Digiqole ad

Umuntu wese akwiye kumva ko kuvuga Ikinyarwanda bitagaragaza ubujiji – Min Uwacu

 Umuntu wese akwiye kumva ko kuvuga Ikinyarwanda bitagaragaza ubujiji – Min Uwacu

Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne

Ku wa gatatu w’iki cyumweru nibwo Abadepite bemeje umushinga w’itegeko ngenga ugira Igiswahili ururimi rwiyongera ku zindi eshatu zari zemewe mu Rwanda, Hon Bamporiki yabajije Minisitiri w’Umuco na Siporo igikorwa ngo Ikinyarwanda kirengerwe. Minisitiri w’Umuco na Siporo avuga ko kuvuga Ikinyarwanda biterekana ubujiji, ko ahubwo umwenegihugu akwiye guterwa ishema no kukivuga.

Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne

Umushinga w’itegeko ngenga ryemera Igiswahili nk’ururimi rwemewe gukoreshwa mu gihugu ku rwego rumwe n’Ikinyarwanda, Igifaransa, n’Icyongereza watowe n’Abadepite ariko babanje kugaragaza impungenge nyinshi.

Uretse impungenge zijyanye no kuba kwinjiza uru rurimi mu zindi zemewe bizasaba ko inyandiko nyinshi z’ubutegetsi na bimwe mu bitabo bizahindukanye bizigishirizwamo uru rurimi no kuba Igihugu kitari cyagaragaje ko cyiteguye kwigisha uru rurimi abaturage, Hon Edourd Bamporiki yabajije Minisitiri w’Umuco na Siporo igikorwa ngo Ikinyarwanda kirengerwe.

Ati “Ndifuza kubaza uko Leta yiteguye kurengera Ikinyarwanda kuko ni ururimi gakondo, kandi ubona ko iyo ukurikiye amateka y’uru rurimi ingorane rwagiye rugira rwagiye ruziterwa n’indimi mvamahanga, abantu batangiye kutavuga neza ururimi rw’Ikinyarwanda bitewe n’uko indimi nyinshi zagiye zinjirira Abanyarwanda mu bihe bitandukanye, muri uyu mwanya twemeza mu buryo bw’amategeko ko Igiswahili na cyo kitari cyoroheye Ikinyarwanda, kuko usanga abantu bavuga bakakigwamo atari cyo bavugaga, nagira ngo mbaze uko Leta yiteguye kurengera ururimi gakondo, mu gihe twakira Igiswahili kitari gisanzwe ari ururimi rwacu.”

Minisitiri w’Umuco na Siporo avuga ko Igiswahili kigiye guhabwa imbaraga uko iminsi izagenda ishira, haba mu ngengo y’imari mu nteganyanyigisho n’uko cyigishwa mu mashuri.

Avuga ko Leta ishobora kuba itaragera ku ntambwe ishimishije mu kubungabunga ururimi gakondo, ariko ngo mu mashuri abanza biga mu Kinyarwanda, ibiganiro bikomeye mu Nteko Nshingamategeko na byo ngo ibyinshi biba mu Kinyarwanda ndetse no mu miryango y’abantu bavuga Ikinyarwanda ariko ngo n’amategeko ateganya kurengera ururimi kavukire.

Ati “Ni byo ni inshingano itoroshye, igihe twari dufite ururimi rumwe rw’Ikinyarwanda ntitwari kuvuga ngo ruragenda rugira ingorane, uko tugira indimi nyinshi bishobora gutuma abantu baruvanga cyangwa bongeramo amagambo y’amatirano, ariko mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, by’umwihariko ifite inshingano yo gukora ubushakashatsi ku rurimi rw’Ikinyarwanda, tugenda tureba iterambere rishya riza tutari dusanganywe turibonera amagambo y’umwimerere y’Ikinyarwanda, tugakora uko dushoboye ngo abakora muri iyo myuga bamenye ayo magambo kugira ngo nibashaka kuvuga iryo jambo mu Kinyarwanda bitababera inzitizi.”

Minisitiri Uwacu yibutsa ko kuvuga Ikinyarwanda bikwiye gutera ishema umwenegihugu wese.

Ati “Icyo navuga ni umurimo twese tugomba gufatanya buri muntu wese akumva ko kuvuga Ikinyarwanda bitagaragaza ubujiji cyangwa kuba atazi izindi ndimi, kukivuga ukumva ari ishema kuko ni ururimi rwawe, wajya no kuvuga ururimi rw’amahanga ukaruvuga {ukwarwo} kuko iyo tubivanze hari ubwo tubura Ikinyarwanda tukabura n’urwo rurimi.”

Igiswahili ni ururimi rukoreshwa n’abantu basaga miliyoni 100 muri Africa, kivugwa mu bihugu nka Tanzania, Kenya, Uganda, Congo Kinshasa, Burundi, igice cya Mozambique n’ahandi, ni ururimi rukoreshwa mu bihugu byo mu Muryango wa Africa y’Iburasirazuba.

Leta yasabye Abadepite gutora bemeza umushinga w’itegeko ngenga wemera Igiswahili nk’ururimi rwemewe mu butegetsi mu Rwanda, mu rwego rwo kwihutisha urupapuro rw’inzira rw’iminsi 100 mu bihugu by’akarere biri mu muryango wa EAC rwemejwe ko ruzajyaho n’Inama y’Abakuru b’Ibihugu.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

19 Comments

  • IZO MPANURO ZE ZIHERE KURI BANYAKUBAHWA NIBO BARI KWANGIZA URURIMI RW’IKINYARWANDA BATANGA IMBWIRWA RUHAME UTAMENYA URURIMI N’ABO BARI KUBWIRA. KANDI BABIKORA NKANA ABENSHI BABA BIGIZE NKABATAKIZI N’AMAGAMBO YOROSHYE KUYAVUGA MUKINYARWANDA UGASANGA BARAYASHYIRA MU BYONGEREZA………..UKIBAZA NIBA BARI KUBWIRA ABANYARWANDA BIKAKUYOBERA

  • Ibi byose ni gahunda yo kuzimya Igihugu, abanyarwanda kavukire bazagera igihe bishaka nabo bibure. Murebe namwe, amateka y’igihugu ubu ntayo, ni ibintu biri aho bivangitiranyije (confusion), abanyarwanda barabuzwa uburenganzira bw’ibanze mu gihugu cyabo bugahabwa abanyamahanga (urugero abamasayi), none n’ikinyarwanda duhuriyeho kiri kuganzwa n’indimi z’amahanga ku itegeko. Iyi ni gahunda ya mpatsibihugu iri gushyirwa mu bikorwa. Ikitumvikana ni iki? Ikitagaragara ni iki? Ejobundi, mu buyobozi nta kinyarwanda kizongera gukoreshwa ari mu mvugo ari mu nyandiko, u Rwanda rwa Kanyarwanda dushiduke rutakiriho!!

    • wangu niba uzi icyo ijambo competence bivuga ntiwavuga uko. kwiga igiswahili cg indimi z amahanga zongerera abanyarwanda kuba bahangana n abandi bibindi bihugu. kandi umutwe ntujya wuzura niyo wakwiga indimi 20. naho kwumva ko urwanda ari igihugu cy abanyarwanda gusa ibyo bavuye kuri top n aba nazi bumvaga ko allemagne ari iyabadage gusa. nujya hanze yurwanda uzamenya akamaro ko kumenya indimi nyinshi.

      • Harya abashinwa bakora competence n’isi barize uruhe rurimi? Ntibavuga igishinwa? Mujye mureka kwamamaza ubujiji bwanyu.

        • Nkunganiye n’abadage bamaze gukomera kuri iyi si muri technology bavuga ikidage. Ntibyabasabye kujya kwiga izindi ndimi.

          Competition ku isoko mpuzamahanga ni icyo ujyanyeyo (product) ntabwo ari akarimi (amagambo) atagira ibikorwa.

          • bavuga ikidage iwabo ariko baba baniga icyongereza mubudage narahageze kenshi. kereka abize amashuri make nibo bavuga ikidage gusa. kuko no murwanda niko bimeze. n abashinwa bajya gukorera hanze yiwabo bavuga izindi ndimi.

    • Na nyakubahwa iyavuga harigihe wibaza nibabwira abanyarwanda cyangwabazungu.

  • Ibi byose ni gahunda yo kuzimya Igihugu, abanyarwanda kavukire bazagera igihe bishaka nabo bibure. Murebe namwe, amateka y’igihugu ubu ntayo, ni ibintu biri aho bivangitiranyije (confusion), abanyarwanda barabuzwa uburenganzira bw’ibanze mu gihugu cyabo bugahabwa abanyamahanga (urugero abamasayi), none n’ikinyarwanda duhuriyeho kiri kuganzwa n’indimi z’amahanga ku itegeko. Iyi ni gahunda ya mpatsibihugu iri gushyirwa mu bikorwa. Ikitumvikana ni iki? Ikitagaragara ni iki? Ejobundi, mu buyobozi nta kinyarwanda kizongera gukoreshwa ari mu mvugo ari no mu nyandiko, u Rwanda rwa Kanyarwanda dushiduke rutakiriho!!

  • Ahubwo baratinze kuzana igiswahire mu ndimi zemewe mu Rwanda.Kereka niba dushaka kuva muri EAC.Gusa ntabwo ntekereza ko byaba byiza ko amategeko, ikinyamakuru cya leta byakwandikwa mu ndimi 4. Kwaba ari ukwaya.Igiswahire nikivugwe kuri radiyo na television, kigishwe mu mashuri ndumva ibyo bihagije.

