U Rwanda rwongeye kugira umwanya mwiza kuri rutonde rushya rwa Banki y’isi rw’ibihugu byoroshya gukoreramo ishoramari (2017 World Bank Doing Business Rankings), rwazamutseho imyanya itandatu ruva ku mwanya wa 62 rugera kuwa 56 mu bihugu 190, ruguma ku mwanya wa kabiri muri Africa. Muri Africa, ibirwa bya Maurices nubwo byamanutseho imyanya 17 ku rutonde rw’isi, […]Irambuye
Rwamagana – Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere Odette Uwamariya yahererekanyije ububasha na Guverineri mushya w’Intara y’Intara y’Iburasirazuba Judith Kazayire. Odette Uwamariya yavuze bimwe mu byo asize akoze n’ibyo atarangije, abwira umusimbuye ko nta muntu n’umwe ushobora kugera ku ntego adakoranye neza n’abandi. Intara y’Iburasirazuba yibasiwe cyane n’imihindagurikire y’ikirere yateye izuba rimaze hafi imyaka […]Irambuye
*Basanzwe bazwi nk’Abarangi…Benshi bazi ko ari itorere ngo ariko si ko biri… Kuri iki cyumweru, Abavuzi gakondo bazwi n’Abarangi bizihije isabukuru y’imyaka ibiri bamaze bibumbiye mu muryango uzwi nka ‘Ubarwa’. Aba bavuzi bavuga ko bakoresha imbaraga z’umwuka w’Imana bavuga ko na bo bakwiye kwinjizwa mu rugaga rw’abaganga Gakondo. Mu Rwanda hasanzwe hazwi Urugaga rw’Abaganga Gakondo […]Irambuye
Kugeza ubu uburyo bwo kuboneza urubyaro ku bagabo ni Agakingirizo cyangwa kwifungisha burundu. Uburyo bwombi busa n’ubudaha amahitamo menshi abagabo nko ku bagore. Abashakashatsi bo mu Bwongereza ariko bakoze agakoresho gato cyane kazajya kifashishwa mu guca intege umurizo w’intangangabo utuma zihuta zigasanga intangangore hakabaho gusama. Intangangabo igira umutwe, igihimba n’umurizo. Uyu murizo niwo uyifasha kogoga […]Irambuye
Umusore witwa Ntakirutimana w’ikigero kimyaka 19 y’amavuko uvuka mu murenge wa Karengera mu karere ka Nyamasheke yafatiwe mu karere ka Rusizi agerageza gucika nyuma yo kwica umubyeyi we umubyara amukubise itiyo (tuyau) y’amazi mu mutwe. Uyu musore asanzwe akora mu kigo cy’ubwubatsi arashinjwa kwica se Jacques Nsengiyumva w’imyaka 51 akemera ko yamujije ko yari amaze […]Irambuye
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, abana biga ku ishuri ryisumbuye rya ‘Glory Secondary School’ bishyuriye ubwisungane mu kwivuza abantu 70, ndetse baha imyambaro imiryango 16 ituranye n’iki kigo giherereye mu Murenge wa Kacyiru, mu Karere ka Gasabo ikigo giherereyemo. Igitekerezo cyagizwe n’abanyeshuri 15, bafashijwe n’ubuyobozi bw’ikigo bakusanya amafaranga agera ku bihumbi 350 by’amafaranga […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu, Abapolisi 280 b’u Rwanda berekeje muri Central African Republic (CAR) mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri icyo gihugu, bagiye gusimbura bagenzi babo bari bamaze umwaka. Abapolisi bagiye muri Central African Republic bari mu mitwe ibiri harimo umutwe ufasha abaturage no kubungabunga umutekano, abandi bashinzwe kubungabunga umutekano w’abayobozi b’igihugu n’abayobozi babo bajyanye. […]Irambuye
Umugabo ukomoka mu mududugudu wa Rubuye, mu kagari ka Mbare, mu murenge wa Shyogwe, mu karere ka Muhanga, witwa Habarurema Emmanuel wavutse mu 1972, birakekwa ko yishwe n’inkoni z’uwo yari yagiye kwiba afatanyije n’abanyerondo mu kumukubita. Uyu mugabo yari yakoze urugendo rwa km 7 agiye kwiba imishoro yo gusakaza inzu ibyo bita amaburiti, mu mudugudu […]Irambuye
Mu mirenge ya Nkanka na Gihundwe mu karere ka Rusizi, haravugwa ubujura buciye icyuho n’ubwambuzi bikorwa na bamwe mu bana bataye ishuri bakarema umutwe bise ‘Ibihazi’ bagatega abantu bavuye cyangwa bagiye guhaha bakabambura ibyabo babakangishije imbwa z’inkazi baba bafite, ngo banirara mu mirima ya rubanda bakiba imyaka. Aba bana bagera kuri 14 bari mu kigero […]Irambuye
Buntubwimana Marie Appoline uyobora umuryango nyarwanda w’abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije (Rwanda Union of Little People) yabwiye Umuseke ko imwe mu mbogamizi bahura na zo ari uko hari igihe abagize amahirwe yo kwiga bamburwa impapuro bakoreragaho ikizamini batarangije bitewe n’uko kugira intoki ngufi bibagora gufata ikaramu, ntibabashe kwandika bihutu. Aba bamburwa impapuro z’ibizamini batarangije ngo bituma […]Irambuye