Digiqole ad

Polisi ishobora kujya ihana ababyeyi baha abana telefoni bagahamagara ‘imirongo mpuruza’ bakina

 Polisi ishobora kujya ihana ababyeyi baha abana telefoni bagahamagara ‘imirongo mpuruza’ bakina

Spt JMV Ndushabandi muri iki kiganiro n’abanyamakuru.

Mu kiganiro Urwego rw’igihugu rushinzwe gukurikirana imirimo imwe n’imwe ifitiye abaturage akamaro (RURA) na Polisi y’igihugu bahaye abanyamakuru kuri uyu wa kane, basabye Abanyarwanda kubuza abana babo gukoresha telefoni zabo bahamagara ‘imirongo mpuruza’ bakina, bigatesha umwanya abashinzwe kuyitaba kandi bikima amahirwe abafite ibibazo bifuza kugeza kuri Polisi byihutirwa. Ngo nibatababuza umurongo (simcard) w’uwabikoze uzajya uvanwaho kugeza bisubiyeho.

Spt JMV Ndushabandi muri iki kiganiro n'abanyamakuru.
Spt JMV Ndushabandi muri iki kiganiro n’abanyamakuru.

Spt JMV Ndushabandi ushinzwe itangazamakuru muri Police y’igihugu yavuze ko imibare bafite yerekana ko abana bato, urubyiruko n’abandi bantu bakuru ari bo bakunda guhamagara imirongo ya Telefoni mpuruza (emergency calls) kandi mu by’ukuri nta kibazo bafite.

Abana ngo barahamagara bagasaba indirimbo cyangwa bagasaba ko babaririmbira kandi ibyo bitari mu nshingano z’Urwego rwa Polisi rushinzwe kwitaba imirongo mpuruza.

Spt Ndushabandi avuga ko ubwinshi bw’abahamagara muri buriya buryo butuma abaturage bafite ibibazo bya nyabyo bikeneye ubufasha bwihuse batabona umwanya bikaba byatuma bamwe bahasiga ubuzima.

Aha yatanze urugero rw’umuntu ushobora guhisha inzu (inzu igashya) yahamagara agasanga umurongo uri kubyiganiraho n’abantu bahamagara bakinira. Ibi ngo bishobora gutuma wa muntu adatabarwa mu gihe gikwiye bikaba byatuma ahasiga ubuzima.

Yanenze bamwe mu babyeyi bataba maso ngo babuze abana babo gukinisha Telefoni, bityo bagahamagara imirongo itabagenewe.

Ndushabandi yavuze ko Polisi n’inzego bireba bazakora ubukangurambaga ahantu hose hashoboka, ariko ngo imirongo (simcard) izakomeza guhamagara muri buriya buryo izahagarikwa ku bufatanye n’ibigo bitanga Serivise z’itumanaho.

Chief Spt Elie Mberabagabo ushinzwe za “call center” muri Polisi y’igihugu yavuze ko bidakwiye ko abantu bose bahamagara kuri buri kibazo, ahubwo bajya babanza bakareba niba nta bundi buryo cyakemurwa n’inzego z’ibanze cyangwa izindi zibifite mu nshingano.

Inzego za Polisi, RURA na Minisiteri y’ubuzima zivuga ko nubwo guhamagara ari ubuntu, ngo bigomba gukorwa mu buryo bwiyubashye kugira ngo bitica ibyuma by’ikoranabuhanga kandi biba byaragenewe inyungu rusange.

Imirongo y’ubutabazi bwihutirwa ya Polisi wahamagaraho ufite ikibazo:

*Ugize ikibazo uri mu mazi magari cyangwa ubonye ugifite wahamagara 110,
*Ugize ikibazo cy’inkongi y’umuriro cyangwa hari aho uyibonye wahamagara 111,
*Uramutse ukeneye ubutabazi runaka bwihutirwa wahamagara 112,
*Mu gihe ugize ikibazo icyo aricyo cyose kirebana n’umutekano wo mu muhanda wahamagara 113,
*Ku kibazo cy’umwana wafashwe ku ngufu wahamagara 116,
*Naho ku kibazo cy’umuntu mukuru wafashwe ku ngufu cyangwa wahuye n’irindi hohoterwa rishingiye ku gitsina wahamara 3512.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • lol

  • ahubwose muba mwahuruye??? kuko niyo duhuruuje mudushyiriraho umuziki kunomero ihuruzwa kugeza igihe umuntu aruhiye ahubwo numutangire mukore neza naho ubundi ntabwo mutanga service nzinza kuri telephone 112

  • Noneho iyi Police irandangije! Iyo Miziki yabo se niko gutabara?? njye ntabwo nzingera kubahamagara ahubwo nagize amahirwe Umuyobozi w’Ingabo mu Karere kacu yaduhaye Number ye ngo tujye tumuhamagara. RDF niyo ikora neza na ho abandi???

Comments are closed.

en_USEnglish