Digiqole ad

Abatunganya ibiribwa barasabwa kubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge

 Abatunganya ibiribwa barasabwa kubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge

Abacuruza ibiribwa barasabwa kubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge

Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubuziranenge bw’ibiribwa, kuri uyu wa 14 Ukwakira, ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge, RSB cyasabye abatunganya ibiribwa kubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge.

Abacuruza ibiribwa barasabwa kubahiriza amabwiriza y'ubuziranenge
Abacuruza ibiribwa barasabwa kubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge

Ikigo cy’igihugu cy’Ubuziranenge, RSB kivuga ko ibigo bitunganya ibiribwa n’ibinyobwa mu Rwanda bifite ibyangombwa (certificate) by’amabwiriza yo kugeza ibicuruzwa ku masoko mu Rwanda ari 14 gusa.

Umuyobozi w’agateganyo wa RSB, Murenzi Raymords avuga ko kugira ngo ikigo gihabwe ibi byangombwa by’amabwiriza y’ubuziranenge kigomba kubanza guhabwa amahugurwa kugira ngo ubuzima bw’Abanyarwanda badahungabanywa n’ibyo barya cyangwa banywa.

Ati « Tuzi agaciro k’ibiribwa  n’ibinyobwa mu buzima bwacu bwa buri munsi, kuba rero ari ubuzima bwacu bwa buri munsi ntidukwiye kwirengagiza uburyo bigomba gukorwamo ari ibiribwa n’ibinyobwa bigomba kugira uburyo binyuramo.»

Bamwe mu bafite ibigo bitunganyirizwamo ibiribwa n’ibinyobwa mu Rwanda bavuga ko kugira ngo babone ibi byangombwa bibagora ndetse ko ibyo basabwa bitashoborwa n’ibigo biciriritse kandi ari byo byinshi mu Rwanda.

U Rwanda rwizihije umunsi mpuzamahanga w’ubuziranenge bw’ibiribwa ku nshuro ya 15. Ku rwego rw’Isi, insanganyamatsiko igira iti «  amabwiriza y’ubuziranenge yubaka ikizere »

Kwizihiza uyu munsi biba bigamije kwibutsa Abanyarwanda n’abacuruzi kwita ku biribwa. Ku rwego rw’igihugu cy’u Rwanda, insanganyamatsiko igira iti « amabwiriza y’ubuziranenge inkingi ya mwamba mu kubungabunga ibyahumanya ibiribwan’ibinyobwa.»

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish