Abatuye n’abakorera mu mujyi wa Rusizi baravuga ko ntawe ukigenda mu masaaha y’umugoroba kubera imbwa zifite uburwayi bw’ibisazi ziri kurya abantu n’amatungo. Aba baturage bavuga ko mu kwezi kumwe gusa izi mbwa zimaze kurya abantu batatu bakajyanwa kwa muganga, ubundi zikarya amatungo magufi. Nsengimana Fazil utuye mu murenge wa Kamembe agira ati ” Nk’iyo umwana […]Irambuye
Byabaye kuwa kabiri tariki 20 Mata 2004 hagati ya saa moya za mugitondo kugeza saa tanu z’amanywa nk’uko abaho babyemeza. Ngo byari mu gihe itorero ry’Abangirikani mu Rwanda cyane i Gahini ryarimo ibibazo bishingiye ku macakubiri. Ibyabaye ngo ni igitangaza n’ubutumwa Imana yashakaga gutanga nk’uko byemezwa na Musenyeri Alexis Birindabagabo. I Gahini harazwi cyane mu […]Irambuye
Dr Philippe NTEZIRYAYO wagizwe umuyobozi w’ibitaro bya Kabgayi asimbuye kuri uwo mwanya Dr Espoir KAJIBWAMI wari umaze umwaka urenga kuri ubu buyobozi, mu muhango w’ihererekanyabubasha kuri uyu wa mbere Musenyeri Smaragde MBONYINTEGE wa Diyosezi ya Kabgayi yasabye ko haba ubufatanye no gushyira mu bikorwa ibyavuye mu itorero. Ibitaro bya Kabgayi bimaze kuyoborwa n’abaganga batanu […]Irambuye
Alvèra UWAMARIYA atuye mu mudugudu wa Rusororo, Akagali ka Kirengeli, Umurenge wa Byimana, Akarere ka Ruhango, yasezeye ku kazi yakoraga ajya gukora ubuhinzi bw’urutoki bwa kijyambere. Uwamariya w’imyaka 48 warangije kandi amashuri ya Kaminuza yakoze mu muryango utagengwa na Leta igihe cy’imyaka 19 ariko ngo agahora abona ko umushara akorera udahagije. Avuga ko nyuma ubwo […]Irambuye
Umugore wa Visi Perezida w’Ubuhindi Salma Ansari uri mu ruzinduko mu Rwanda n’umugabo we, yasuye ikigo cya Police y’u Rwanda kita ku bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ‘Isange One Stop Center’ ashima serivisi zihatangirwa. Madamu Salma Ansari watambagijwe muri iki kigo akerekwa serivisi zihatangirwa yagiye atungurwa n’ibyo yiboneraga bikorwa mu rwego rwo guhangana, gukumira no […]Irambuye
Urubyiruko rwo mu Itorero Anglican mu Rwanda rubarizwa mu muryango w’abanyeshuri biga muri za Kaminuza RASA (Rwanda Anglican Students Association) rusaga 3 000 rwitabiriye igiterane cy’iminsi itatu cyabereye ku kicaro cya Diocese ya Gasabo, Paruwasi ya Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali, rwasabwe kuba umusemburo w’impinduka muri bagenzi babo dore ko aribo mbaraga z’igihugu n’itorero ry’ejo […]Irambuye
Ubuyobozi bw’umurenge wa Mahama mu karere ka Kirehe burasaba abaturage kugira uruhare rufatika mu kwikura mu bibazo by’inzara bahuye na byo mu mwaka ushize ubwo bahuraga n’ikibazo cy’izuba ryinshi ryatse rigatuma imyaka ipfira mu mirima. Kuri ubu imvura iragwa neza hano i Mahama, akaba ari yo mpamvu umuyobozi w’uyu murenge Hakizamungu Adelite aheraho asaba abaturage […]Irambuye
Amategeko y’ubucuruzi yemerera umuntu wese kuzana ibicuruzwa ku isoko atabanje kubiha ikigo gisuzuma ubuziranenge ngo kibipime, ibi bikaba byatuma hari ingaruka zivuye ku bicuruzwa bitujuje ubuziranenge byacurujwe muri rubanda. Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge kivuga ariko ko abanyarwanda buhoro buhoro bagenda bajijukira ko bakwiye gukoresha ibintu bifite ubuziranenge. Raymond Murenzi uyobora Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (Rwanda […]Irambuye
Gicumbi – Kuri uyu wa 16 Gashyantare 2017, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Musabyimana Claude, ari kumwe n’abayobozi banyuranye barimo n’ab’inzego z’umutekano basuye abaturage b’Umurenge wa Rubaya bamaze iminsi bavugwaho kwigomeka ku muyobozi babona nk’uwaje kubabangamira, baburirwa ko nibatisubiraho bizabagiraho ingaruka. Mu Murenge wa Rubaya haherutse koherezwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa mushya ushobora gukumira ibi byaha, witwa Nkunzurwanda John, […]Irambuye
*Ruswa itangwa mu ntwererano, mu masoko ya Leta, mu guhimba inyandiko mpimbano… *Ruswa y’igitsina irahari, ngo hari ubwo Polisi izashyira ku karubanda uzaba yafashwe, *Ubushinjacyaha bufite inzitizi ko abacunganabi ibya Leta badahanwa n’itegeko mu manza nshinjabyaha. Mu kiganiro cya mbere mu nama ihuje inzego zifitanye isano no kurwanya ruswa ihera mu Nteko Nshingamategeko, ACP Jean […]Irambuye