Kuri benshi ubumuga ni intandaro y’ubukene, gusabiriza no kubaho nabi, kuri Janvière Gashugi Uwumukiza siko bimeze. Amaze imyaka 23 yaragize ikibazo cya ‘paralysie’ y’umubiri we hafi wose ku buryo atabasha kuva ku gitanda. Umutwe we kuko ari muzima yatekereje umushinga abasha gukora umubeshejeho ubu, ndetse yahaye akazi abantu bagera kuri 20 bamukorera aho akorera mu […]Irambuye
*Kabgayi yari yabwiye Umuseke ko aya mashusho azasubizwamo *Abarokotse i Mugina bavuga nta kimenyetso kibyerekana *Uwayahamanitse inyandiko ye isobanura neza ko ari amashusho yo kwibutsa ibyahabereye *Padiri waho yari yabwiye Umuseke ko nta nyandiko yabonye ibisobanura Abarokotse Jenoside muri Paruwasi ya Mugina mu karere ka Kamonyi muri Diyoseze ya Kabgayi bavuga ko amashusho yibutsa Jenoside […]Irambuye
Umuyobozi wa Kaminuza Mpuzamahanga ya Rusizi (Rusizi International University), Dr Pascal Gahutu yaraye atawe muri yombi na Polisi ku mugoroba wo kuri uyu gatatu tariki 08 Gashyantare, mu masaha ya saa kumi n’imwe, akekwaho kunyereza amafaranga no gukoresha inyandiko mpimbano. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba CIP Theobard Kanamugire yahamirije Umuseke aya makuru, gusa ntitangaza […]Irambuye
Jean Pierre Ntaganda wari umukozi ushinzwe inyigisho z’ubugeni mu ngoro ndangamurge y’u Rwanda ishami rya Huye ejo nimugoroba bamusanze mu ishyamba riri hafi y’aha ku kazi ke yapfuye, kugeza ubu ntiharamenyekana icyamuhitanye. Amb Robert Masozera umuyobozi w’ibigo by’ingoro ndangamurage w’u Rwanda yabwiye Umuseke ko uyu mukozi wabo bamyenye ko yabuze kuwa kabiri nijoro babibwiwe n’umugore […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu abarimu mu mashuri abanza n’ay’incuke bo mu bigo 64 mu turere twa Nyarugenge, Bugesera, Kayonza, Ruhango na Rubavu bahawe telephone zose hamwe 114 bahawe smart-phone zirimo application ibafasha gutanga raporo y’akazi kabo buri munsi. Ubusanzwe babikoraga ku mpapuro. Ni raporo ku myigire y’abana; ibyo bize, abasibye ishuri, imbogamizi…raporo abarimu basanzwe bakora […]Irambuye
Umugore utuye ahitwa Rusambya mu kagari ka Gihanga Umurenge wa Rubaya mu karere ka Gicumbi yabwiye Umuseke uburyo ahora akubitwa bikomeye n’umugabo we babyaranye abana batanu, avuga ko ubu atarabona amafaranga y’icyangombwa cyo gusaba ubutane, kandi abona umugabo we asigaje kumwica kuko akimukubita kenshi ndetse yamuvunnye akaboko… Mu gahinda ati “Yangize ikimuga, ubu ankubita uko […]Irambuye
*Impunzi ngo zigomba kubaha buri Munyarwanda wese zikamufata nk’umuntu uzicumbikiye, *Abaturage na bo begereye inkambi ya Mahama bagomba kumenya ko impunzi ari abashyitsi babo. Mahama – Mu nkambi y’impunzi z’Abarundi nyuma y’amakimbirane ya hato na hato hagati yazo n’abaturage baturiye inkambi, Minisitiri Mukantabana Seraphine ufite impunzi mu nshingano yazibwiye ko zigomba kumenya ko zitari hejuru […]Irambuye
Nduba/Gasabo – Kuri uyu mugoroba Police y’u Rwanda yangije ibiyobyabwenge birimo inzoga zitemewe udushashi 4 272 zo mu bwoko bumeze nka kanyanga ndetse n’urumogi byose bifite agaciro ka miliyoni 15 ariko bikaba ari ibintu ngo byo kwica abana b’u Rwanda. Izi nzoga n’urumogi ngo byafashwe mu mukwabu udasanzwe muri Kigali ku bufatanye n’abaturage. Spt. Emmanuel […]Irambuye
Abamotari bagera ku 1 300 cyane cyane bakorera mu mujyi wa Rusizi bagaragarije Guverineri Alphonse Munyantwali ko barenganywa bagahanirwa ko badafite ibyangombwa bibemerera kuba amamotari kandi ngo bamaze umwaka babyishyuye batarabibona. Abamotari b’i Rubavu nabo ejo bari bagaragarije iki kibazo Umuseke. Aba bamotari bagiye berekana inyemezabwishyu bishyuriyeho icyangombwa kibemerera gukarata nk’abamotari ariko bakaba bamaze umwaka […]Irambuye
Mu nama y’abahagarariye inzego z’abafite ubumuga mu Rwanda no muri Uganda iri kubera i Kigali, kuri uyu wa kabiri abayirimo barebeye hamwe imikoranire y’abafite ubumuga n’itangazamakuru bemeza ko ibinyamakuru muri rusange byirengagiza gukora inkuru zabo, ngo hari n’abazikora ntibazitangaze cyangwa bagasaba amafaranga. Margaret Ssentamu uyobora Radio yitwa Mama FM yo muri Uganda yavuze ko muri […]Irambuye