Digiqole ad

I Rukumberi bibye ‘Bandelore’ yo kwibuka n’ibendera ry’u Rwanda

 I Rukumberi bibye ‘Bandelore’ yo kwibuka n’ibendera ry’u Rwanda

Ngoma – Mu ijoro ryakeye abantu bataramenyekana bateye ku kagari ka Rubona mu murenge wa Rukumberi bavanaho igitambaro(banderole) cyanditseho insanganyamatsiko yo kwibuka ndetse aha ku biro by’Akagari bahatwara ibendera ry’igihugu.

Ku rwibutso rwa Jenoside i Rukumberi
Ku rwibutso rwa Jenoside i Rukumberi

Aha i Rukumberi mu kagari ka Rubona umudugudu wa Maswa II niho hari urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka gace, bakaba bitegura kwibuka ubwicanyi bwahakorewe, igikorwa bazakora ku cyumweru tariki 23 Mata.

Umwe mu baturiye aka kagari utifuje gutangazwa umwirondo, yabwiye Umuseke ko babyutse bakabura ibendera ryo ku kagari na ‘banderole’ yari ihamanitse.

Ngo bahise bahuruza abashinzwe umutekano iperereza mu gushaka abakoze ibi bikorwa ruhita ritangira.

Kugeza ubu nta muntu urafatwa ashinjwa ibi bikorwa. Gusa abaraye irondo ku kagari bahise batabwa muri yombi mu iperereza.

Umwaka ushize muri aka kagali  nabwo bibye ‘bandelore’ yo kurwibutso mu gihe nk’iki cyo kwibuka. Nyuma bayisanga mu rugo rw’uwari umuyobozi w’Akagari.

Ibiro by’Akagari ka Rubona bisanzwe byegeranye n’ibiro by’Umurenge wa Rukumberi. Abibye ibi bitambaro bakaba ngo bitwikiriye umwijima ntibabonwe n’abashinzwe umutekano ku biro by’Umurenge.

Iki gikorwa kimwe n’ibindi bisa nacyo byavuzwe muri iki gihe cyo kwibuka, bifatwa na benshi nk’ikigaragaza ko hari abakifitemo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ku biro by'Akagari bibyeho ibendera ry'igihugu
Ku biro by’Akagari bibyeho ibendera ry’igihugu
Abatuye uyu mudugudu bahise bakoreshwa inama y'umutekano muri iki gitondo
Abatuye uyu mudugudu bahise bakoreshwa inama y’umutekano muri iki gitondo

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Reka mbarangire umuti w’iki kibazo; ubutaha nibyongera, muzaceceke tubyihorere, inzego zibishinzwe zizaryamire amajanja, ubundi uwo bazumvana ayo makuru bazamubaze aho yayakuye. Ndahamya ko iperereza rizagenda rikagwa ku wabikoze agafatwa. (Erega abo bagizi ba nabi icyo bagamije ni uko bivugwa cyane)

  • ariko Mana….iyi sabottage…..???

  • Imana Ishimwe byabonetse pe!!??? babisanze muri WC y’umurenge sacco

Comments are closed.

en_USEnglish