Digiqole ad

Ingabo zo mu Karere zahuriye mu Rwanda zisura ibikorwa remezo bya RDF

 Ingabo zo mu Karere zahuriye mu Rwanda zisura ibikorwa remezo bya RDF

Iyi nama igamije kureba bimwe mu bikorwa remezo ingabo zo mu karere zifite, byafasha bose

Kuri uyu wa Mbere abahagarariye ingabo zo mu Karere ka Africa y’Uburasirazuba bari i Kigali mu rwego rwo gusura ibikorwa remezo ingabo z’u Rwanda zikora mu nzego zitandukanye. Aba bashyitsi baturutse muri Kenya, Uganda, intumwa z’u Burundi na Tanzania ntizabonetse kubera ngo impamvu zumvikana.

Iyi nama igamije kureba bimwe mu bikorwa remezo ingabo zo mu karere zifite, byafasha bose
Iyi nama igamije kureba bimwe mu bikorwa remezo ingabo zo mu karere zifite, byafasha bose

Col.Francis Mbindi wavuze mu izina ry’umunyamabanga nshingwabikorwa wa EAC yavuze ko iyi nama igamije gufasha ingabo zo mu karere kurebera hamwe ibikorwa remezo byo mu rwego rwa gisirikire cyangwa mu zindi nzego hagamijwe kureba uko buri gihugu cyakwigira ku kindi.

Mbindi yabwiye abanyamakuru ko iyi nama ari ngaruka mwaka, ikaba ari yo ya nyuma uyu mwaka.

Yashimiye u Rwanda kuba rwarateguye kandi rukakira iyi nama, avuga ko nyuma y’ibiganiro byabaye muri iki gitondo hari izindi gahunda ziri bukorwe harimo no gusura ikitwa Kinyinya Asphalt and Concrete Plant, giherereye i Kinyinya mu Karere ka Gasabo.

Muri iki kigo  gishingiye kuri Minisiteri y’ingabo y’u Rwanda basya amabuye yifashishwa mu gukora imihanda.

U Rwanda kandi ngo rufite ibikoresho by’ikoranabuhanga bihagije na byo ingabo zo mu Karere zikaba zizabisura ngo zirebe icyo zakwigiraho.

Nk’uko bigaragara mu itangazo rigenewe abanyamakuru, Kenya ifite ishuri rya gisirikare riri ku rwego rwa Kaminuza ryitwa Defense Forces Technical College rikaba rikorana bya bugufi na Kenyatta University.

Tanzania ifite ibikorwa birimo n’Ikigo cyitwa Tanzania Automotive Technology Centre n’ibindi bigo bitandukanye, bimwe biri kuvugururwa ibindi bikaba bikora neza.

Mu myanzuro yagezweho abari bahagarariye ingabo mu karere basabye u Burundi gushyira imbaraga mu kwerekana uburyo buteganya kuzubaka ibikorwa remezo bizifashishwa n’ingabo zo mu Karere mu rwego rwo kunoza imikoranire, ibyo bita Joint Utilization.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish