Digiqole ad

Inganda zo mu Rwanda ntizatunganya ibintu byose…- Min. Kanimba

 Inganda zo mu Rwanda ntizatunganya ibintu byose…- Min. Kanimba

*Ibituruka mu nganda bingana na 14% by’Umusaruro w’igihugu cyose…mu buhinzi ni 33%,
*Uyobora NIRDA avuga ko inganda za rutura zirimo n’izikora imodoka zishobora gutangira vuba.

U Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu byo muri Afurika kwizihiza umunsi Nyafurika w’Inganda. Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Francois Kanimba avuga ko inganda zo mu Rwanda zitatunganya ibikenewe byose mu gihugu bityo ko Leta y’u Rwanda itahanga amaso cyane ku bikorewa mu Rwanda ngo ishyireho amananiza ku bituruka hanze.

Min Kanimba avuga ko u Rwanda rutatunganya ibintu byose
Min Kanimba avuga ko u Rwanda rutatunganya ibintu byose

Abacuruzi n’abanyenganda bavuga ko ibyo batunganya n’ibyo bacuruza mu Rwanda bijya bibura isoko kubera ibiba byaturutse hanze mu bihugu bihanganye n’u Rwanda ku isoko.

Bamwe mu banyenganda n’abacuruzi bavuga ko kugira ngo ibyo bakora bigire isoko kurusha ibituruka hanze ari uko Leta y’u Rwanda yashyiraho uburyo bwo kwishyuza imisoro ihanitse ibicuruzwa bituruka hanze y’u Rwanda.

Minisitiri Kanimba Francois wamaganira kure iki cyifuzo, avuga ko ibikorerwa mu Rwanda bitahaza isoko ry’ababikeneye.

Ati « Sintekereza ko u Rwanda rushobora gutunganya ibintu byose, sinatekereza ko hari ikindi gihugu ku Isi gishobora gutunganya ikintu cyose. »

Minisitiri Kanimba avuga ko igishoboka ari uko Leta yakwegera uwaba afite ikibazo kihariye cy’ihangana ku isoko hakarebwa icyakorwa kugira ngo abashe kwitwara neza ku bo bahanganye.

Kanimba avuga ko u Rwanda ruri mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba ndetse ko ibi bihugu biri mu nzira yo gushyiraho isoko bihuriyeho ku buryo ibicuruzwa biturutse muri ibi bihugu byajya byinjira bitatswe umusoro wa Gasutamo.

Ati « Iyo abantu bavuga ngo twongere imisoro kuri gasutamo…Ntabwo dushobora gufata ibicuruzwa bivuye muri Tanzania, Uganda, muri Kenya ngo dushyireho imisoro nk’uko na bo ibicuruzwa bivuye hano mu Rwanda nta misoro bashyiraho. Iyo ni politiki. »

Avuga ko ibi bihugu byanumvikanye ku mahoro ya Gasutamo ahuriweho n’ibi bihugu agomba gucibwa ku bicuruzwa bituruka hanze y’ibihugu bigize uyu muryango bityo ko nta cyemezo ku bijyanye n’ubucuruzi cyafatwa na Leta y’u Rwanda nk’uko biri kwifuzwa na bamwe mu bacuruzi n’abanyenganda.

Ati « Ntabwo igihugu gishobora kwiyicarira ngo gishyireho amahooro yacyo. » Gusa akavuga ko ibi bishoboka mu gihe haba hari ikibazo kihariye kibasiye urwego rw’ubukungu giturutse ku bicuruzwa runaka bituruka hanze ya EAC kandi na bwo bikaba byakorwa ku bwumvikane bw’ibihugu bigize uyu muryango.

Kanimba wanagarutse ku ishusho y’inganda mu Rwanda, avuga ko uru rwego ruri gutera imbere kuko umusaruro uruvamo wazamutse dore ko uri kuri 1/2 cy’umusaruro uva mu buhinzi buri mu nzego za mbere zinjiriza igihugu nyuma ya serivisi.

Ati « Ubu umusaruro uziturukamo urangana na 14% by’umusaruro w’igihugu cyose mu gihe uva mu buhinzi ari 33%, twavuga ko umusaruro uva mu nganda ujya kugera kuri 1/2 cy’umusaruro uturuka mu buhinzi bwose bw’u Rwanda.»

Mungarurire uyobora NIRDA avuga ko mu minsi iri imbere mu Rwanda hazaba hari inganda zikomeye
Mungarurire uyobora NIRDA avuga ko mu minsi iri imbere mu Rwanda hazaba hari inganda zikomeye

 

Ngo mu myaka micye inganda za rutura zishobora kuzaba zikorera ku butaka bw’u Rwanda

Bamwe mu banyarwanda bakunze gutunga agatoki ibikorerwa mu Rwanda, bavuga ko biba bidafite ireme nk’ibyakorewe hanze.

Umuyobozi w’ikigo cy’Ubushakashatsi n’iterambere mu byerekeye inganda, Joseph Mungarurire avuga ko iyi ari imyumvire iri hasi ndetse ko yatangiye guhinyuzwa n’icyemezo Leta iherutse gufata cyo gukumira imyenda ya caguwa yari yarigaruriye imitima ya benshi bavuga ko ari yo iramba.

Avuga ko ibi byatumye imyambaro ikorerwa mu Rwanda yitabirwa kandi ko iri gukundwa ku kigero gishimije ndetse ko byagaragaye ko iramba.

Mungarurire avuga ko zimwe mu mbogamizi z’ingutu zugarije urwego rw’inganda ari ikibazo cy’ingufu z’amashanyarazi zikiri nke, gusa akavuga ko na zo ziri kwiyongera ugereranyije no mu bihe byahise.

