Perezida Paul Kagame mu gitondo cyo kuri uyu wa kane yageze i Brazzaville muri Congo aho agiye mu ruzinduko rw’akazi nk’uko bitangazwa na Agence Presse Africaine (APA-Brazzaville) yo muri Congo. Perezida Kagame ageze kuri Aéroport Maya-Maya yakiriwe na mugenzi we Denis Sassou N’Guesso. Uruzinduko rwa Perezida Kagame i Brazzaville rukurikiranye n’inama y’abayobozi b’ibihugu bigize imiryango ya SADC na ICGLR yabaye […]Irambuye
*Ngo abasaga 40 barangije Kaminuza ariko ngo kubona akazi ni ingume… Gicumbi- Kuri uyu wa 26, Umuryango w’abafite ubumuga bukomatanyije wasuye aka karere kugira ngo umenye abafite ubu bumuga bitabweho. Uyu muryango uvuga ko mu turere dutanu wasuye, wasanze abantu 117 bafite ubu bumuga bukomatanyije bari kwiga mu mashuri atandukanye ariko bagihura n’imbogamizi. Abandi basaga […]Irambuye
Kwita ku burere bw’abana, kugira isuku no gukorana n’inzego z’umutekano ni bimwe mubyo Guverineri mushya w’Intara y’Amajyaruguru yabwiye abaturage b’Umurenge wa Byumba ubwo yabasuraga kuri uyu wa gatatu. Ni mu ruzinduko rwa mbere rw’akazi no kwegera abaturage yari akoze nyuma yo guhererekanya ububasha n’uwo yasimbuye kuwa kabiri. Guverineri Jean Claude Musabyimana wari umuyobozi w’Akarere ka […]Irambuye
Ubushakashatsi – Mu Karere ka Ngoma, Umurenge wa Kibungo, hari Akagari ka Gatonde kabarizwamo imiryango 80 irarana n’amatungo munzu imwe kandi ngo bumva ntacyo bibatwaye kuko na ba Sekuruza bararanaga nayo kandi ntibagire icyo baba. Akagari ka Gatonde, ni kamwe mu Tugari dutanu tugize Umurenge wa Kibungo, uyu ukaba ariwo Murenge w’umujyi w’Akarere ka Ngoma. […]Irambuye
Ubuyobozi bw’Ikigega “RNIT Iterambere Fund” buratangaza ko mu byumweru bitageze kuri bitatu, buza gutangariza Abanyarwanda uko icyiciro cya mbere cyo gukusanya amafaranga cyagenze, ndetse n’inyungu imaze kuva mu mishinga bamaze kuyashoramo. RNIT Iterambere Fund ni uburyo bwo kwizigamira bijyanye n’amafaranga ufite, ushobora guhera ku migabane y’amafaranga 100 000, cyangwa ugahera ku migabane y’amafaranga 2.000. Abatanga […]Irambuye
Mu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’umuryango SFH Rwanda ku bufatanye na Ministeri y’ubuzima ku kibazo cy’imirire mibi mu Rwanda, Akarere ka Nyamagabe kari ku mwanya wa nyuma ku rwego rw’Intara y’amajyepfo mu kugira abana bafite imirire mibi ku gipimo cya 51,6 %. Mu bukangurambaga bugamije kwimakaza isuku no kurwanya imirire mibi kuri uyu wa kabiri, Goverineri […]Irambuye
*Umukoresha aramukekaho kugira uruhare mu iyibwa ry’ihene eshatu amaze kubura, *Nyuma yo kumukubita, no kumwaka ayo yamuhembye, ngo iyo agira umujinya wa kimuntu yari no kumwica. Umwana uri mu kigero cy’imyaka 15, ukomoka mu Murenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke, yakibiswe ndetse yamburirwa n’uwari umukoresha we Nzeyimana Modeste utuye mu Mudugudu wa Murangi, Akagari […]Irambuye
Mu nama rusange yahuje Ubuyobozi bwa Koperative ishinzwe gutwara abagenzi mu Karere ka Muhanga, (Muhanga Transport Cooperative) n’abanyamuryango bayo, Antoine Kayitare Perezida w’iyi Koperative yavuze ko bagiye kugabanya mu gihe cy’umwaka umwe umwenda bafitiye RFTC ungana na Miliyoni 72 z’amafaranga y’u Rwanda. Muri iyi nama rusange Ubuyobozi bwa Koperative ishinzwe gutwara abagenzi mu Karere ka […]Irambuye
*Uyu mutingito ngo waturutse muri Tanganyika. Uyu mutingito wongeye kumvikana mu masaha y’urukerera yo kuri uyu wa kabiri aho benshi bavuye mu nzu bakaguma hanze nyuma yo gutungurwa y’umutingito, amakuru aravuga ko waturutse muri Tanganyika. Abatuye mu mirenge ya Kamembe na Gihundwe ahumvikanye urusaku no gutabaza bikomeye babwiye Umuseke ko bafite impungenge zo gusubira mu […]Irambuye
Amakuru atangazwa na Jeune Afrique aravuga ko kuwa Mbere taliki ya 31, Ukwakira 2016 impuguke icyenda zatoranyijwe n’Umukuru w’igihugu Paul Kagame zizaza mu Rwanda kuganira ku bikubibye mu nshingano zazo. Ubwo mu Rwanda haberaga inama yaguye y’Umuryango w’Africa yunze ubumwe ku nshuro yayo ya 27 nibwo President Paul Kagame yahawe inshingano zo guhitamo abahanga icyenda […]Irambuye