Digiqole ad

Nyamasheke: Umusore w’imyaka 19 yishe se amukubise itiyo y’amazi

 Nyamasheke: Umusore w’imyaka 19 yishe se amukubise itiyo y’amazi

Yishe se amukubise tuyau y’amazi mu mutwe

Umusore witwa Ntakirutimana w’ikigero kimyaka 19 y’amavuko uvuka mu murenge wa Karengera mu karere ka Nyamasheke yafatiwe mu karere ka Rusizi agerageza gucika nyuma yo kwica umubyeyi we umubyara amukubise itiyo (tuyau) y’amazi mu mutwe.

Yishe se amukubise tuyau y'amazi mu mutwe
Yishe se amukubise tuyau y’amazi mu mutwe

Uyu musore asanzwe akora mu kigo cy’ubwubatsi arashinjwa kwica se Jacques Nsengiyumva w’imyaka 51 akemera ko yamujije ko  yari amaze kumwima amafaranga yari amusabye igihe bagurishaga ishyamba.

Uyu musore yafatiwe mu murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi ari mu nzira acika yerekeza i Kigali. Yafashwe amaze gukatisha ticket y’imodoka ariko itarahaguruka.

Amakuru y’uko yishe se yamenyekanye mu ijoro ryo kuwa gatanu rishyira kuwa gatandatu ku makuru inzego z’umutekano zari zimaze guha ubuyobozi bw’umurenge wa Giheke nk’uko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giheke Nsabimana Theogene yabitangarije Umuseke.

Uyu musore ngo yasabye umubyeyi we amafaranga se amaze kuyamwima yahise afata itiyo ayimukubita mu mutwe afata amafaranga yose se yari afite amaze kugurisha ishyamba aracika aragenda.

Uyu mugabo we yajyanywe  n’abaturanyi ku kigo nderabuzima cya Mwezi biranga ajywanwa ku bitaro bya Bushenge ari naho yapfiriye.

Uyu musore we ubu afungiye kuri Station ya Police ya Ruharambuga.

Abaturage b’aha basabwe gukomeza kwirindira umutekano no gutabarana byihuse kandi bagahanahana amakuru n’abashinzwe umutekano kugira ngo aho bishoboka gukomira ibikorwa by’ubwicanyi n’urugomo bikorwe kare.

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish