Digiqole ad

Rusizi: Bataye Ishuri bashinga umutwe ‘Ibihazi’, bariba abaturage bakoresheje imbwa

 Rusizi: Bataye Ishuri bashinga umutwe ‘Ibihazi’, bariba abaturage bakoresheje imbwa

Ngo biyise Ibihazi, birirwa banywa urumogo ubundi bagatera abajya n’abava guhaha bakabambura ibyo bafite

Mu mirenge ya Nkanka na Gihundwe mu karere ka Rusizi, haravugwa ubujura buciye icyuho n’ubwambuzi bikorwa na bamwe mu bana bataye ishuri bakarema umutwe bise ‘Ibihazi’ bagatega abantu bavuye cyangwa bagiye guhaha bakabambura ibyabo babakangishije imbwa z’inkazi baba bafite, ngo banirara mu mirima ya rubanda bakiba imyaka.

Ngo biyise Ibihazi, birirwa banywa urumogo ubundi bagatera abajya n'abava guhaha bakabambura ibyo bafite
Ngo biyise Ibihazi, birirwa banywa urumogi ubundi bagatera abajya n’abava guhaha bakabambura ibyo bafite. Photo/Internet

Aba bana bagera kuri 14 bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 12 na 14, biganjemo abo mu kagari ka Gitwa. Umuseke wagiye ahavugwa ibi bikorwa by’ubujura buciye icyuho n’ubwambuzi.

Mu bibazo usanganizwa iyo ugeze muri aka gace, ku isonga hazamo ikibazo cy’ubu bujurwa bukorwa n’abana bataye ishuri bakarema umutwe ukora ibikorwa by’ubujura n’ubwambuzi.

Bavuga ko ikibabaje ari imbwa z’inkazi baba bafite, ku buryo bashobora kuzayishumuriza umuntu ikaba yamurya ikamwica cyangwa ikamutera ubundi burwayi.

Valerie Mukandutiye uvuga ko yambuwe n’aba bana, yagize ati “ Bateye (aba bana biyise Ibihazi) ubwoba, iyo ugiye kubatesha bagushumuriza imbwa.”

Uyu mubyeyi avuga ko nta myaka bagisarura kuko iyo igeze mu gihe cyo gusarurwa, aba bana bahita bayiraramo. Ati  “ Sinkirya igitoki, akajemo kose baraza bakajyana, iyo uguye mu gaco kabo uba uhuye n’ishyano, nkanjye baranyogoje , ijoro barara bacunze abahisi n’abagenzi.”

Mukandutiye avuga ko aba bana ntacyo bagitinya kuko birirwa banywa ibiyobyabwenge nk’urumogi kandi bakabinywera ku karubanda.

Aba baturage kandi basaba ko muri aka gace hakazwa umutekano mu buryo bw’umwihariko kuko inzego z’ibanze zisa nk’aho zananiwe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkanka, Uwambaje Aimee Sandrine avuga ko aba bana bahangayikishije inzego z’ubuyobozi kubera umutekano mucye bateza mu baturage, akavuga ko bari gushaka uburyo bwose bushoboka kugira ngo barandure agatsiko k’aba bana.

Ati ” Barazwi (abana) gusa ku bufatanye n’inzego z’umutekano twamaze gufata benshi ndetse bamwe bajyanywe mu kigo ngororamuco cya Gashonga, abasigaye na bo bazafatwa kuko ubu twabahagurukiye.”

Uyu muyobozi asaba ababyeyi gufasha inzego z’umutekano kuko bagira uruhare mu kugira ngo abana babo bafate umwanzuro wo kujya gukora ibikorwa nk’ibi, akabasaba gutanga uburere buboneye no gukurikirana abana babo.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic uvuga ko iki kibazo bakigejejweho nk’ubuyobozi bw’akarere, avuga ko Police igiye kukitaho, ku buryo aba bana bafatwa bakajyanwa kugororerwa mu bigo bibifite mu nshingano.

Mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, hari hasanzwe hazwi ikibazo cy’abana bata ishuri bakajyanwa gukoreshwa mu mirima y’imiceri no mu burobyi.

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • igihugu gifite ibibazo.ariko ababyeyi nabo bagomba kubazwa impamvu badatabaza polici

  • Hoya ababyeyi bakora iki? Babacisheho akanyafu bahite babajyana muri police,ababyeyi nibagerayo bacimbwe amande,none urabona ababyeyi bakora iki? Ahubwo leta nisubizeho akanyafu nigitsure cyababyeyi nabalimu,ubundi urebeko izo nzana zakongera kujya mumuhanda?igiti kiza kibyara amatunda meza,leta niyobora neza abayivamo bazaba beza,
    ngaho Reba umusaruro urikuva mubana Ngo inkoni ivuna igunfwa yewe!!!!! Niko ba DR bikigihe babaivuga.uzaba umbwira

    • Wowe ufite imyumvire nkiyo mu mashyamaba igihugu haribyo kiba cyarasinye.Ahubwo baza impamvu ababyeyi bananirwa kurera abana.Ese umubyeyi udafiye mitiweli udashobora kuriha amafaranga yishuli umwana naba ikirara bizabazwa uwomubyeyi?K

  • Uzakubite Umwana ngo uriguhana urebe ko udafungwa noneho!

    Tubigenze gute uramukoraho gto akinaga hariya yakwitura ku ibuye agakomereka gato ati uranyishe no kwa mudugdu, mudugdu ati duhamagare Police yakomerekeje Umwana!! Aaahahh nzoba ndeba da twe twarakubiswe shahuu!nokurya nubibone uziriki;watindije ubwatsi bw’Inyana! (Abana ba Vision .com)mubareke

  • Nitwa Ndihokubwayo Alphonse uvuka mu karere ka Rusizi, umurenge WA Nkanka Akagali ka Gitwa, abo bana bigize intagondwa bafatwe bajyanwe mu kigo ngorora muco kuko biragayitse. murakoze ni Alphonse ubu uri Kigali.

  • Dore ko police na RDF bagowe wabona batabajwe ngo bakemure icyo kibazo kibyo byana!!!!!Hhhhh byaba ari nko guhigisha isazi inyundo

  • 1959.com ngizo ingaruka rero. Ushobora guhisha no guhishira icyaha ariko byanze bikunze kirashibuka kuko kiba kiri muli ADN. Reka babayogoze nibyo twabibye tugomaba gusarura byinshi kurushaho.
    Kuki hatajyaho akandi ka groupe se kabahiga kakabavuna kakabamugaza. wari wabona uwiba akambakamba? Hiwo muti wonyine.

  • ark buriya noneho abobana bavumbutse mugitwa bate?
    ukuntu nagendaga mvuga nti” Gitwa cya nkanka kumuco oyeeeee”!!!!
    none habonetse ingegera nk’izo rero ntimudohoke muzifate muzihane ntimurenganya ababyeyi
    maze nakera abitwaga ba kobora mubaraza ubu nabagabo bemewe
    turaje ark turafatanye duhashye izo nzana murakoze

  • ico kibazo ntabwo ari mu Rwanda gusa mugifite ibyo biri kwisi yose kuvaho abazungu batwambise demokarasi nta mubyeyi ugifite ijwi, uhana umwana wawe utnarangiza igihano porisi akaba yageze iwawe aknya gato human-right iti twatanzwe igitangaza iyo bafeshe umwana wawe baramubaza uri mwene nde ati kanaka bati vuba mumuhamagare aze gutanga kosio umana tumurekure

Comments are closed.

en_USEnglish