Rubavu – Umujyi wa Gisenyi nta gutwara abantu muri rusange biwukorwa usanga abantu bose batega za moto mu kuva hano ujya hariya muri uyu mujyi, abatabishoboye bakoresha amaguru kuko ari n’umujyi muto abishoboye birenzeho bagatega amavatiri. Moto niyo ikoreshwa cyane ariko abazitwara bavuga ko bamaze igihe barenganywa. Bavuga ko bamaze igihe bahanirwa kutagira uruhusa rubemerera […]Irambuye
Bamwe mu bafite ubumuga batuye mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Ngoma baravuga ko bamaze umwaka amaso yaraheze mu kirere bategereje inkunga y’inguzanyo y’amafaranga ibihumbi 500 Frw bemerewe kugira ngo biteze imbere. Aba bafite ubumuga bo mu mirenge ya Kazo na Murama bavuga ko umwaka ushize bategereje ko aya mafaranga abageraho, bakavuga ko bari […]Irambuye
Ikinyamakuru Mailonline cyasohoye inyandiko yerekana amakuru cyahawe n’abahanga mu bumenyi bw’ikirere bo bemeza ko amakuru yashingiweho ubwo abakuru b’ibihugu bahuriye i Paris bakemeranywa ku ngamba zo gukumira ukwiyongera k’ubushyuhe mu kirere yari amakuru atari yo. Amakuru bariya bayobozi bashingiyeho bemeza amasezerano ya Paris bigaragaza ngo ashingiye ku mibare itari ukuri. Amakuru bashingiyeho ngo bari bayahawe n’Ikigo […]Irambuye
* Uwari usanzwe ayiburanira ngo niwe wayicishije menshi mu rukiko * Indishyi baha BNR iyo yatsinze ziba ari nke, ariko yo yatsindwa ngo igacibwa nyinshi * Indishyi nini BNR yatsindiye mu rukiko ngo ni miliyoni 1,7 gusa. * BNR urubanza irimo ubu ngo nidatsinda iziyambaza Umuvunyi Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage mu Nteko, umutwe w’Abadepite, uyu […]Irambuye
Abanyarwanda baba muri Leta zunze ubumwe za Amerika bahuriye ku cyicaro cya Ambasade bafatanya kwibuka no gusingiza ubutwari bwaranze Abanyarwanda kuva u Rwanda rwaremwa. Ambasaderi w’u Rwanda muri America Prof. Mathilde Mukantabana yavuze ko uyu mwiherero wababera uburyo bwo kunoza imiyoborere ibaranga aho bari mu mahanga kandi bakazirikana ubutwari bw’abahanze u Rwanda. Amb Mukantabana yabwiye […]Irambuye
Mu Murenge wa Jarama, Akarere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba hari abaturage batajya bajya kwa muganga mu gihe barwaye kubera kutagira Ubwisungane mu Kwivuza, ahubwo bajya gusaba imiti mu baturanyi babo baba barayihawe no kwa muganga ariko ntibayinywe ngo bayimare. Aba baturage banyuranye bo mu Murenge wa Jarama twaganiriye bavuga ko batishyura Ubwisungane mu Kwivuza […]Irambuye
Umugabo witwa Ntamusangiro Emmanuel w’imyaka 35 wo mu murenge wa Gikundamvura amaze imyaka ine akoresha sonde kugira ngo yihagarike kuko yabuze ubushobozi bwo kwivuza, uwamukubise ishoka ngo yafunzwe umwaka umwe ararekurwa ariko ubuyobozi ntibumutegeka kuvuza uwo yahemukiye. Buri guhe ngo asaba ubuyobozi kumutabara akavurwa cyangwa bukamuvuza. Ntamusangiro avuga ko uwamukubise ishoka yamusanze mu kazi ke, […]Irambuye
*Impunzi zifite imbaraga n’ubwenge bwazifasha kubaho, *Hari amahirwe igihugu cyazicumbikiye gifite zakoresha. Minisitiri ushinzwe imicungire y’ibiza n’impunzi Mukantabana Seraphine mu muhango wo gufungura ku mugaragaro ibikorwa remezo by’ubuvuzi mu nkambi ya Mahama mu cyumweru gishize, yasezeranyije impunzi zarenze ikigero cyo kwiga ko zigiye guterwa inkunga mu gukora imishinga ibyara inyungu, kugira ngo izabafashe kubaho badategeye […]Irambuye
Ku cyumweru, tariki tariki 29 Mutarama, Perezida Kagame yagejeje ku mwiherero w’Abayobozi bakuru b’ibihugu bya Africa Raporo yari amaze amezi hafi atandatu ategura nk’uko yari yabisabwe, ikubiyemo imyanzuro yagenderwaho havugururwa imikorere y’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe. Inama y’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe “African Union (AU)” yabereye i Kigali mu 2016, niyo yasabye Perezida Paul Kagame […]Irambuye
Mu mujyi wa Kigali muri Mutarama hagaragaye ibyaha 519 N’abapolisi hari abakora nabi ntibakoreshe amakuru bahawe mu gukumira ibyaha Umuyobozi mukuru wungirije wa Police y’u Rwanda Dan Munyuza yabwiye abayobozi bo mu nzego zose mu karere ka Nyarugenge ko ikibazo cy’umutekano mucye hato na hato giterwa no kuba hari abantu babona ibyaha biba cyangwa bigiye kuba […]Irambuye