Digiqole ad

Gicumbi: Akarere kabonye miliyari 8 azagafasha kwesa imihigo ya 2017

 Gicumbi: Akarere kabonye miliyari 8 azagafasha kwesa imihigo ya 2017

Uhagarariye umushinga Water For People asinyana amasezerano n’Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi

Mu gikorwa cy’imihigo akarere ka Gicumbi, karaye gahuriyemo n’abafatanyabikorwa bako, aba baraye bemeranyijwe ko Akarere kagomba kuzaza ku isonga mu kwesa imihigo, biyemeza gutanga amafaranga y’u Rwanda 8 153 550 217.

Uhagarariye umushinga Water For People asinyana amasezerano n'Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi
Uhagarariye umushinga Water For People asinyana amasezerano n’Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi

Inzitizi iyo ari yo yose ishobora kubabuza kuza ku isonga mu kwesa imihigo biyemeje guhita bayikuraho, nk’uko Mayor w’Akarere ka Gicumbi abivuga.

Mu mwaka wa 2017, Gicumbi yahize imihigo igera kuri 46 yose hamwe. Mu rwego rwo kuzamura ubukungu, Akarere kahize ibikorwa 21, mu mibereho myiza n’iterambere ibikorwa 14, naho mu miyoborere myiza no kwegera abaturage  bahiga 11.

Mu mihigo y’ubukungu, akarere kiyemeje gukoresha ifumbire y’imborera kugera kuri 99%, kubaka umudugudu w’icyitegererezo mu murenge wa Giti rizaba rifite isoko n’ishuri ry’inshuke, kuzamura amanota y’ubuhinzi bibanda mu kwegereza abaturage imbuto no kuvugurura imwe n’imwe mu mihanda.

Abafatanyabikorwa bagizwe n’imiryango itandukanye ikorera mu karere ka Gicumbi bagera kuri 37 bose hamwe,  bakusanije amafaranga mu rwego rwo gufatanya iterambere, ku buryo aka karere kazajya imbere kakarenga umwanya wa kabiri gaheruka kubona mu kwesa imihigo.

Mudaheranwa Juvenal, Mayor wa Gicumbi ashima uruhare abafatanyabikorwa bagize kugira ngo Akarere kabone umwanya wa kabiri.

Akurikije ayo mafaranga yatanzwe n’abafatanyabikorwa asaga miliyari 8, Mayor ngo yiteguye ko muri 2017, nta nzitizi bazagira mu kwesa imihigo.

Ati “Birashoboka ko inzitizi iyo ari yo yose dushobora kuyikuraho.”

Bizimana Jeana Baptiste Ahagarariye Njyanama y’Akarere ka Gicumbi, yemeje ko gukorera mu mucyo ari byo bizatuma batera imbere, avuga ko abafatanyabikorwa badatanga amafaranga gusa, ngo banagira uruhare mu mitegurire y’ibikorwa biba bikenewe kugerwaho.

Imishinga nka World Vision, Give Directly na Water  for People ni yo yasinye ihagarariye indi n’abahagarariye imirenge 21 igize Akarere ka Gicumbi, bakaba bahize ko bagiye kongera imbaraga mu kazi kabo.

Evence Ngirabataware
UM– USEKE.RW/GICUMBI

1 Comment

  • Komereza aho mayor wacu. Uri umukozi w’umunyakuri n’umunyamurava. Gicumbi oyeee!

Comments are closed.

en_USEnglish