Mu muganda wihariye wateguwe n’Ihuriro ry’urubyiruko rwiga muri za Kaminuza zose za Leta, ujyanye no gusibura imirwanyasuri kuri umwe mu misozi ihanamye y’Akagali ka Nyamugari mu murenge wa Jali, Akarera ka Gasabo, abakobwa bashishikarijwe kujya mu ngabo z’igihugu, abaturage bibutswa kuzatora neza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ategerejwe muri Kanama 2017. Dominique Rwomushana uyobora Ihuriro YURI […]Irambuye
Iyi nkambi y’icyerekezo iherereye ku gasozi ka Nyarushishi kari mu murenge wa Nkungu mu karere ka Rusizi ngo niyo nkambi yubatse neza kandi ihenze muri aka karere yuzuye itwaye Frw 591 797 755. Iyi nkambi yatashywe ku mugaragaro na Minisitiri Ushinzwe Ibiza n’Impunzi Seraphine Mukantabana ari kumwe n’uhagarariye UNHCR mu Rwanda, Azam Saber aho basabye […]Irambuye
Nyuma yo kubona ko ababyeyi badashishikariza abana gusobama bavuga ko ibitabo bihenze kandi burya ngo igihenze kurusha ibindi ni ubumenyi buba burimo. Kuri uyu wa gatanu umuryango wita ku burere bw’umwana Save the Children ku bufatanye na Minisiteri y’Umuco na Siporo n’iy’Uburezi batangije ubukangurambaga bise ‘Chocolate Book Campain’ bugamuje gukangurira ababyeyi gukundisha abana kugira umuco […]Irambuye
*Imyaka ngo basigaye bayigurishiriza mu murima itarera, uguze akazisarurira, *Ubuyobozi ntibwemera uburemere bw’ikibazo nk’uko kivugwa n’abaturage, *Mayor wa Nyamasheke ku wa kane yatabaje ku bari muri Sena ko imyaka mu karere ke igiye gushira. Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyamasheke baravuga ko inzara iturutse ku bahashyi baza kugura ibiribwa nk’ibijumba n’ibitoki bavuye i […]Irambuye
Kuri uyu wa 18 Ugushyingo, Urugaga rw’abakora imirimo ishamikiye ku buvuzi, ‘Rwanda Allied Health Professions Council (RAHPC)’ rwasohoye urutonde rw’abatsindiye gukora uyu mwuga mu buryo bwa kinyamwuga gusa imibare ntihagaze neza ugereranyije abatsinze n’abakoze. Jean Baptiste Ndahiriwe ushinzwe ubwanditsi muri uru rugaga avuga ko ibi byagiye biterwa na bimwe mu bibazo biri mu burezi. Mu […]Irambuye
Bamwe mu bacururiza mu isoko rya Kijyambere ry’akarere ka Gicumbi riherereye mu murenge wa Byumba barasaba ko ryavugururwa kuko ryangiritse by’umwihariko mu bice by’igisenge ku buryo iyo imvura iguye ibanyagira ikangiza ibicuruzwa byabo. Aba bacuruzi bavuga ko basora neza ariko batazi aho imisoro yabo ijya ku buryo isoko bacururizamo ryangirika ntirisanwe mu maguru mashya. Iri […]Irambuye
*Ku itariki 23 Ugushyingo hazatangira ukwezi kw’irangamimerere kuzagera mu gihugu hose, *Muri uku kwezi Leta izafasha abana bari munsi y’imyaka 18 kubona ibyangombwa by’irangamimerere, *Ubusanzwe abagore n’abakobwa bagorwaga no kwandikisha abana babo mu gihe uwo babyaranye yamwihakanye. Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango Esperance Nyirasafari mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko batangije uku kwezi kw’irangamimerere bahuriyeho n’izindi nzego […]Irambuye
Mu murenge wa Byimana, mu karere ka Ruhango, baravuga ko ubugari bw’ifu y’imyumbati iva muri Tanzania buri kubatera ibibazo by’umubiri birimo gucibwamo no kuribwa mu mutwe. Aba baturage bavuga ko iyi fu ari yo babasha kwigondera kuko ikilo cyayo kigura 320 Frw mu gihe ifu yo mu Rwanda igura 600 Frw. Aka karere gasanzwe kazwiho […]Irambuye
*Yari amaze imyaka irenga irindwi muri iyi mirimo *Yafashwe mu masaha amwe ubwo Sena yari mu nama banenga abanyereza ibyagenewe guteza imbere abaturage Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Mugina mu karere ka Kamonyi yatawe muri yombi na Police y’u Rwanda akurikiranyweho kunyereza amabati yo kubakira abatishoboye muri gahunda zibagenerwa. Kayiranga Bonaventure yafashwe […]Irambuye
Kuri uyu wa kane ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije REMA cyatangiye guhugura abashinzwe ibidukikije mu turere tw’igihugu kugira ngo bafashe uturere twabo gushyira gahunda zo kubungabunga ibidukikije mu igenamigambi ry’uturere nibura mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere. REMA ngo igamije ko uturere twose dushyira imbaraga mu ubungabunga ibidukikije kuko ngo nta terambere rirambye igihugu kizageraho […]Irambuye