Digiqole ad

Abana biga kuri Glory Secondary School bishyuriye mutuelle imiryango 70

 Abana biga kuri Glory Secondary School bishyuriye mutuelle imiryango 70

Abanyeshuri bagize igitekerezo cyo gufasha gishyigikirwa n’abarezi n’ubuyobozi bw’ishuri

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, abana biga ku ishuri ryisumbuye rya ‘Glory Secondary School’ bishyuriye ubwisungane mu kwivuza abantu 70, ndetse baha imyambaro imiryango 16 ituranye n’iki kigo giherereye mu Murenge wa Kacyiru, mu Karere ka Gasabo ikigo giherereyemo.

Abanyeshuri bagize igitekerezo cyo gufasha gishyigikirwa n'abarezi n'ubuyobozi bw'ishuri
Abanyeshuri bagize igitekerezo cyo gufasha gishyigikirwa n’abarezi n’ubuyobozi bw’ishuri

Igitekerezo cyagizwe n’abanyeshuri 15, bafashijwe n’ubuyobozi bw’ikigo bakusanya amafaranga agera ku bihumbi 350 by’amafaranga y’u Rwanda, ariyo yishyuwemo ubwisungane mu kwivuza, gufotoza abahawe ubwisungane amafoto yo gushyira ku makarita yabo y’ubwisungane, n’ibindi byose byakozwe kugira ngo bazibone zirangiye.

Imyambaro yahawe imiryango 16 yo yitanzwe n’abanyeshuri, n’indi yaguzwe mu mafaranga kugira ngo igwire.

Umwe mu banyeshuri bateguye iki gikorwa, Nyabagabo Rurangwa Dolcie yabwiye Umuseke ko kugira ngo bagire iki gitekerezo, babitewe n’urukundo bakunda igihugu.

Ati “Igihugu umuntu abayemo kuva akivuka kugera ubu ngubu biba ari ibintu by’agaciro uba ugomba kugikunda, ni urukundo rwo gukunda igihugu cyawe ukumva wagikorera cyane ku buryo gitera imbere niyo mpamvu twafashe umwanzuro wo gukora uyu mushinga.”

Indi mpamvu ngo yatumye bategura iki gikorwa, ngo ni ukubona abana baturiye ikigo cyabo babasa amafaranga, byatumye bahitamo kubaha ikintu kiramba nk’ubwisungane mu kwivuza n’imyambaro bashobora gukoresha igihe kini aho kubaha irindazi cyangwa amfaranga ashobora kurya nyuma mu mwanya muto.

Nyabagabo avuga ko kugira ngo babone amafaranga bakoresheje ibi bikorwa byabasabye kwigomwa.

Ati “Twahisemo kwigombwa kugira ngo dufashe abana bagenzi bacu n’ababyeyi babo, turavuga duti niba murugo baguhaye amafaranga yo gukoresha, ufate igice kimwe ugikoreshe, ikindi gice kibe icyo gufasha, ndetse tunasaba n’ikigo kiradufasha kidutera inkunga.”

Umusaza Karangwa Ladislas w’imyaka 70 wahawe ubwisungane mu kwivuza, yashimiye ikigo cyatanze uburere bwiza kuri aba bana bagize igitekerezo bakamenya ko hari Abanyarwanda badafite ubushobozi bakabafasha kubona ubwisungane.

Ati “Ibi birarenze ku isi,…nta bushobozi nari mfite naramugaye, (mutuelle)ntaho nari kuzayikura,…njyewe narize (kurira), umuntu arishima akarira, narize ni uko mutabibonye kandi ni uko ndi umusaza, ariko aba bana Imana ibahe amahoro n’umugisha. Ndishimye cyane”

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Isaac Munyakazi wari muri uyu muhango yashimiye aba bana bishatsemo ubushobozi bagatekereza ko mu baturiyenishuri hari abantu batifashije bakabishyurira mutuelle.

Ati “Iki ni igikorwa gikomeye cyane kuko ni imwe mu ndangagaciro tugomba kwigisha abana turera,…ni indangagaciro twifuza ko n’andi mashuri yafata urugero rwiza nk’uru bakareba uburyo bakora ibikorwa birenze kwirirwa mu ishuri biga.”

Yasabye kandi ibindi bigo gufatira urugero kuri Glory Secondary School bakubakamo abana uburere bwiza bwatuma ubwabo bagira ibitekerezo nk’ibi ntawubabwirije.

Umuyobozi bwa Glory Secondary School bwashimye iki gikorwa, ndetse bwizeza ko bugiye kugishyiramo imbaraga kikaba ngaruka mwaka.

Nyabagabo Rurangwa Dolcie umwe mu banyeshuri bishimiye gufasha
Nyabagabo Rurangwa Dolcie umwe mu banyeshuri bishimiye gufasha
Umwe mu batishoboye bahawe ubwisungane mu kwivuza
Umwe mu batishoboye bahawe ubwisungane mu kwivuza
Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Isaac Munyakazi wari muri uyu muhango
Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Isaac Munyakazi wari muri uyu muhango

Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Imana Ibahe umugisha utagabanyije kandi aho bakuye ibakubire incuro ndwi… Kandi n’abandi babyigireho kuko uku niko twubaka umuryango ari nako igihugu tugiteza imbere rubyiruko!

Comments are closed.

en_USEnglish