Hari hashize imyaka hafi itatu ku kirwa cya Nkombo huzuye inyubako zigezweho zari zarateganyirijwe gukoreramo Guest House, ubwo Umuseke wahasuraga mukwa karindwi uyu mwaka, abaturage bagaragaje ko impamvu izi nzu ziri gupfa ubusa zaratwaye miliyoni 200 ari uko ari umushinga utari ukenewe cyane ku Nkombo, izi nzu ariko ziratangira gukorerwamo kuri iyi ya 01 Ugushyingo […]Irambuye
Mu ijoro rishyira kuri uyu wa mbere, mu karere ka Gicumbi, police yaraye ifashe imodoka y’i voiture ifite pulake yo mu gihugu cya Uganda, UAR 376D yari itwaye udupaki 7 700 tw’inzoga ya Zebra itemewe mu Rwanda, uwari utwaye iyi modoka amagura ayabangira ingata ata imodoka. Mu murenge wa Rukomo, mu karere ka Gicumbi, Igipolisi cy’u […]Irambuye
Bamwe mu banyarwanda birukanywe muri Tanzania bakaza gutuzwa mu murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera bakanahabwa n’ubutaka bwo guhinga bavuga ko kuba badahinga ubu butaka ari uko batatojwe guhinga kuva kera. Ngo si umuco wabo ariko kandi barataka inzara. Aba banyarwanda bavuga ko bari basanzwe batunzwe n’ubworozi, kuba badafata amasuka nk’abandi baturanyi atari ubunebwe cyangwa […]Irambuye
Sezikeye Damiyani yishyuye amafaranga y’u Rwanda 18 000 yishyurira umuryango we ubwisungane mu kwivuza, nyuma atanga andi mafaranga 600 y’amakarita, ariko ngo ayo Frw 600 yarariwe ntiyabona amakarita ya mutuelle yishyuriye tariki 10 Nyakanga 2016, none amezi abaye ane ativuza, ngo umugore we yaramurembanye amuvuza magendu, amaze kumutangaho amafaranga ‘menshi’. Nyuma yongeye gutanga andi mafaranga […]Irambuye
Mu muryango nyarwanda iyo umubyeyi abyaye umwana ufite ubumuga bimutera kwiheba atekereza ko ari ishyano agushije gusa ngo iyo uvuje umwana akivuka bimufasha kuba hari ibyo na we yakwifasha kwikorera, gusa mu Rwanda ngo hari ikibazo cy’abaganga bake bita kuri bene aba bana nk’uko abaganga babitaho mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe babivuga, bagasaba ko […]Irambuye
Mu munsi umwe kuva mu gitondo kugeza bugorobye umunyamakuru ufata amafoto k’Umuseke.rw yanyuze Kicukiro, Nyabugogo, Nyamirambo no mu mujyi. Aya ni amwe mu mafoto yafashe agaragaza uko biba byifashe ku mihanda abantu bashaka ubuzima mu buryo bunyuranye. Photos © Evode MUGUNGA/UM– USEKEIrambuye
Commissioner of Police (CP) GeorgeRumanzi yabwiye abanyamakuru ko guhera ubu ikinyabiziga gitwara abantu n’imizigo irengeje toni eshatu n’igice bazasanga kidafite akuma kagabanya umuvuduko bita Speed governor azajya acibwa amande y’ibihumbi icumi, kandi yaba atayishyirishijemo vuba ntahabwe icyemezo cy’uko yakoresheje controle technique byakomeza gutyo imodoka ye igafungwa. CP Rumanzi yabwiye avuga ko ibi bihano bizakurikizwa uko […]Irambuye
Gicumbi – Kuwa gatatu, tariki 26 Ukwakira 2016 Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ibiri, uwa Nyamiyaga na Muko bashyikirije Akarere amabaruwa w’ubwegure bwabo, ku mpamvu zabo bwite. Mudaheranwa Juvenal, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi yabwiye Umuseke ko hari amabaruwa abiri yabagezeho kuri uyu wa gatatu y’Abanyamabanga Nshingwabikorwa begura ku nshingano zabo, harimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko witwa […]Irambuye
Mu gutangiza imirimo yo kubaka umudugudu w’Ikitegererezo ugizwe n’inzu 30 zizatuzwamo imiryango 120, kuri uyu wa 27 Ukwakira, Guverineri w’intara y’Amagepfo, Mureshyankwano Marie Rose yakanguriye abaturage bo mu murenge wa Mamba, mu karere ka Gisagara kuzafata neza ibi bikorwa remezo bagiye kwegerezwa. Abaturage bo barabyinira ku rukoma ko iki gikorwa kigiye guhindura imibereho yabo. Mu […]Irambuye
*John Rucyahana avuga ko itahita iva mu banyarwanda kuko bayicengejwemo igihe kinini Kuri uyu wa 27 Ukwakira, Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yamurikiye Abasenateri raporo y’ibikorwa byayo mu mwaka wa 2015-2016, inagaragaza ibyo iteganya kuzakora muri 2016-2017. Abasenateri bari bamaze kugaragarizwa ko ingengabitekerezo ya Jenoside ikiri ku gipimo cya 25%, bibajije impamvu iyi mibare itigeze ihinduka […]Irambuye