Kuri uyu wa Gatanu, mu bitaro bya Gitwe, mu karere ka Ruhango, inzobere z’abaganga b’Abanyamerika barasoza imirimo yo kuvura ku buntu abarwayi b’ibibari, n’umwingo. Izi nzobere zavuye abantu 28 bari barwaye izi ndwara. Iki gikorwa cyakozwe ku bufatanye bwa Kaminuza ya Gitwe na Kaminuza ya Nebraska yo muri Amerika, cyatangiye kuwa 8 Ukwakira. Itsinda ry’abaganga […]Irambuye
Umuyobozi w’Ikigo cya Leta “Rwanda Management Institute (RMI)” Wellars Gasamagera asanga hari ibibazo bamwe mu rubyiruko rw’ubu ruhura nabyo nk’ibiyobyabwenge, uburara n’ibindi baterwa no kuba baravukiye mu gihugu kidamaraye, agasaba abakuru kwegera aba bana bakabategura kugira ngo bazabashe gusigasira ibiri kubabwa ubu. Ibi yabigarutseho mu muhango wo gusoza ikiciro cy’amahugurwa ategura abana b’abanyeshuri bifuza kuzaba […]Irambuye
Abanyamideli, abanditsi, abanyabukorikori, ba gafotozi mpuzamahanga n’abandi bafite ubundi buhanga mu guhanga udushya bahaye abanyamakuru ikiganiro ku itegurwa rw’icyo bise Collective Rwanda, kizerekanirirwamo ubuhanga bw’abatuye Africa mu gukora ibintu byerekena ko bashobora guhangana na bagenzi babo ku rwego rw’Isi. Iki gikorwa kiswe Collective Rwanda kuko gihuriyemo n’abantu bafite ubumenyi mu bintu bitandukanye baturutse muri Africa […]Irambuye
Sa 6h15 muri iki gitondo mu Kagali Nyacyonga, Umurenge wa Jabana mu karere ka Gasabo umuriro watangiriye mu nzu y’ubucuruzi ifite izindi ebyiri bifatanye. Umwe mu babonye iyi nkongi yabwiye Umuseke ko iyi nkongi yaturutse muri kimwe mu byumba by’imwe mu nzu zahiye, harakekwa intsinga z’amashanyarazi kuba nyirabayazana. Police ngo yahageze hakiri kare ibasha kuzimya […]Irambuye
Mu gihe usanga igihugu kigenda gitera imbere ndetse n’ubwikorezi bw’abantu n’ibintu burushaho kugera henshi, mu Tugari twa Rwambogo na Nyamihanda ho mu Murenge wa Butare, mu Karere ka Rusizi, kugira ngo bagere ku Murenge ngo bibasaba kugenda urugendo rw’ibilometero 32, mu gihe udafite amafaranga y’u Rwanda 8 000 yo gutega za moto. Iyi mvune abaturage […]Irambuye
Abakoresha ubwiherero bwo muri gare ya Nyakarambi, iheruka kuzura mu karere ka Kirehe bavuga ko bahangayikishijwe no kuba nta mazi arimo, ibi ngo bikomeje kubatera impungenge ko bakwanduriramo indwara ziterwa n’umwanda. Ubuyobozi bwa Kirehe burizeza aba baturage ko hari ingamba bwafashe mu rwego rwo kugikemura mu gihe cya vuba, ariko ikibazo kinini ngo ni ukuba […]Irambuye
Dr Aimée Muhimpundu uyobora ishami ry’indwara zitandura mu Kigo cy’igihugu cy’Ubuzima, (RBC) yabwiye Umuseke ko imibare y’ubushakashatsi yo muri 2013 yerekana ko kunywa itabi bimaze kuba ikibazo mu Rwanda kuko 12,9% by’Abanyarwanda bose banywa itabi. Muri aba ngo abenshi ni abantu bafite imyaka iri hejuru ya 45 y’amavuko. Mu Rwanda, abagabo banywa itabi bangana na […]Irambuye
Kompanyi y’ikoranabuhanga ‘Smart Initiative’ yatangije application yise ‘Smart Parent’ izajya ifasha ababyeyi na mwalimu gukurikirana imyigire y’umwana w’umunyeshuri, ndetse n’imyitwarire. Ubusanzwe umwarimu agomba kumenya niba abanyeshuri be bose baje kwiga, akamenya abarwaye, abarangaza abandi mu ishuri n’abagira uruhare mu myigire. Ibi bimusaba kuba maso cyane kandi agakoresha umwanya munini yandika buri kintu kugira ngo aze […]Irambuye
Nyuma yo gufasha umurwayi wo mu mutwe wari umaze imyaka myinshi mu mihanda yo mu mujyi wa Byumba, Akarere ka Gicumbi, Soeur Marie Françoise Twisunzemariya asaba abafite ubushobozi gufasha aba bantu. Kuri uyu wa kabiri, Soeur Marie Fransoise Twisunzemariya yakuye mu muhanda umwe mu bafite ikibazo cyo mu mutwe (imyirondoro ye ntiturayimenya) benshi bakekaga ko […]Irambuye
Nyuma yo kugaragaza ibibazo mu micungire y’imari no kumva ibisobanuro by’abayobozi b’Akarere ka Nyamagabe, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta wungirije Habimana Patrick, yabwiye Abadepite ko aka Karere kagora abakozi b’uru rwego mu gutanga amakuru, avuga ko bishobora kuba ari nayo ntandaro y’amakosa bakora. PAC ihita isaba ubushinjacyaha kujya gusuzuma icyihishe inyuma yo kwimana amakuru ku […]Irambuye