Digiqole ad

Ubuyobozi bwa Kamonyi bwasuye abagakomokamo bafungiye i Muhanga

 Ubuyobozi bwa Kamonyi bwasuye abagakomokamo bafungiye i Muhanga

Benshi muri aba bavuze ko ibibazo by’imitungo basize aribyo bibahangiyikije cyane.

Ku gicamunsi cyo kuwa gatatu, ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwasuye imfungwa n’abagororwa bafungiye muri gereza ya Muhanga, bwumva ibibazo byabo ahanini bishingiye ku mitungo, ndetse bwiyemeza ko bugiye kubikemura.

Benshi muri aba bavuze ko ibibazo by'imitungo basize aribyo bibahangiyikije cyane.
Benshi muri aba bavuze ko ibibazo by’imitungo basize aribyo bibahangiyikije cyane.

Gahunda yo gusura no kwegera abaturage isanzwe ikorwa buri wa gatatu, aho Akarere kamanuka kagahura n’abaturage kugira ngo gakemure ibibazo bitandukanye bafite.

Igikorwa cyo gusura imfungwa n’abagororwa bakomoka mu Karere ka Kamonyi no gukemura ibibazo bafite kikaba ari umwihariko w’aka Karere kuko ngo ari ku nshuro ya mbere babikoze .

UDAHEMUKA Amaible, Umuyoboye w’Akarere ka Kamonyi ari nawe wari uyoboye itsinda ririmo n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ine muri 12 igize aka Karere, yavuze ko Abanyakamonyi bafungiye Gereza ya Muhanga abafata nk’abagize undi Murenge wa 13, bityo ngo kwita ku bibazo bafite no kubishakira ibisubizo ni ukwita ku muryango nyarwanda muri rusange.

Yagize ati “Ibibazo bishingiye ku mitungo irimo amasambu ndetse n’amafaranga izi mfungwa n’abagororwa basize ku ma konti, nibyo twakiriye kandi tugiye kureba uko bikemuka kugira ngo nibasohoka bazasange byarakemutse.”

Aka Karere kandi ngo karimo no gutegura gahunda yo gusubiza mu biryango abana bafunganywe na ba Nyina muri iyi gereza kandi bo nta cyaha bakoze.

Uwambaye umupira w'umuhondo, ni Udahemuka Aimable yakira ibibazo by'imfungwa n'abagororwa bakomoka mu Karere ayobora.
Uwambaye umupira w’umuhondo, ni Udahemuka Aimable yakira ibibazo by’imfungwa n’abagororwa bakomoka mu Karere ayobora.

Nyuma yo kumvwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi, imfungwa n’abagororwa bashimiye ubuyobozi bwa gereza ya Muhanga bwabahuje n’ubuyobozi bw’aho bakomoka, kuko ngo bibazaga uko ibibazo byabo bizakemuka bikabayobera, kuko ngo imitungo basize hari bamwe mu miryango yabo bayigabije bikaba bishobora kuzatera impaka baramutse barangije ibihano basubiye mu miryango yabo.

Umuyobozi wa gereza ya Muhanga S.S.P RUDAKUBANA Christophe, avuga ko hari amabaruwa bagiye bandikira Uturere dufite imfungwa n’abagororwa muri iyi gereza, by’umwihariko nawe yashimiye Akarere ka Kamonyi kafashe iya mbere kakabimburira utundi Turere kuza gukemura ibibazo by’abaturage bako, agasaba ko n’abandi bafatira urugero rwiza kuri Kamonyi.

Yagize ati “Umubare munini w’abafungiye muri iyi gereza usanga benshi ari abo mu Karere ka Karongi na Rutsiro, ariko nta buyobozi bwaho turabona bwaje gukemura ibibazo bafite.”

Uretse gukemura ibibazo by’imitungo, Akarere ka Kamonyi kahaye imfungwa n’abagororwa 600 amasabune n’imifuka y’isukari.

Gereza ya Muhanga ifungiyemo imfungwa n’abagororwa barenga 4 300. Irimo abagore 438, n’abagabo 3929, n’abana bafunganywe n’ababyeyi bagera ku 10, n’abanyamahanga 12.

MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • uyu muyobozi watekereje gusura abaturage bari muri gereza areba kure pe! mu gihe hari ababita abagizi ba nabi we abafata nkabatutage ayobora. n’abandi nibarebereho.

  • nukuri uyumuyobozi yagize neza.

  • Mayor wa Kamonyi yakoze,aragerageza pe,ni umukozi.Ariko hari ibibazo yihutiye gukemura ariko hari n’ibikimugoye.
    1. Bwana Mayor niba usoma comments za hano rwose tubwire akarere kawe kabuze iki ngo gasimbuze ba Gitifu b’imirenge bagize amahirwe yo kuba ba Mayor mu kwezi kwa 3.Uziko amezi 8 ashize tutagira ba gitifu?Kandi mayor hari n’utugari tutabagira.
    2. Bwana Mayor ko numvise ko wahoze muri Ministere ishinzwe umutekano mu gihugu ko ubizobereyemo wafashije abanyarugobagoba mukagabanya aba bakarasi birirwa babeshya ngo barahamagara abagenzi.Uzi ubugome bafite?Uzi itabi banywa?Mbega urugomo I Rugobagoba?!!
    3.Bwana Mayor warakoze cyane guhindura bamwe mu ba Gitifu b’imirenge bakajya mu yindi.Nubwo bamwe bagiye tukababara ariko sinkubeshye hari n’abagiye turishima.Impamvu urayumva.None se Mayor ba directeur b’amashuri bo ntibahindurwa?Uziko abenshi bica bagakiza?Baranyaga bakanagaba.
    4.Uzadufaaaashe,ugire inama umugabo ushizwe imyubakire mu murenge wa Rugalika. Arakabije, aca menshi yo kwibikira mu mufuka. Kubaka ntacyo umuhaye ni ukujya mu ijuru udapfuye.

  • Mayor wacu ndamukunze cyane nakomerezaho.gusa byo rwose Rugobagoba ni wacu ariko abo bakarasi byo bafite akarindi, uzi kuba wiyambariye umwenda wawe bakaza bagukaraba!!

Comments are closed.

en_USEnglish