Digiqole ad

‘Abanyarwanda’ bamaze imyaka 70 baba muri Kenya barasaba ubwenegihugu

 ‘Abanyarwanda’ bamaze imyaka 70 baba muri Kenya barasaba ubwenegihugu

Amb. James Kimonyo (imbere hagati) n’abagize iyi miryango yari yasuye kuri iki cyumweru

*Kenya yabahaye ubwenegihugu nyuma irabubambura
*Mu 1980 Kenya yagiye kubohereza u Rwanda rurabanga ngo ni abanyaKenya
*Ubu bavuga nta bwenegihugu na bumwe bafite

Ahagana mu 1940, Abanyarwanda babarirwa muri 500 bavanywe mu Rwanda bajyanwa muri Kenya n’abakoroni b’abongereza kujya gukora mu mirima y’icyayi mu gace ka Kericho n’ahandi muri Kenya, bacye bakiriho, abana n’abuzukuru babo barifuza gusubizwa ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Amb. James Kimonyo (imbere hagati) n'abagize iyi miryango yari yasuye kuri iki cyumweru
Amb. James Kimonyo (imbere hagati) n’abagize iyi miryango yari yasuye kuri iki cyumweru

Mu 1945 Leta ya Kenya yahaye ubwenegihugu n’indangamuntu bene aba banyamahanga bazanywe, gusa mu 1975 batswe ubu bwenegihugu ahubwo bahabwa icyangombwa cyongerwa buri mezi atatu ko baba muri Kenya. Ntibongeye gusubirana ubwenegihugu kugeza ubu.

Mu kwa cumi 2016 abo mu muryango witwa Makonde bakomoka muri Tanzania baje muri Kenya muri ubu buryo bakoze imyigaragambyo imbere y’ibiro by’umukuru w’igihugu basaba uburenganzira bw’ubwenegihugu kuko n’ubw’iwabo aho ababyeyi babo bavanywe ntabwo bafite.

Abo mu Rwanda nabo ikibazo cyabo bakigejeje kuri Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, ejo tariki 12 Gashyantare 2017 baganiriye na Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya James Kimonyo wabasuye ahitwa Kericho bakaganira akumva akababaro kabo.

Nk’uko bitangazwa na Ambasade y’u Rwanda muri Kenya, ibibazo byabo ngo byagarutse ku kuba nta gihugu bafite, bigatuma batagira n’uburenganzira nk’ubw’abanyaKenya.

Babwiye Ambasaderi Kimonyo ko mu 1980 Leta ya Kenya yategetse ko abo mu Rwanda boherezwa iwabo ariko Leta y’u Rwanda ikabanga ivuga ko ari abanyaKenya.

Bamwe muri bo ngo babayeho ku byangombwa bihimbano kugira ngo babashe kubona akazi cyangwa kohereza abana ku ishuri bitwa abanyaKenya.

Gabriel Ndagijimana wavukiye aha Kericho mu 1940 avuga, kimwe n’abandi, ko ababajwe no kuba atari umunyaKenya ntanabe Umunyarwanda

Ndagijimana ati “Ku myaka 77 sinigeze mfungura konti, sinigeze ntora, sinigeze ngura ubutaka, ndambiwe iyi mibereho kandi mpangayikishijwe n’abana banjye.”

Nyirindekwe nawe wavukiye aha Kericho ku babyeyi b’abanyarwanda mu 1940 avuga ko abana babo bagira ingorane zo kujya mu mashuri ya Leta kuko bitwa abanyamahanga.

Ati “Abana b’abaturanyi bishimira kubona ubufasha bwa Leta (bursary) kugira ngo bige bagere ku nzozi zabo ariko abacu ntibashobora kuko nta gihugu bafite.”

Babwiye ibibazo byabo Ambasaderi
Babwiye ibibazo byabo Ambasaderi Kimonyo

Aba bantu ariko bavuga bashimye igikorwa cya Kinyafrica cya Perezida Uhuru Kenyatta wemereye ubwenegihugu wa muryango w’abitwa Makonde (bamwe bigaragambije). Ndetse akizeza ko n’abandi babayeho nkabo ibyabo byaganirwaho bakava muri ubwo buzima.

Amb.James Kimonyo yabwiye aba baturage ko hashingiwe ku bucuti buri hagati y’u Rwanda na Kenya no mu muryango wa EAC bihuriramo, yizeye ko Leta ya Kenya izaha aba baturage umuti urambye kandi ukwiye.

Ati “Nzajya mu nzego bireba kugira ngo bikemuke mu gihe cya vuba gishoboka.

Bavuze agahinda kabo n'akabana babo ko kutagira ubwenegihugu bw'aho bavukiye
Bavuze agahinda kabo n’akabana babo ko kutagira ubwenegihugu bw’aho bavukiye
Bari baje guhura na Ambasaderi waje kubasura
Bari baje guhura na Ambasaderi waje kubasura
Amb James Kimonyo (ubanza ibumoso) yumva ikibazo cy'aba baturage
Amb James Kimonyo (ubanza ibumoso) yumva ikibazo cy’aba baturage

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Aba se kandi bo ninde wababujije gutaha nk’abandi?

    • Kukimwumvako buriwese yatahamurwanda kandihariho amategeko amwemererakubaho yavukiye kandintibikuraho
      gukunda gakondoyigihuguke nanjye uvugambahanzemfiteubwenegihugubwohanze ariko nkunda gakondoyigihugucyange
      mugemusobanukirwa nibibabyarabayekugihugu kuvakubakoroni baba Dage,Ababirigi na Bongereza.ababosebajyanye abanya Rwanda guturamubindibihugu cyanecyanemurikongo babakundiragako abanya Rwanda arabakozicyane nikobivugwa

Comments are closed.

en_USEnglish