Digiqole ad

KU BAGABO bashaka kuboneza urubyaro, haje uburyo bushya butuma intanga zitagenda

 KU BAGABO bashaka kuboneza urubyaro, haje uburyo bushya butuma intanga zitagenda

Kugeza ubu uburyo bwo kuboneza urubyaro ku bagabo ni Agakingirizo cyangwa kwifungisha burundu. Uburyo bwombi busa n’ubudaha amahitamo menshi abagabo nko ku bagore. Abashakashatsi bo mu Bwongereza ariko bakoze agakoresho gato cyane kazajya kifashishwa mu guca intege umurizo w’intangangabo utuma zihuta zigasanga intangangore hakabaho gusama.

Abagabo amahitamo yabo urebye ni macye cyane mu kuringaniza imbyaro, ubundi buryo nko kwifata, gukorera imibonano hanze y’ibitsina no kwiyakana umusaruro wabwo ngo ni muto cyane
Abagabo amahitamo yabo urebye ni macye cyane mu kuringaniza imbyaro, ubundi buryo nko kwifata, gukorera imibonano hanze y’ibitsina no kwiyakana umusaruro wabwo ngo ni muto cyane

Intangangabo igira umutwe, igihimba n’umurizo. Uyu murizo niwo uyifasha kogoga (nk’ifi) ikabasha kugera ku ntangangore ikayinjiramo.

Guca intege akarizo k’intangangabo ntigende ngo niho abashakashatsi bashingiye akazi kabo, ibi ngo bizajya bituma Intangangabo ipfira mu rugendo rugana ku ntangangore kuko izaba itakibasha kugenda, bityo nyuma y’imibonano ntihabeho gusama.

Abashakashatsi ngo bamaze igihe kinini bagerageza aka gakoresho umugabo azajya yifashisha mu gihe runaka azajya aba adashaka kubyara. Bitabaye ngombwa agakingirizo cyangwa kwifungisha burundu.

Aka gakoresho gato cyane ngo umugabo ushaka guhagarika urubyaro mu gihe runaka azajya akamira mu kinini bise “Cell-penetrating Peptide” gikozwe bwa mbere ku isi.

Ubusanzwe ibyitwa Peptides ni uruhererekane rw’ibyo abaganga bita amino acids bifasha uturemangingo-fatizo kugenda.

Aka ngo nigatangira gukoreshwa bizafasha imiryango myinshi cyane ku isi kuringaniza imbyaro kuko ngo hari abagabo benshi babikenera ariko amahitamo akaba abiri yonyine (agakingirizo cyangwa kwifungisha burundu).

Ikinyamakuru MailOnline kivuga ko aka gakoresho nikajya ku isoko kazaba mu bintu bigurwa cyane ku isi inyuma cyane y’udukingirizo, ubu ngo twinjiza agera kuri miliyari 13$ buri mwaka kubera abakiliya batwo.

Professor John Howl wo muri Kaminuza ya Wolverhampton uri mu itsinda ry’abashakashatsi kuri ubu buryo bushya, avuga ko kiriya kinini kizajya gica intege intangangabo mu minota mike umuntu amaze kukimira.

Guca intege intangangabo ngo ni ukuzibuza kugenda gusa, si ukwambura umugabo ubushobozi n’ibyiyumvo mu gihe cyo gusohora intanga ze no gukora imibonano mpuzabitsina.

Mu busanzwe hari ubugumba ku bagabo usanga buterwa n’ubushobozi buto bw’intangangabo mu kugenda urugendo rugana ahaba intangangore.

Abadasanganywe ubu burwayi ngo nibo iki kinini kizajya gifasha cyane mu kuringaniza imbyaro mu gihe runaka badashaka kubyara.

Kugeza ubu abakoze ikinini kirimo ubwo buhanga ngo bakigeragereje ku nka no ku bantu basanga kirakora neza.

Guca intege intangangabo ntizibashe gukora urugendo ngo bizaba ari umuti ukomeye
Guca intege intangangabo ntizibashe gukora urugendo ngo bizaba ari umuti ukomeye
Ubu buryo buzajya buca intege ubushobozi bw'intangangabo, ntibashe kugenda bityo ntihabeho gusama
Ubu buryo buzajya buca intege ubushobozi bw’intangangabo, ntibashe kugenda bityo ntihabeho gusama

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Cyooo ubuse ntibizateza izindingaruka abagabo di?

  • ahaaa murarye muri menge bagabo mwapfa

Comments are closed.

en_USEnglish