Uyu muyobozi wa NIRDA uvuga ko yizeye ko intego Leta yihaye zo kongera ingufu z’amashanyari, avuga ko ibi bizatuma urwego rw’inganda rutera imbere ku buryo mu minsi iri imbere mu Rwanda hashobora kuzaba hari inganda zikomeye zirimo izikora ibikoresho bikomeye nk’imodoka.

Abashoramari mu nganda baje kwizihiza umunsi nyafurika w'inganda
Abashoramari mu nganda baje kwizihiza umunsi nyafurika w’inganda
Abayobora ibigo bitandukanye byitwaye neza bahembwe
Abayobora ibigo bitandukanye byitwaye neza bahembwe

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • reka dutegereze turebe! Wenda izo nganda nizihagera bamwe bazava mu bushomeri.

  • Uyu mugabo Kanimba yaragowe.Ibintu byose byishwe na Musoni James n’abandi bari muri gahunda tutazi, bakazana uyu mugabo gusobanura ibyazambye byose.Ese nka minister w’ubukungu n’ingana yashimangira koko ko abanyarwanda 70 bazaba bafite amashanyarazi muri 2017?

  • hahaha, mbega kwivuguruza! rwose ubu uvugishije ukuri, niyo mpamvu gahunda ya made in Rwanda igomba kwitonderwa, ubuse mwaciye caguwa nibura twari twabasha no kwikorera igipesu?!

  • mbese ko no gukora ikibiriti,igipesu…..byabananiye? izo nganda zizashoboka

  • Reka mbanyuriremo.Leta yu Rwanda itangiye guhura nibibazo byo kubona amadevize muri 1980 bitewe nibibazo kunkunga nibindi, leta yahise ishyira ingufu mugushyiraho inganda, igakangulira abanyarwanda kwizirika umukanda nkuko Impala zabiririmbye ndetse perezida Habyarimana yivugira ko twese turi abaturage ko tugomba kureka gusesagura uduke dufite.Haza inganda za Tolirwa,Rwandafoam nibindi.Biryoha bisubiwemo burya kandi abantu bagombye kumenyako uyobora u Rwanda wese ahera aho abandi bahereye kandi agasabwa gokomerezaho ndeste agashyiraho akarusho agorora ibyabandi bakoze neza bose kugeza iki gihe bakanahabwa icyubahiro kuko bayoboye u Rwanda.

  • Ndibuka isabune ya TEMBO izamuka ikava kuri 33 igatumbagira ikajya kuri 50! ndibuka ikilo cy’ISUKARI cyaguraga 72 kijya kw’100! icyo gihe LETA ya HABYARIMANA yasobanuye ko ifaranga ry’u RWANDA ryasubijwe agaciro karyo! naho ubwo ryabaga ryikubise hasi! inganda zari ncye mu Rwanda. Ariko hari izariho ntakinumva! Nka MIROPLAST, SAKIRWA, TOLIRWA, SORWAL, Uruganda rukora amasafuriya, urukora amapine, SODEPARAR, amakaragiro nka GBK, NYABISINDU…, SONAFRUIT, CONFIGGI, hari ubwo abanyepolitiki bavuga ibintu ukagira ngo nibwo babivumbuye ako kanya! naho ntitukamenye ko ari ibya cyera bikomejwe! nyamara umwaka uje ntuzatworohera kubera ko ifaranga ryataye agaciro bikabije! ikilo cy’ISUKARI cyaguraga 600-700 kigeze ku 1000! ubwo ntitwarangiye?! kandi ubwo ga ni made in KABUYE-RWANDA da!

    • Iyo gahunda ya Configi nibindi kuri jye yari nziza ijyanye nogukumira ibicuruzwa bitwara amadevize bigendanye nokugabanya icyuho cyose ifaranga rya leta rinyuramo, abakontabure bagacunga neza.Umuyobozi ahubwo nsanga wese bagombye kureka kumurushaho nkaho atari umunyarwanda.Niba turi miliyoni 12 bamwe badashobora kurya 2 ku munsi ntabwo numvako meya agenda muri V8. Ko muri fizike baravuga ngo nta nta kiremwa nta nigitakara.Kera ko perefe yagendaga muri pejo 450 turi miliyoni 7, ubu tubaye 12 bite? Ese turangazwa nabanyarwanda bicwa n’inzara,biba,bazunguza? Igisubizo ni inkeragutabara,lokodifensi,Polisi,abasoda..Ibyo sicyo gisubizo, nta mutekano kumuntu wishwe ninzara.

  • Ariko abanabayobozi cyangwa ejo ngo.made.in rwanda ejo.caguguwa apana ejo.ngo ububaka bagomba gukiresha .ibikorerwa mu rwanda mukanya ngo inganda zo murwanda ntizirena 14% none se dufatiki tureke iki .muti nta nzara iri murwanda namapfa Idorari rivuye kuri 500 rigeze kuri 830 mumwaka umwe gusa ubwo bukungu mutiratisha burihe mwareka abaturage aho gukomeza kubica rubozo bakihingira ibishanga byabo mwabiki kandi ibi byose muzabibazwi umunsi umwe

  • Ngo.inganda zikora imodoka mwabanje se.mugakora nibibiriti kko.nabyo twabishima murwanda ntaruganda tugira hari ibigo bitransfoma gusa urugero ntamabati akorerwa murwanda hari imashini zishiraho imigongo gusa ngaho mumbwire uruganda ruri murwanda?

  • Ngaho re! Trump yavuga ati Abanyafurika b’inka zisinziriye mu bagore no mu nda mbi ngo aratukanye! Je nai jamais connu an président aussi pragmatique que lui!!

Comments are closed.

en_USEnglish