Digiqole ad

Ngoma: Hari abana bataye ishuri bajya gukora ako gutwara imizigo

 Ngoma: Hari abana bataye ishuri bajya gukora ako gutwara imizigo

Mu isoko rya Kibungo usangamo abana benshi bigaragara ko bagombye kuba bari ku ishuri

Bamwe mu bana bo mu karere ka Ngoma baratungwa agatoki guta ishuri bakayoboka imirimo ivunanye irimo kwikorera imizigo ijya mu isoko. Bamwe muri bo bavuga ko babuze ubushobozi bwo gukomeza amashuri bagahitamo kujya gushaka imibereho.

Mu isoko rya Kibungo usangamo abana benshi bigaragara ko bagombye kuba bari ku ishuri
Mu isoko rya Kibungo usangamo abana benshi bigaragara ko bagombye kuba bari ku ishuri

Aba bana bivugira ko bataragira imyaka 16 bakunze kugaragara ku munsi w’isoko rya Kibungo baba bikoreye imizigo ijya muri iri soko.

Umwe muri bo waturukaga I Mutenderi agira ati “ Narangije Primaire ariko nabuze ubushobozi bwo gukomeza kwiga ubu ndimo gutunda ibirayi.”

Mugenzi we uturuka i Kibungo yagize ati ” None se wajya kwiga wabwiriwe ugafata, ntabwo nabishobora, n’iwacu ntabushobozi bafite barambwiye ngo ninimenye.”

Bamwe mu babyeyi bashyigikiye iki gitekerezo cy’aba bana bavuye mu ishuri bakagana iyi mirimo y’ubukarani. Uwitwa Kamaliza wari waje gucuruza agira ati ” Ababyeyi barakennye abana nta kintu baba bakora mu rugo noneho bakazinduka bakavuga bati reka tujye kureba ko twabona icyo dutahana.”

Benshi mu babyeyi batuye muri aka gace bavuga ko aba nta yandi mahitamo aba bana baba bafite kuko babiterwa n’ubukene, bakavuga ko aho kugira ngo bicare mu rugo bajya gushakisha.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma bwo buvuga ko umubare w’abana batiga wagabanutse ku rugero rwo hejuru ngo abasigaye ni abafite ingeso yo gukorera amafaranga.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage (w’agateganyo) avuga ko ubuyobozi bufite gahunda yo gukurikirana ababyeyi b’aba bana bataye ishuri bashobora kuzahanwa.

Ati ” Bose basubiye mu ishuri abo bake ni ba bandi baba baragize ako kageso bavuga bati nzajya mu isoko ariko hari ibiteganywa kandi n’ubu bikorwa byo gufata bene aba bana bagasubizwa iwabo hanyuma tukaganira n’ababyeyi babo gusa ikibanze Si uguhana ariko bibaye bwa kabiri uwo mubyeyi ni we tuzafatira ibihano.”

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Inzego zibishinzwe nizikore kuburyo abo bana basubira mu ishuri, iyo umwana atize kiba ari igihombo gikomeye ku gihugu kuko nibo bayobozi bejo hazaza.

Comments are closed.

en_USEnglish