Mu rubanza rwo kwiba amafaranga ya Leta yari agenewe kugura ifumbire mvaruganda, umugabo witwa Mwitende Ladislas wagemuriraraga ifumbire mvaruganda Intara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba kuri uyu wa kane Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwamuhamije icyaha, rumuhanisha gufungwa imyaka 7 mu munyururu no kwishyura miliyoni 430 Frw. Mwitende yashyikirijwe Parike tariki ya 3 Gicurasi 2016, akekwaho gukora no gukoresha […]Irambuye
Abatuye mu kagari k’Umukamba mu murenge wa Kazo abenshi biganjemo abahoze batuye mu bikombe n’ahandi mu manegeka bahavuye bakaza gutura ku midugudu bijejwe kuhabonera ibikorwaremezo bya ngombwa, ariko ntibaragerwaho n’amashanyarazi bamaze imyaka itatu bizezwa. Ubuyobozi buvuga ko noneho iyi ngengo y’imari ariyo izayabagezaho. Abaturage b’aha k’Umukamba bumvise vuba Politiki ya Leta yo gutura ku midugudu […]Irambuye
Kuri uyu wa kane abagera kuri 358 barangije mu ishuri rikuru ry’Ikoranabuhanga rya Tumba “Tumba College of Technology” basabwe gutinyuka umurimo wari wo wose kuko umurimo muto ubyara munini. Aba barangije amasomo mu mashami ya ‘Electronic and Telecommuniction, Information Technology na Alternative Energy’. Muri uyu muhango Umuyobozi w’iri shuri Eng. Gatabazi Pascal yasabye gukunda igihugu […]Irambuye
Nyuma yo kongera gutorerwa kuyobora u Rwanda muri Manda ya kabiri, Perezida Paul Kagame witegura kwiyamamariza manda ya gatatu y’imyaka irindwi hari byinshi yemereye Abanyarwanda ko azabagezaho mu myaka irindwi bikubiye mu cyiswe “Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi”. Mu gihe habura amezi macye ngo manda ya kabiri ya Perezida Paul Kagame irangire, UM– USEKE uzajya […]Irambuye
Ishuri ribanza rya Rubengera riri mu murenge wa Rubengera ni ishuri rya Leta ifatanyije n’itorero EPR, ibyumba by’iri shuri kuko byari bishaje ku bufatanye World Vision isanzwe ifatanya n’Akarere ka Karongi hubatswe ibyumba by’amashuri bishyirwamo n’ibikoresho, ariko nyuma yo kubitanga, Umuryango w’Abadiyakonese wo muri EPR witwa “Abaja ba Kristo” wahise ufata ibi byumba ubishingamo irindi […]Irambuye
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri abagabo babiri umwe uvuka i Nyamasheke undi i Rusizi bakubiswe n’inkuba ubwo bariho babaaza (kubaaza) mu murenge wa Nkungu. Umwe yahise ahasiga ubuzima, byatangaje benshi kuko imvura yari itaranagwa, gusa hari imirabyo ya hato na hato. Aba bagabo ni uwitwa Timothée Nzabobimpa wo mu murenge wa Rusizi na Theophile […]Irambuye
Mu murenge wa Mahama, mu karere ka Kirehe haravugwa indwara yitwa “Nkongwa” yibasiye amasaka aho ishaka ryuma rihagaze rigahita rivunika. Abahinzi bavuga ko iyi ndwara yafashe igice kinini cy’uyu murenge kandi ngo nta muti bafite wafasha kwica udukoko turya amasaka. Ubuyobozi bw’umurenge wa Mahama buvuga ko amasaka atari igihingwa cyatoranyijwe guhingwa muri kariya gace, gusa […]Irambuye
*Bavuga ko unengwa ari we ubyitera… Umuseke uherutse gusura abasigajwe inyuma n’amateka mu murenge wa Kibeho mu mudugudu w’Uwintobo n’abatuye mu murenge wa Mata mu mudugudu wa Nyamyumba. Mu mibereho y’abatuye utu duce baratandukanye cyane kuko abatuye mu mudugudu w’Uwintobo babayeho nabi ugereranyije n’ubuzima bw’abatuye muri Nyamyumba gusa bose icyo bahuriyeho ni ugushima ko ntawe […]Irambuye
Mu mirenge ya Nkanka, Gihundwe, Kamembe, Mururu na Nyakarenzo abaturage baho bafite ikibazo cy’inkende bavuga ko ziri kubonera imyaka bahize. Izi nkende bakeka ko ziva mu ishyamba rya Nyungwe nubwo iyi mirenge itaryegereye cyane, bahangayikishijwe no kuba imyaka bahinze babura icyo basarura kuko ngo ziza ari nk’igitero no kuzikangara rimwe na rimwe bikagorana. Bamwe muri […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere imiryango mpuzamahanga yita ku burenganzira bw’umugore n’umwana SOAWR, Oxfam na Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango bize uburyo bwo gushyira mu bikorwa amasezerano ya Maputo muri Mozambique u Rwanda rwashyizeho umukono ku itariki 11 Nyakanga 2003. Aya masezerano ya Maputo areba cyane ku burenganzira bwa muntu n’ubw’abaturage, n’uburenaganzira bw’abagore muri Afurika, aho yemejwe […]Irambuye