Abahinzi n’abagura ibirayi mu mujyi wa Gisenyi baravuga ko amakusanyirizo y’umusaruro w’ibirayi yagiye ashyirwa ahnyuranye mu mirenge babona ateza izamuka ry’igiciro cyabyo kandi agahombya abahinzi ngo akungura ba nyirayo gusa. Bityo bo basaba ko yavanwaho. Politiki y’amakusanyirizo y’ibirayi igamije gucunga umusaruro wabyo n’igiciro cyabyo ku masoko ngo kibe kimwe mu Rwanda hose bityo umuhinzi ntahahombere yatangijwe […]Irambuye
Kuri uyu wa 18 Mata, mu gihugu hose abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye batangiye amasomo y’igihembwe cya Kabiri cy’umwaka w’amashuri wa 2017. Bamwe mu bana bo mu karere ka Gicumbi baravuga ko atari bo barose basubira ku ishuri kubera imirimo ivunanye bakoreshwaga. Kujya gusenya/ Gutashya, kujya kuvoma inshuro nyinshi, kwahira ubwatsi bw’amatungo rimwe na […]Irambuye
Mu Kagari ka Bugera Umurenge wa Remera mu Karere ka Ngoma hari abahatuye bibaza impamvu batagezweho n’amashanyarazi mu gihe abaturanyi babo bayafite, amashanyarazi yagarukiye ahatarenze metero 100 uvuye iwabo. Ubuyobozi bw’Akarere bwo buvuga ko umwaka utaha amashanyarazi azabageraho. Aba baturage bo mu mudugudu wa Gasebaya muri aka kagari bavuga ko umuriro bazaniwe utabagezeho bose mu […]Irambuye
Ngoma – Mu ijoro ryakeye abantu bataramenyekana bateye ku kagari ka Rubona mu murenge wa Rukumberi bavanaho igitambaro(banderole) cyanditseho insanganyamatsiko yo kwibuka ndetse aha ku biro by’Akagari bahatwara ibendera ry’igihugu. Aha i Rukumberi mu kagari ka Rubona umudugudu wa Maswa II niho hari urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka gace, bakaba bitegura kwibuka ubwicanyi […]Irambuye
Mu murenge wa Gikonko, ho mu Karere ka Gisagara, haravugwa ikibazo cy’ubujura bukabije bw’ibitoki, abaturage bahangayikishijwe cyane n’ubu bujura bakavuga ko ababyiba babigurisha rwihishwa na bamwe mu benga inzoga z’inkorano, bagasaba ko hakongerwa imbaraga mu gukumira aba benga izi nzoga. Abaturage bo muri Gikonko baganiriye n’Umuseke bawubwiye ko ubu bujura bw’ibitoki bwibasiye cyane ibitoki byengwamo […]Irambuye
*Abantu bane bamaze kugwa muri aya mazi bakahasiga ubuzima, *Ngo baza koga mu gicuku bakabura uwabatabara bagize ibyago. Kuba hari abantu baturuka hirya no hino bakajya kogera mu mazi y’amashuza ngo abenshi baba baje kwivura amavunane muri aya mazi ahora ashyushye, nyamara hari abayagwamo kubera kutamenya koga no kutamenya ubujyakuzimu bw’aho bari aho hantu hahuruza […]Irambuye
Ernestine Uwimana ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, atuye mu murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana. Yahaye ubuhamya abari baje kwibuka Abatutsi barenga ibihumbi 14 bashyinguye mu rwibutso rw’i Muyumbu ababwira ukuntu Interahamwe zamuhize zimwita Umututsikazi w’icyitso, zikamuvumbura aho abantu bari baramuhishe mu mwobo, nuko yaje gutanga imbabazi. Hejuru y’umwobo yahishwemo […]Irambuye
Kuri uyu wa kane, Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye ‘Village Urugwiro’ Ambasaderi mushya w’Ubushinwa mu Rwanda Rao Hongwei ufite ikicaro i Kigali, na Ambasaderi mushya w’Ubuhinde Ravi Shankar ufite ikicaro i Kampala muri muri Uganda. Ba ambasaderi bombi bamushyikirije impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, ndetse bongera no kugaruka kuri gahunda zagutse […]Irambuye
Mu muhango wo gusoza icyumweru cyahariwe ibikorwa byo kunamira no kuzirikana abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu murenge wa Nyamiyaga mu karere ka Gicumbi, umutangabuhamya warokokeye muri aka gace yagarutse ku mateka agaragaza ko Jenoside yateguwe igihe kirekire kuva mu 1959 ubwo Abatutsi batangiraga kumeneshwa abandi bakicwa. Abarokokeye muri aka gace bavuga ko banyuze mu […]Irambuye
Abaturage bo mu kagari ka Gasura mu murenge wa Bwishyura, akarere ka Karongi bavuga ko iyo bitabiraga ibiganiro byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi imvura ikagwa batabonaga aho bugama kuko urusengero rw’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi rwegereye aho bakoreraga ibiganiro batari bimerewe kurukandagiramo kuko iri torero ryababwiye ko urusengero rwabo rutagira ikindi gikorerwamo kitari amasengesho. Kuri uyu […]Irambuye