Mu gikorwa cy’imihigo akarere ka Gicumbi, karaye gahuriyemo n’abafatanyabikorwa bako, aba baraye bemeranyijwe ko Akarere kagomba kuzaza ku isonga mu kwesa imihigo, biyemeza gutanga amafaranga y’u Rwanda 8 153 550 217. Inzitizi iyo ari yo yose ishobora kubabuza kuza ku isonga mu kwesa imihigo biyemeje guhita bayikuraho, nk’uko Mayor w’Akarere ka Gicumbi abivuga. Mu mwaka […]Irambuye
Kuri uyu wa Mbere abahagarariye ingabo zo mu Karere ka Africa y’Uburasirazuba bari i Kigali mu rwego rwo gusura ibikorwa remezo ingabo z’u Rwanda zikora mu nzego zitandukanye. Aba bashyitsi baturutse muri Kenya, Uganda, intumwa z’u Burundi na Tanzania ntizabonetse kubera ngo impamvu zumvikana. Col.Francis Mbindi wavuze mu izina ry’umunyamabanga nshingwabikorwa wa EAC yavuze ko […]Irambuye
Bamwe mu bagabo batuye mu kagari ka Rubona, mu murenge wa karangazi, mu karere ka Nyagatare, bavuga ko batakwitabira umugoroba w’ababyeyi ngo kuko ari urubuga rw’amatiku y’abagore. Muri aka kagari, iyi gahunda yitabirwa n’abagore, rimwe na rimwe hakazamo abagabo batagira akazi cyangwa ingo zifitanye amakimbirane. Gahunda y’Umugoroba w’ababyeyi yatangijwe muri 2013 ugamije kuvugutira umuti ibibazo […]Irambuye
Ingo 43 zo mu tugari dutandukanye mu Mirenge igize Akarere ka Kicukiro zahembwe bimwe mu bikoresho bibikwamo amazi. Ibi bihembo izi ngo zabihawe nyuma yo kwesa neza imuhigo w’isuku. Iki ni igikorwa cyatewe inkunga n’umuryango utegamiye kuri Leta ushinzwe gukwirakwiza amazi mu baturage (Water for People). Ibikoresho byatanzwe ni ibigega bito bibikwamo amazi bifite agaciro […]Irambuye
Kuri uyu wa 15 Ukwakira, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore wo mu cyaro, Abanyagicumbi biyemeje ko imiryango irangwamo abana bazerera mu mihanda igomba kujya ikurikiranwa mu nkiko. Imibare igaragaza ko mu Karere ka Gicumbi, abagore batuye icyaro ari 83%, kandi abenshi batunzwe n’ubuhinzi buciriritse. Nzambaza Lucie, ni umwe mu bagore bahagarariye Inama Njyanama y’Akarere, […]Irambuye
Mu Kagari ka Gihundwe, ahitwa Kabeza hahoze hitwa Kabasazi kubera ubwambuzi n’urumogi bihabarizwa hafatiwe umusore witwa Nshimiyimana Issa wafatanywe ibasi yuzuye urumogi yarengejeho ifu y’ubugari kugira ngo abeshye ko ari ifu y’ubugari atwaye. Nshimiyimana Issa ukekwaho gucuruza ikiyobyabwenge cy’urumogi, yafashwe amaze gufunga udufungo bita amabure tugera ku 130. Harindintwari Andre ushinzwe umutekano mu Kagari ka […]Irambuye
*Tariki ya 15 Ukwakira buri mwaka, ni umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore wo mucyaro, *Mu Rwanda wizihirijwe mu turere two hirya no no hino mu gihugu hose. Kuri uyu wa gatandatu, ku rwego rw’igihugu uyu munsi wizihirijwe mu Murenge wa Cyahinda, mu Karere ka Nyaruguru, aho n’umufashwa wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yifatanyije n’abaturage bo […]Irambuye
Kuri uyu wa Gatandatu, Umunyemari Rwabukamba Venustse uherutse kwitaba Imana bivugwa ko yirashe mu karere ka Rwamagana yashyinguwe mu irimbi ry’i Rusororo mu mugi wa Kigali. Ni umuhango witabiriwe na benshi barimo abo mu muryango we n’inshuti. Perezida wa Ibuka, Dusingizemungu Jean Pierre na we yari ahari. Uyu muhango wo gushyingura nyakwigendera, wabimburiwe n’ijoro ryo […]Irambuye
Aborozi bato n’abaciriritse bo mu Karere ka Gisagara baravuga ko kuba ikusanyirizo ry’amata bari barubakiwe ridakora, byabateje igihombo. Bagasaba ko ryakongera gufungura imiryango rigakora. Aborozi bo muri aka Karere bavuga kuba ikusanyirizo ritagikora, bituma amata bayagurisha hirya no hino mu bantu ku giti cyabo, ndetse ngo rimwe na rimwe bakamburwa. Nyirakimonyo Vestine, wo mu Murenge […]Irambuye
Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubuziranenge bw’ibiribwa, kuri uyu wa 14 Ukwakira, ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge, RSB cyasabye abatunganya ibiribwa kubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge. Ikigo cy’igihugu cy’Ubuziranenge, RSB kivuga ko ibigo bitunganya ibiribwa n’ibinyobwa mu Rwanda bifite ibyangombwa (certificate) by’amabwiriza yo kugeza ibicuruzwa ku masoko mu Rwanda ari 14 gusa. Umuyobozi w’agateganyo wa RSB, Murenzi Raymords avuga […]Irambuye