Abikorera barakangurirwa guha akazi abafite ubumuga…Hari abagiye gukoreshwa mu nganda
Ikigo cy’Abayapani gishinzwe iterambere Mpuzamahanga (JICA); inama y’igihugu y’abafite ubumunga (NCPD) n’ikigo cy’igihugu gishinzwe umusaruro w’ubuhinzi woherezwa hanze (NAEB), bagiye gufasha abafite ubumuga kwibeshaho, babinjiza mu mirimo ibyara inyungu nko gukora mu nganda n’ibindi. Hari abagiye gukoreshwa mu ruganda rutunganya Kawa rwa Huye Mountain Coffee.
Ubushakashatsi bwakozwe na JICA n’intara y’Amagepfo, bafashe abafite ubumuga bo mu kigo cya Gatagara babajyana kubakoresha isuzuma ry’akazi mu ruganda rutunganya ikawa rwa Huye. Bavuga ko basanze aba bantu na bo bafite byinshi bakora bakiteza imbere bakanateza imbere igihugu cyabo.
Ubu batangije amahugurwa ahuza abafite ubumuga n’abafite inganda zitunganya Kawa kugira ngo bafashwe kwinjira muri iyi mirimo ibyara inyungu.
Umuyobozi wungirije wa JICA, Ryutaro Murotani avuga ko ku bufatanye n’inama y’igihugu y’abafite ubumuga bashyize abafite ubumuga mu mashuri y’ubumenyingiro ndetse, akavuga ko ibi biri no mu rwego rwo gufasha Leta muri gahunda yo guteza imbere ubumenyi ngiro yihaye.
Avuga ko iki gikorwa cyo gufasha abafite ubumuga kwinjizwa mu mirimo yo gutunganya Kawa bizatuma umusaruro w’inganda zikora iyi mirimo wiyongera kuko bashoboye kandi bagaragaje ko bafite ubushake.
Inama y’igihugu y’abafite ubumuga ivuga ko abafite ubumuga bafite imbogamizi z’uko abenshi batagize mahirwe yo kugana ishuri ndetse ko hari abantu bagifite imyumvire ko umuntu ufite ubumuga ntacyo yakora.
Umuyobozi wungirije w’iyi nama y’igihugu y’abafite ubumuga, Emmanuel Ndayisaba ahinyuza iyi myumvire. Ati « Kuba twarakoranye n’uruganda rutunganya kawa rwa Huye mount coffe tukabona bigenze neza kandi batanze umusaruro ufatika. »
Akomeza avuga ko ibi byatumye batekereza icyakorwa kugira ngo uyu musaruro babonye wava mu bafite ubumuga ugire uruhare mu guteza imbere igihugu.
Ati « Uyu munsi tukaba twahuriye hano n’abantu bafite inganda zitunganya ikawa mu Rwanda ndakeka ko bose batwemereye kubaduhera akazi baba bagabanyije wa mu bare w’abafite ubumuga badafite akazi. »
Ndayisaba avuga ko bazanakomeza gukora n’izindi nzego kugira ngo abafite umwuga babone akazi biteze imbere.
Munyankera Pontien ukora mu ishami ritunganya kawa mu kigo cy’igihugu gishinzwe iby’umusaruro w’ubuhinzi woherezwa hanze (NAEB) avuga ko bakimara kumva ko abafite ubumuga bakoze mu ruganda rwa Huye mount coffee bagiye bagira uruhane mu kongera ubwiza, byatumye bumva ko hari icyo babafasha mu kongera ubwiza bwa Kawa y’u Rwanda.
Abafite ubumuga bavuga ko bishimiye iyi gahunda kuko ahanini bagiraga imbogami z’uko batagize amahirwe yo kwiga bakaba bafite icyizere ko bagiye kubona akazi ndetse bamwe muri bo bakavuga ko bagiye guhita baca ukubiri n’ingeso yo gusabiriza.
Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW