Digiqole ad

RSB n’ikigo cyo muri America, IEEE bagiranye amasezerano y’imikoranire

 RSB n’ikigo cyo muri America, IEEE bagiranye amasezerano y’imikoranire

Umuyobozi wa RSB, Dr Cyubahiro Bagabe ahererekanya amasezerano n’uhagarariye IEEE Srikanth Chandrasekarn

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge cyasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ikigo gikorera muri America gishizwe gushyiraho amabwiriza y’ikoranabuhanga, itumanaho n’isakazabumenyi (IEEE, Institute of Electrical and Electronics Engineers), ayo masezerano harimo ko u Rwanda ruzajya rugira uruhare mu mabwiriza agenderwaho mu bijyanye n’ubuziranenge uyu muryango ukoreramo, kandi ukazajya unafasha mu mahugurwa.

Umuyobozi wa RSB, Dr Cyubahiro Bagabe ahererekanya amasezerano n'uhagarariye IEEE Srikanth Chandrasekarn
Umuyobozi wa RSB, Dr Cyubahiro Bagabe ahererekanya amasezerano n’uhagarariye IEEE Srikanth Chandrasekarn

Mu busanzwe u Rwanda rwagiraga ikibazo mu kugenzura ibikoresho by’inganda nshya  zatangiraga kurukoreramo bitewe n’ubumenyi bukeya mu ikoranabuhanga.

Umuyobozi Mukuru wa RSB (Rwanda Standards Board), Dr. Mark Cyubahiro Bagabe yavuze ko u Rwanda nk’igihugu kiri mu nzira y’iterambere gusinyana amasezerano n’ikigo cyo muri America ari amahirwe akomye kuko bibafasha mu kuzamura ubumenyi no kwigira ku bindi bihugu byageze ku iterambere.

Amasezerano yasinywe n’ibi bigo ari mu buryo butandukanye bubiri,  harimo ko u Rwanda rwazajya rukoresha amabwiriza ashyirwaho n’iki kigo cyo muri America, hakaba hagira Abanyarwanda binjira mu itsinda rishyiraho amabwiriza  agenga ibihugu 160 iki kigo gikoreramo.

Ibyo ngo byafasha Abanyarwanda mu kongera ubumenyi mu buryo hashyirwaho amabwiriza y’ubuziranenge.

Ibindi bikubiye muri ayo masezerano, ni uko ikigo IEEE, (Institute of Electrical and Electronics Engineers) kizajya giha amahugurwa Abanyarwanda  mu bijyanye n’amabwiriza mu ikoranabuhanga n’itumanaho n’isakazabumenyi.

Regis Gatarayiha  umuyobozi w’ishami rishizwe iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga, itumanaho n’isakazabumenyi (ICT), yavuze ko aya masezerano azafasha igihugu kuzamura ubumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga ngo kuko mu Rwanda hari kugenda hatangizwa inganda zikora ibikoresho by’ikoranabuhanga ngo ni byiza ko haboneka amabwiriza ibi bigo bigomba kujya bigenderaho.

Yagize ati “Aya masezera y’ubufatanye azafasha kwihutiza kubona amabwiriza aho kugira ngo abikorera bajye bajya kuyashaka hanze y’igihugu, ubu byoroshye kuba n’Abanyarwanda bagiye kujya bagira uruhare mu gushyiraho amabwiriza ngenderwaho.”

Srikanth Chandrasekaran uhagarariye IEEE yavuze ko banejejwe no gukorera mu Rwanda nk’igihugu kiri mu nzira y’amajyambere kandi kiri kugenda kivukamo ibikorwa bitandukanye by’ikoranabuhanga.

Dr. Mark Cyubahiro Bagabe uyobora RSB, yongeyeho ko amasezerano bagiranye n’iki kigo azafasha u Rwanda mu kuzamura ireme ry’uburezi mu ikoranabuhanga bahereye ku bigo byigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga n’isakazabumenyi.

Regis Gatarayiha Umuyobozi w'ishami rishinzwe ikoranabuhanga ngo aya masezerano azafasha kongera ubumenyi
Regis Gatarayiha Umuyobozi w’ishami rishinzwe ikoranabuhanga ngo aya masezerano azafasha kongera ubumenyi
Dr Cybahiro Bagabe Mark avuga ko amabwiriza y'ubuziranenge bitazongera kugorana bayashakira ahandi
Dr Cybahiro Bagabe Mark avuga ko amabwiriza y’ubuziranenge bitazongera kugorana bayashakira ahandi

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish