Ba Mutimawurugo basabwe kurera no kugorora abana b’u Rwanda barumbye
Nkumba – Ubwo Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi yasozaga ku mugaragaro icyiciro cya kane cy’intore MUTIMAWURUGO, itorero ryatangiye ku wa 4 kugera kuri uyu wa 12 Gashyantare ryaberaga mu kigo cy’ingando cya Nkumba mu karere ka Burera, yasabye abaryitabiriye kuba umusemburo mu guhindura imyumvire, kugira imikoranire myiza mu miryango yabo n’aho batuye, ndetse no gukomeza kuba inkingi z’imiryango mu gutuma habaho abana babereye u Rwanda no gukoresha amahirwe abagore bafite atuma biteza imbere.
Minisitiri Murekezi yakomeje yibutsa izo ntore ko abagore ari zo nkingi umuryango nyarwanda ushingiyeho, anabasaba gufata iya mbere mu kurwanya amakimbirane agaragara mu ngo, ndetse no gutinyuka gukora imirimo ishoboka yose nk’ubucuruzi bwamabukiranya imipaka.
Akomeza avuga ko Mutimawurugo ari izina ridasanzwe ari nayo mpamvu bakwiye gushyira ingufu nyinshi mu bikorwa byabo, abasaba gushishikariza abagabo babo kwitabira akagoroba k’ababyeyi no kuba intore igihe cyose. Ati” Ba Mutimawurugo muzirinde gusobanya, ahubwo muhagurukire kuzuzanya aho muri hose”
Iri torero ryitabiriwe n’abagore bava ahantu hatandukanye mu gihugu bakora mu nzego, imiryango cyangwa ibigo bifite aho bihurira n’iterambere ry’umugore, n’amakomisiyo ashyira imbere gahunda z’iterambere ry’umuryango harimo n’abikorera.
Minisitiri w’iterambere ry’umuryango Nyirasafari Espérance yasabye izi ntore kugira uruhare rugaragara mu iterambere ry’umuryango mu mibereho by’umwihariko kurwanya imirire mibi mu bana, kubakira ku muco wo kugira isuku, kurwanya ko abana bata amashuri, no kurandura ibibazo by’abatwita bakiri bato.
Mimisitiri Nyirasafari yashimye umusaruro w’intore za MUTIMAWURUGO zabanje, avuga ko mu byagezweho harimo kugarura bamwe mu bana bari barataye amashuri, kwigisha bagenzi babo gutegura indyo yuzuye, ndetse n’ubukangurambaga bakoze mu gutanga Ubwissungane mu kwivuza.
Akomeza asaba abagore gukangurira bagenzi babo aho batuye kwitinyuka nabo bakagana ibigo by’imari iciriritse hamwe n’amabanki nabo bakiteza imbere no gukoresha aikoranabuhanga kuko ari imwe mu nkiungi iterambere ry’u Rwanda rishingiyeho.
Ati” Abagore nabo bakwiriye gukangika bagakprana n’ama_banki, ariko nanone musabwe gusangiza ubumenyi muvanye aha bagenzi banyu mu maguru mashya ku buryo mu kwezi kwahariwe umugore “Werurwe” hari ibizaba bimaze kugerwaho nk’umusaruro w’iri torero mumazemo iminsi”
Mujawimana Claudine umwe mu bitabiriye iri torero yabwiye Umuseke ko baryungukiyemo byinshi birebana n’uko mu muryango ariho ubuzima n’iterambere bishingiye, avuga ko we na bagenzi be hari byinshi biyemeje mu mihigo kandi ko bazabishyira mu bikorwa.
Undi witwa Uwamahoro Chlotilde wo mu karere ka Rubavu nawe avuga ko ibyiza bahungukiye bimuhereje umuyoboro wo kuzamura umuryango nyarwanda ahereye iwe n’aho atuye.
Izi ntore zahawe izina MUTIMAWURUGO icyiciro cyazo cya kane, mu nsanganyamatsiko igira iti: “ Mutimawurugo, komeza usigasire ibyagezweho, wubaka Umuryango w’Agaciro” baatojwe indangagaciro na kirazira byo mu muco nyarwanda, Imikoro_ngiro, imyitozo ngororamubiri n’imyiyereko gakondo, bari abagore 436 n’abagabo 20.
Emile D– USENGE
UM– USEKE.RW
2 Comments
Iriya cagu ya Rushati muzayindangire.☺☺☺☺☺☺
Nako iriya shati ya Rucagu.☻☻☻☻
Comments are closed.