Digiqole ad

Ubushakashatsi: Abana ni bo bashishikajwe no kumenya ibyanditse mu bitabo

 Ubushakashatsi: Abana ni bo bashishikajwe no kumenya ibyanditse mu bitabo

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abana ari bo bashishikajwe no kumenya ibiri mu bitabo

Kuri uyu wa 25 Ugushyingo, umuryango wita ku bana ‘Save the Children’ wamuritse ubushakashatsi bugaragza ko abana ari bo bafite inyota yo kumenya ibyanditse mu bitabo kurusha abakuru. Gusa ngo inkuru zandikwa mu bitabo byinshi bigenewe abana ntiziba zihwanye n’ibyo bifuza gusoma.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abana ari bo bashishikajwe no kumenya ibiri mu bitabo
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abana ari bo bashishikajwe no kumenya ibiri mu bitabo

Ubu bushakashatsi bwakozwe ku bantu 74, bugaragaza ko n’ubwo umubare w’abana ari wo munini w’abashishikajwe no kumenya ibiri mu bitabo gusa ngo hari abavuga ko ibitabo byinshi biba byanditse mu rurimi batisangamo cyangwa bikaba birimo ibyo batifuza, ndetse hakaba n’imbogamizi yo kuba abatuye mu bice by’icyaro batabona ibitabo byo gusoma.

Muri aba bakoreweho ubu bushakashatsi, harimo 22.7% baturuka mu mijyi; 14.8%  batuye mu bice by’inkengero z’imijyi naho 62.5% batuye mu bice by’icyaro.

Save the Children yakoze ubu bushakashatsi, yagiranye ibiganiro n’abanditsi b’ibitabo byagenewe abana kugira ngo babashishikarize kwandika ibitabo byafasha abana gukurana umuco wo gusoma.

Vincent Twagiramungu, ukora mu icapiro rya Iga Publishers akaba yungirije umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abanditsi b’ibitabo, yavuze ko bishimiye uburyo Leta y’u Rwanda n’imiryango nka Save the Children, USAID biyemeje kubafasha kugira ngo bageze ibitabo byinshi ku isoko.

Ati “Twifuza ko hanashyirwaho urwego rushinzwe gusuzuma ibitabo kugira ngo babashe kudufasha kugira ibitabo byinshi kandi ku giciro gishobokera buri wese.”

Twagiramungu avuga ko  zimwe mu mbogamizi bahura nazo zirimo kuba bamwe mu batanga amasoko yo kwandika ibitabo byagenewe abana batumva neza inkuru baba bakwiye kugenerwa.

Ati  “ Hari igihe muri leta baguha isoko ryo gukora igitabo wamara kukirangiza ukumva arakubajije ati ‘nta nka yambara ipantaro’.”

Umujyanama w’umushinga wa ‘Mureke Dusome’ wa Save the Children; Sofia Cozzolino avuga ko batumije abanditsi b’inkuru z’abana kugira ngo babumvishe akamaro ko gukora ibitabo bishobora kwakirwa neza n’abakiri bato.

Ati “Aba banditsi ni Abanyarwanda kandi bazi neza ukuri ku muryango Nyarwanda. Ni ingenzi rero ko twita ku bandika mu Rwanda kuruta uko twashyira imbaraga ku banditsi mpuzamahanga.”

Sofia Cozzolino avuga ko uyu mushinga wa Mureke Dusome uri mu turere 12 tw’ igihugu, ukaba ubumbatiyemo ibikorwa byo gukangurira abaturage gutoza abana umuco wo gusoma no gukwirakwiza ibitabo mu mahuriro yo gusoma ku buryo byorohera abana kubigeraho.

Minisitiri w’umuco na Siporo, Uwacu Julienne wari umushyitsi mukuru, yashimye Save the Children ku muhate ikomeza kugararagaza mu guteza imbere umuco wo gusoma mu bana.

Minisitiri Julienne yaboneyeho kwibutsa abanditsi b’ibitabo ko umusomyi w’uyu munsi ari we muyobozi w’ejo.

Min Uwacu yibukije ko umusomyi wa none ari we muyobozi w'ejo hazaza
Min Uwacu yibukije ko umusomyi wa none ari we muyobozi w’ejo hazaza
Abanditsi b'ibitabo by'abana baganiriye na Save the Children ngo harebwe uko abana bakurana umuco wo gusoma
Abanditsi b’ibitabo by’abana baganiriye na Save the Children ngo harebwe uko abana bakurana umuco wo gusoma
Minisitiri Uwacu yari yaje kureba ubu bushakashatsi
Minisitiri Uwacu yari yaje kureba ubu bushakashatsi
Abanditsi b'ibitabo na bo baje kureba iby'ubu bushakashatsi
Abanditsi b’ibitabo na bo baje kureba iby’ubu bushakashatsi

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish