*Yashimwe n’Akarere nk’umurinzi w’igihango Amajyepfo – Kuri iki cyumweru bamwe mu barokotse Jenoside barokowe na Padiri Simon Pierre umaze imyaka 48 mu Rwanda bagiye kumushimira ku kigo cy’impfubyi yashinze kiri mu murenge wa Nyanza mu kagali ka Ruyenzi umudugudu wa Cyotamakara. Yabasabye gukundana no gusangira n’abakene bicye bafite. Uyu mupadiri ukomoka mu Bubiligi ariko ubu […]Irambuye
*Kenya yabahaye ubwenegihugu nyuma irabubambura *Mu 1980 Kenya yagiye kubohereza u Rwanda rurabanga ngo ni abanyaKenya *Ubu bavuga nta bwenegihugu na bumwe bafite Ahagana mu 1940, Abanyarwanda babarirwa muri 500 bavanywe mu Rwanda bajyanwa muri Kenya n’abakoroni b’abongereza kujya gukora mu mirima y’icyayi mu gace ka Kericho n’ahandi muri Kenya, bacye bakiriho, abana n’abuzukuru babo […]Irambuye
*Ubukristu ntabwo ari idini yabakoloni. * Ubukristu ntibwaje gukuraho idini gakondo y’abanyarwanda. * Iyo dini gakondo y’abanyarwanda ni iyihe? * Abapadiri bamariye iki u Rwanda? *Abapadiri bose se, barangije neza inshingano zabo ? Muri iyi nyandiko, mugiye gusoma mwo ikiganiro, umwanditsi w’ikinyamakuru Umuseke Jean Pierre NIZEYIMANA, yagiranye na Padiri Bernardin MUZUNGU, wo muba dominikani bo ku […]Irambuye
Nkumba – Ubwo Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi yasozaga ku mugaragaro icyiciro cya kane cy’intore MUTIMAWURUGO, itorero ryatangiye ku wa 4 kugera kuri uyu wa 12 Gashyantare ryaberaga mu kigo cy’ingando cya Nkumba mu karere ka Burera, yasabye abaryitabiriye kuba umusemburo mu guhindura imyumvire, kugira imikoranire myiza mu miryango yabo n’aho batuye, ndetse no gukomeza kuba […]Irambuye
Bamwe mu bana bo mu karere ka Ngoma baratungwa agatoki guta ishuri bakayoboka imirimo ivunanye irimo kwikorera imizigo ijya mu isoko. Bamwe muri bo bavuga ko babuze ubushobozi bwo gukomeza amashuri bagahitamo kujya gushaka imibereho. Aba bana bivugira ko bataragira imyaka 16 bakunze kugaragara ku munsi w’isoko rya Kibungo baba bikoreye imizigo ijya muri iri […]Irambuye
Kuba abaturage bakirwa nabi, bagahabwa na serivise zitabanogeye ni kimwe mu byo Abanyabanga Nshingwabikorwa b’imirenge yo mu karere ka Rusizi bashaka kongera kwibutsa abayobozi b’ibanze ngo bizabafasha kwesa imihigo bahereye ku bagenerwabikorwa ari na bo “bayoborwa” biri mu byo bamaze iminsi batozwa n’ikigo RIAM. Aba Banyamabanga Nshingwabikorwa bavuga ko iyi gahunda izabafasha gukora neza ndese […]Irambuye
Mu minsi yashize hagiye hagaragara ko hari impunzi z’Abarundi zahungiye mu Rwanda nyuma zikaza gufata ibindi byangombwa biza kugaragara ko hari abahungabanya umutekano dore ko ngo bamwe bagaragaye basubira mu gihugu cyabo, bamwe bakararayo bakagaruka mu Rwanda nk’abaje gushakisha imibereho kandi bakiri impunzi mu Rwanda. Gukora akazi gasanzwe nta Murundi ubibujijwe ariko bigatera impungenge […]Irambuye
Ku wa gatatu w’iki cyumweru nibwo Abadepite bemeje umushinga w’itegeko ngenga ugira Igiswahili ururimi rwiyongera ku zindi eshatu zari zemewe mu Rwanda, Hon Bamporiki yabajije Minisitiri w’Umuco na Siporo igikorwa ngo Ikinyarwanda kirengerwe. Minisitiri w’Umuco na Siporo avuga ko kuvuga Ikinyarwanda biterekana ubujiji, ko ahubwo umwenegihugu akwiye guterwa ishema no kukivuga. Umushinga w’itegeko ngenga ryemera […]Irambuye
*Si nk’aba Nyamyumba baherutse kubwira Umuseke ko batakomeza kwitwa ‘Abasigajwe inyuma n’amateka’ *Aba hano ngo barakennye cyane kuko badafite aho bahinga Nyaruguru – Umuseke uheruka gusura abasigajwe inyuma n’amateka mu batuye mu mudugudu w’ikitegererezo wa Nyamyumba mu murenge wa Mata batubwira ko bariho mu buzima nk’ubw’abandi ndetse batagikwiye gukomeza kwitwa batyo. Umuseke ariko wanasuye abatujwe […]Irambuye
Mu murenge wa Simbi mu karere ka Huye, abantu 40 borojwe inka bituwe na bagenzi babo bazihawe muri gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’, aba babituye babaratiye ibyiza byo korora inka kuko zabafashije kwikura mu bukene babifashijwemo n’ifumbire yabafashije guhinga bakeza n’umukamo bakomeje gukuramo amafaranga. Abituye abaturanyi babo babanje kubasogongeza ku byiza bya gahunda ya Girinka Munyarwanda […]Irambuye