka karere.»

Avuga ko  ubuyobozi bw’akarere ku bufatanye n’abaturage, bafite  ingamba zo gucukura ibidamu byinshi byo kubika amazi azajya ahabwa Inka mu gihe izuba ryacanye, ndetse bagashyiraho n’uburyo bwo guhunika ubwatsi.

Ku ikusanyirizo rya Inyange, abaturage ba bategereje ariko batizeye ko bari buyabone
Ku ikusanyirizo rya Inyange, abaturage ba bategereje ariko batizeye ko bari buyabone
Umurongo w'abashaka amata ni munini ku buryo bose batayabona
Umurongo w’abashaka amata ni munini ku buryo bose batayabona
Hari abarambirwa bagafata utujerekani bakitahira
Hari abarambirwa bagafata utujerekani bakitahira
Imodoka izana ibicuba iza icagase mu gihe yajyaga iza yuzuye
Imodoka izana ibicuba iza icagase mu gihe yajyaga iza yuzuye

 

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ngizo inkurikizi zo kugira abantu bamwe bikubira ubucuruzi mu gihe batanashoboye gushyira ku isoko ibikenewe n’abaturage bihagije!

  • Harya mu Rwanda nta nzara ihari?

Comments are closed.

en_USEnglish