Uwamariya asigiye akahe kazi Guv. Kazayire mushya Iburasirazuba?
Rwamagana – Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere Odette Uwamariya yahererekanyije ububasha na Guverineri mushya w’Intara y’Intara y’Iburasirazuba Judith Kazayire. Odette Uwamariya yavuze bimwe mu byo asize akoze n’ibyo atarangije, abwira umusimbuye ko nta muntu n’umwe ushobora kugera ku ntego adakoranye neza n’abandi.
Intara y’Iburasirazuba yibasiwe cyane n’imihindagurikire y’ikirere yateye izuba rimaze hafi imyaka ibiri, ibi byavuyemo amapfa nayo yarumbije umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi mu bice bya Kirehe, Ngoma, Kayonza na Nyagatare, bitera abaturage gusonza. Iki ni kimwe mu bibazo Odette Uwamariya asize bagihanganye n’ingaruka zacyo, Ndetse Uwamariya yabwiye umusimbura ko azakomereza aho bari bageze bahangana nacyo.
Mu gihe cy’imyaka itanu, Iburasirazuba kandi hagiye haba ibibazo mu miyoborere y’abaturage ku nzego z’ibanze byatumye abayobozi bagenda begura bya hato na hato kugeza no ku rwego rwa ba Mayor. Mu kwesa imihigo ya 2015/16 uturere tw’Iburasirazuba twaje mu myanya yo hagati, akaje hafi ni Gatsibo yabaye iya 11, na Bugesera(12).
Mu ihererekanya bubasha hagarutswe cyane ku kibazo cy’izuba ryateye amapfa atera inzara no guhangana n’ingaruka zaryo, Odette Uwamariya wagizwe umunyabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko mu gihangana n’iki kibazo bafashije abaturage bahabwa ibiribwa no mu guhangana nacyo mu buryo burambye bahaye abaturage 700 imashini zuhira imyaka.
Yabwiye umusimbura we ko iki kiri mu bibazo azakomereza aho bari bageze, yongeraho ariko ko “Nta muntu n’umwe ushobora kugera ku ntego adakoranye neza n’abandi.”
Judith Kazayire wari Vice Mayor w’Umujyi wa Kigali, yavuze ko aje gukomeza gushyira mu bikorwa gahunda z’igihugu zibanda cyane ku muturage.
Kazayire ati “”Nzanye ubushake n’imbaraga zanjye ngo dukomeze duteze imbere Intara yacu, icya mbere nzaheraho ni ukwegera abaturage dushyira imbaraga mu gukemura ibibazo bihari harimo n’imihindagurikire y’ikirere”
Avuga ko afite ikizere ko mu bufatanye n’abandi azusa ikivi uwo asimbuye asize.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka wari muri uyu muhango nawe yakomoje ku kibazo cy’izuba, avuga ko bafashije abaturage guhangana nacyo ndetse n’abari basuhutse ubu ngo bagarutse.
Yasabye Guverineri mushya kutazasubiza inyuma ibyari byagezweho kandi agakomeza guhangana n’iki kibazo.
Muri uyu muhindo, kugeza ubu hashize ibyumweru bibiri nta mvuga Ibuaasirazuba baheruka nubwo mu minsi ishize yari yageze hasi abahinzi bagatera imyaka.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW
6 Comments
ikaze iburasirazuba Gvnor JUDITH. Ngwino uduhumurize uwo Odette usimbuye ibyo yadukoreye birahagije. Imana izabimubaza kandi nawe abo yagiriye nabi arabazi biramukomanga.
Tukuri inyuma Muyoboz kandi Odeta ibyo yatugejejeho turabishima nkuko uuzakomereza kubyo yatangije nyabuna ntuzibagirwe kujya wibutsa umuhanda wacu uva NGOMA uajya Nyanza ko wihutirwa kuko na cyakiraro gihuza Bugesera na Ngoma uziko kimaze igihe gicitse.
Tite gusebanya bibi kandi iyoumunt akoraamakosa ibwo agaragara udakora wabona amakosa ye ute?
Gusa hari ikibazo cy’ingutu numvise atamubwiye ni uko abaturage nta mazi meza dufite azasure mu BUGESERA azahasanga za robine zamaze kurengerwa n’ikigunda kuko zakoze igihe gito ubu bakaba bivomera ibiyaga yewe naza nayikondo bakoze zimara iminsi itageze ku cymweru ahari abshawe isoko umenya bakora ntawe ubareba bihita bipfa abayobozi bakinumira kandi ibi biri no mu karere ka Gatsibo cyane muri Ngarama abaturage bivomea amazi ya wamuyoboro wakozwe bifashisha mu kuhira umuceri.
uyu muyobozi yari intwari kandi yangaga amafuti muziho ko yari umuyobozi mwiza kandi ugira igitsure.wakoze akazi kawe muyobozi Imana ikomeze ikugirire neza.
Welcome to eastern province new governor,
what we wants from you is to sort out the long pending issue of drinking water
for population till today most of eastern province citizen especially bugesera district do not have water to drink and yet this is basic for life of every human nature.It is in this regards that we request you to visit citizen in their respective districts,cells especially karumuna cell where the citizen are not getting even water rationing as done in some parts of the country.We really wants water for drinking.Once again welcome in eastern province
Comments are closed.