  • Nonese muri EAC icyongereza ntigikoreshwa? Ntigihagije? Kujya kwishyiraho imitwaro y’indimi magana angahe mu mategeko mwumva biri mu zihe nyungu? Erega na Minista nawe akajya hariya akadefanda ibintu nk’ibi urwitwazo rukaba urupapuro rw’inzira, inteko nayo igatora 100% itabanje kureba ingaruka zabyo. Icyongereza ku rupapuro rw’inzira ntigihagije muri EAC? Dore ibigiye gukurikiraho, kubona akazi muri leta bizasaba kuvuga igiswayire n’icyongereza! umunyarwanda uzongera kubona akazi muri leta ni nde? administration yose igiye kuba iy’abanyamahanga, Kenya, Tanzania, Uganda. Abitwa ko ari intumwa za rubanda bari aho, barakanuye gusa. Abanyarwanda bazaba aba nde?

  • Ikibazo cyari cyiza pe nibyizako ikinyarwanda kirindwa

  • Barabuzwa na nde … ikinyarwanda bamaze kukijanjagura babyita kucyoroshya no kuvugurura imyandikire bagihindura ibisa n’ikinyamulenge none na swahili … Mu banyarwanda barenga miliyoni 13 ni bangahe bakoresha swahili kuburyo iba ururimi rw’igihugu?

  • Ndibuka kera higeze kuba imvugo yabantu baba mumujyi bitabandi ngo nabaturage bisigaye biteyinkeke.Perezida yaravuze ati: Guherubu twese turabaturage.

  • ikinyarwanda mukireke kiracitse kdi giciwe nabanyiracyo kdi bagishinzwe,ubu ralc yategetse kwinjumizamo ikinyamulenge abadepite barabitora barabyemeza kiba kiragoramye,bongeramo nikigande kuko aribyo biborohera kuvuga none ngo kuvuga ikinyarwanda ni ishema?urakivuga bikitwako ushaje cg kowabanye nabasaza ukumvwa nabake ukimwa agaciro,uzajye kwaka akazi cg ukore interviuw mukinyarwanda urebeko hari ninyinya bazakwereka,uzahora usiragira inkweto zihengame ubungana impapuro ngo uraka akazi,nutavuga uruzungu cg ngo ugoreke ururimi ikinyarwanda ukivangire ugaragazeko utakizi neza ntuzabona akazi na service ntuzayihabwa bazakwita umuturage injiji cg umusaza uzabisa abandi batambuke,uzarengana ukanuye.Ninde ukivuga discour mukinyarwanda mubaturage,atabiyemeyeho ngo avangavange ntazaba ari umuyobozi cg ntibazamutinya,imbwirwaruhame hari nabatazi icyo bisobanura,inama zo muturere ho ni amabanga,izi salle zigezweho muzumve ibivugirwamo,naho abadepite bo ntawabarenganya batowe kuri liste ntibatowe nabaturage niyimpamvu batabarengera arko amateka azabibabaza kuko ikinyarwanda cyo gisigaye mubyaro aho ukivuga bakakwita umuturage mubisi,ibihugu byose duturanye byubaha kd bigaha agaciro ururimi rwabo kavukire

    • abanyamurenge nibo bantu bavuga ikinyarwanda cy umwimerere nubwo bavuga nka. ndavuga kumagambo bakoresha. kandi unarebye uko amateka abivuga n abantu bagiye iriya basigarana urulimi mugihe murwanda haje kuza abimukira abacongoman n abandi bituma ikinyarwanda kizamo indimi z amahanga. kandi ibyo s ikibazo gikomeye kuko indimi zigenda zivanga. N IJAMBO UMUGERI RIVA MU KIYAPANI MAIGERI.

  • (Kuvuga ni ugutaruka;
    Akabazo k’amatsiko?
    Kuki igiswayire gikoreshwa bogeza umupira kuri Radio?)

    • NUko mumateka ya football murwanda hakinagamo cyane abacongoman bavuga igiswahili

  • Kiriya cyemezo kirakomeye cyane cyagombye kuba cyaragiweho impaka mbere yo gutorerwa mu Nteko. Kubitoresha huti huti ubwabyo biragaragaza gutinya impaka mu by’ukuri nta arguments zifatika zihari zatuma iryo tegeko ritambuka. Kuvuga indimi nyinshi ni byiza kuri nyirabyo, ubu turiga n’igishinwa, ariko ntibisobanuye ko indimi zose tuvuga zihita ziba “officiel” kuko byateza akavuyo.

  • Oya muri uru Rwanda ikigaragaza ubujiji si ukuvuga ikinyarwanda, ahubwo ni ukutavuga indimi ebyiri, cyangwa ukavugisha ukuri aho waguhakishijwe.

Comments are closed.

en_USEnglish