Digiqole ad

Rusizi: Umurenge wa Gitambi umaze imyaka 4 nta mazi meza

 Rusizi: Umurenge wa Gitambi umaze imyaka 4 nta mazi meza

Ivomero ryamaze kwangirika abaturage batarikoresheje.

Abaturage bo mu Murenge wa Gitambi, ho mu Karere ka Rusizi babangamiwe no kutagira amazi meza yo kunywa, nyamara muri uyu Murenge hari isooko itanga amazi mu yindi Mirenge ya Muganza na Bugarama bahana imbibe.

Ivomero ryamaze kwangirika abaturage batarikoresheje.
Ivomero ryamaze kwangirika abaturage batarikoresheje.

Aba baturage bavuga ko hari bamwe muri bo barwaye indwara ziterwa n’amazi mabi bakoresha kuko nta yandi mahitamo baba bafite, kuko amavomero babahaye yangiritse bataranayavomeraho na rimwe.

Uwitwa Kamana Eugene yabwiye Umuseke ko kugira isooko utanywa ku mazi yayo bibabaza cyane nk’abaturage, akabigereranya n’umuntu uteka ibiryo akabiha undi muntu we yiyibagiwe.

Ati “Birababaje kunywa ibiziba bya Njambwe byitwa ko dufite isooko, n’amatiyo ava iwacu aca imbere y’ingo zacu gusa kugira ngo uzayafate ni ikibazo.”

Yongeraho ati “Ese ubundi niba ntabushake, banatwibwirira tugashaka uko twabigenza, birababaje cyane kubona tunywa amazi ava mu Murenge uri mu Bilometero 20, kandi nayo akabonwa na bamwe, niba mbeshye ugere ku Murenge wacu nawo ntayo bigirira.”

Abaturage bavuga ko bahora babaza iki kibazo ubuyobozi bw’Umurenge wabo, ngo bagakomeza kuzirikwa ku cyizere none imyaka ine ishize banywa amazi y’ibishaka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitambi yabwiye Umuseke ko iki kibazo bakizi, gusa ahakana ko amazi atabuze ndetse agahakana ko aba baturage banywa amazi y’ibishanga nk’uko bo bari babitubwiye. Akavuga ko hari akagari kamwe gafite amazi meza, muri dutatu tugize uyu Murenge ugaragara ko ari icyaro. Gusa avuga ko bagiye gushaka uburyo aba baturage babona amazi meza.

Ahari imiyoboro y'amazi wagira ngo ntiyigeze inageramo.
Ahari imiyoboro y’amazi wagira ngo ntiyigeze inageramo.
Aya mavomero ngo yashyizweho ingufuri nyuma y'icyumweru kimwe gusa afunguwe.
Aya mavomero ngo yashyizweho ingufuri nyuma y’icyumweru kimwe gusa afunguwe.

Francois Nelson NIYBIZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish