Digiqole ad

Karongi: Ngo itorero ry’Abadivantisiti ryabimaga aho bugama mu gihe cy’ibiganiro 

 Karongi: Ngo itorero ry’Abadivantisiti ryabimaga aho bugama mu gihe cy’ibiganiro 

Ni mu karere ka Karongi

Abaturage bo mu kagari ka Gasura mu murenge wa Bwishyura, akarere ka Karongi bavuga ko iyo bitabiraga ibiganiro byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi imvura ikagwa batabonaga aho bugama kuko urusengero rw’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi rwegereye aho bakoreraga ibiganiro batari bimerewe kurukandagiramo kuko iri torero ryababwiye ko urusengero rwabo rutagira ikindi gikorerwamo kitari amasengesho.

Kuri uyu wa 13 mu Rwanda hasojwe icyumweru cyahariwe kuzirikana inzirakarenganze zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ibikorwa byo kwibuka bikazakomeza mu minsi 100.

Abatuye mu mudugudu wa Gisayo, akagari ka Gasura, mu murenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi bakoreraga ibiganiro mu gashyama kari hafi y’urusengero rw’Abadivantisiti b’umunzi wa karindwi ariko bari barabujijwe kurukandagiramo.

Bavuga ko iyo imvura yagwaga yabanyagiraga, bakavuga ko n’ubwo ibi bikorwa by’ibiganiro birangiye muri uyu mwaka ariko utaha imyitwarire y’iri torero yazahinduka kuko kwibuka bisaba ubwitange bwa buri wese.

Umwe mu batangaga ibiganiro  muri uyu mudugudu wa Gisayo, Murenzi Innocent avuga ko iyi myitwarire yo kubuza abitabiriye ibiganiro kugama ari igikorwa cyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no kudaha agaciro ibikorwa byo kwibuka.

Umukuru w’uru rusengero, Habarugira Innocent avuga ko badashobora gutanga urusengero rwabo ngo abitabiriye ibiganiro barwugamemo kuko binyuranye n’amahame y’iri dini.

Ati “ Kwizera kwacu ni ko kuvuga, gahunda zikorerwa mu rusengero ni gahunda z’amasengesho   na gahunda zijyanye na materaniro yagenwe, nta zindi gahunda   za leta zaberamo, gahunda zo mu rusengero zigomba kunyurana  na gahunda zikorerwa hanze, sitati yacu ntabwo yemera  gutiza inzu y’ imana  abo ari bo bose.”

Ubuyobozi bwa Ibuka mu karere ka Karongi bwo buvuga iyi myitwarire idahwitse y’Abadivantisiti atari mishya kuko n’igihe Jenoside yakorwaga Abatutsi bahungiragayo bangaga kubaha ubuhungiro bakabohereza kuri Stade Gatwaro bakicirwayo.

Habarugira Isaac uhagarariye ibuka mu karere ka Karongi avuga ko ntawe ukwiye kwitwaza imyemerere ngo abangamire gahunda zo kwibuka kuko bireba buri muturarwanda.

Ati “ Ntibyari bikwiye ko babangamira ibikorwa byo kwibuka, ahubwo bari bakwiye kuba aba mbere  mu gushyigikira iki gikorwa cyane ko buriya dufite n’amateka yaho nayo mabi.”

Uyu muyobozi wa Ibuka mu karere ka Karongi akomeza agira ati “ Umupasiteri wari hariya mu gihe cya jenocide ni we wirukanye undi mu pasiteri  wari unamukuriye  witwa Munyakaragwe amujyana kuri stade Gatwaro maze ahita araswa na perefe  Kayishema.”

Iri torero muri aka gace ryavuzweho kenshi ko mu myaka ishize ryangiraga abaturage gukorera ibikorwa byo kwibuka mu butaka bitaga ubwabo.

Ni mu karere ka Karongi
Ni mu karere ka Karongi
Ni mu murenge wa Bwishyura
Ni mu murenge wa Bwishyura

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW /KARONGI

19 Comments

  • Ariko rero mujye mukora ibintu byumvikana, murusengero ntihagomba kubera Ibiganiro bitajyanye n’amasengesho pe! none se ko muvuga gutyo mukabihuza nabahahungiraga urumva bihuriye he! niba hari uwahahungiye bakamwirukana ubwo ni ubugome! ariko nanone ntago urusengero rw’ Imana mwajya kurukoreramo gahunda za leta! ubwo rero uwo mukuru w’ urusengero agiye gukorerwa dosiye afungwe ngo yapfobeje jenoside! doreko abantu twagowe! ubuse koko ni irihe kosa yakoze? nihe yabangamiye ibikorwa byo kwibuka? yigeze abirukana aho mwibukiraga??? Oya mujye mumenya kubaha Inzu y’Imana! inzu y’ Imana ntago ari iya leta! ariko koko Mana watabaye urwanda weeee! Uwo we aragiye ntaraye nashaka amenye ubwenge yitorokere naho ubundi 25ans yakarengane agiye kuyirya muri Gereza!!!!

    • Cyokora u Rwanda rwarapfushije n’abagihagaze.Ubu urumva igitekerezo utanze kikunyuze?Noneho no mu rugo ntibakahasengere kuko si mu nzu z’imana!Hanyuma se uretse no gukorera ibiganiro mu rusengero,yagaragaje ubuhe bupfura bwo kunyagiza abantu ngo ni uko baje mu biganiro!? None se ushatse kuvuga ko uyu munsi hari urusengero bataravugamo ubuzima bwo hanze? Uti mu rusengero.Urusengero rwa mbere ni ubwenge bwa muntu na kamere ye.Kwicira abantu mu rusengero no kuganiriramo amateka yaranze u Rwanda ikibi wumva ari ibiganiro? Niho ubwenge bwawe bugeze ntawakurenganya

  • Mwibuke Yesu yinjiye mu rusengero agasangamo abavunjayi. Yabirukanyemo. Ntabwo nizera ko urusengero rwimanywe kubera ingengabitekerezo bya genocide ahubwo nuko insengero ziba zarererejwe ibikorwa bijyanye no kuramya umuremyi w’isi n’ijuru. Nkaba nibwira ntashidikanya ko iyo haba inyubako mberabyombi nk’amashuli baba barahabahaye nta shiti. Abantu ntabwo tubona ibintu kimwe ari nayo mpamvu isi ifite ibibazo. Ndasaba Imana ngo ikomeze imitima yabasizwe iheru heru na genocide yakorewe abatutsi muri 1994. Yesu wenyine niwe ufite igisubizo ku bugome ndenga kamere bwakorewe abatutsi. Ninawe ushobora gusana imitima y’abanyarwanda bagezweho nayo mahano.

    • Insengero zerejwe kuvugirwamo ibijyanye n’Imana. Kuva ryari? Harya abakoreramo ubukwe ni uko nta bwenge bagira cyangwa batazi Imana? Mu 1994 insengero zari zitarerezwa kuvugirwamo ijambo ry’Imana gusa! Murafitwe

    • Rwose bumveko SDA ntacyaha barimo Ni urusenjyero ntakindi kihakore uretse gahunda z’Imana.kdi mwibukeko abarimuribyobiganiro habaharimo abafite imitimitandukanye. Abasinzi bazabanyweye izoga nibindintavize rwose ibyaba byiza bajya bahubaka amashitingi murwego Rwa protection mugihe cyizuba or imvura.urwitwazo ruve kunzuy’Imana.

  • Ark vuba aha sibwo hasohotse iteka rya minisitiri ribuza gukorera amasengesho mukazi ka leta;ngo gahunda za leta ntizigomba kuvangwa namasengesho;ngo aho gusengerwa harazwi ni munsengero!
    Rero nkekako aba batangaje ibi barimo kuvanga ibintu ahubwo
    Kko ibiganiro ari gahunda ya leta,bakagombye no kubashakira ahantu ho kubikorera hujuje ubuziranenge kugirango hirindwe izi acrochage za hato na hato

  • uyu witwa J.Paul ntabwo azi ibyo avuga, ubwo arumva igisubizo cye cyimunyuze? Bariya bantu bi Katongi bari baje mubiganiro hanyuma imvura iragwa babasaba aho kugama.ntabwo haraho gukorera ibiganiro. Nonese munsengero ko bakoreramo reception nuko haba ari gahunda zimana? Namenye neza ko imiri yacu arirwo ngoro yimana ntabwo ari imiturirwa.Gusubiza abacu agaciro bambuwe ninshingano zacu.

  • Francis nshuti yanjye, ntago uzi inzu y’Imana icyo bivuga! guhungira murusengero ni byiza rwose bigaragaza ukwizera ufitiye Imana itabara, ariko gukoreramo gahunda zidafite aho zihuriye n’ isengesho ndumva rwose ntaho bihuriye! iyaba indi Salle bari kuyibaha bakayikoreramo! ariko kuvanga gahunda z’ urusengero n’ iza leta ntibihura kbsa! ntunyumve nabi cg ngo untuke uko ni ukuri mvuze nubwo kuryana!

  • Ndumva kunyagiza abanti nabyo ntabupfura burimo,ntabwo imana iba munsengero ahubwo iba mu mitima yacu,rero rEta mbere yuko iba reta nabo nabana b’imana,kandi reta nitwe niwowe ntabwo arikivamahanga,ahubwo ni organization ishakira abaturage bayo ibyiza bibabereye.

  • Ariko ntimugakabye kwigira abakristu cg abazi iby’Imana. Kubuza abantu kugama ngo ni urusengero rw’Imana? Harimo amateraniro se ngo numve ko mwanze kuvanga gahunda ni yo yabamo kandi ntago Imana yagushimira ko abantu bari kunyagirirwa hanze wanze ko bugama ngo ni uguha agaciro urusengero. Harya ubwo ari iyo nzu cg umuntu igifite agaciro ni iki? Sinshyigikiye ko ibiganiro bibera mu rusengero ariko niba biri gukorerwa hanze yarwo imvura ikagwa ndumva kugamamo bitabangamye. Nizere ko mutajya murukodesha ngo ruberemo reception muriremo munanyweremo. Ninkabyabindi kera najyaga mbona umuntu bakamuhagarika muri gahunda zose z’urusengero cg bakamuca ngo yatetse ku isabato iwe ngo bahabonye hacumba umwotsi kdi abitwa ngo ni aba pasitoro cg abakuru b’amatorero birirwa mu migambi mibisha ndetse no mu yandi mabi nyuma yamateraniro. Yewe aba diventisiti mugira amahame yidini aremereye ariko nta mbuto mwera.

  • Iby’Imana niby’Imana, nibya Leta nibya Leta.ntidukwiye kubivangavanga. Inzu y’Imana iba yarerejwe gukorerwamo umurimo wayo gusa. Naho ibyo muvuga ngo insengero ziciwemo abantu,nibyo koko niko byagenze, Ariko mpamanya numutima wanjye ko bariya bantu biciwe munsengero bagize igihe gihagije cyo gusabana n’Imana, Ijuru ni iryabo.
    Nabo rero nimba ari ukuza gusengeramo cg kuvuga ibijyanye nijambo ry’Imana, nkekako Pasteur atabima urusengero.ariko rwose ntimurenganye abantu ngo banze kubugamisha ibyo byaba ari akarengane mushaka gutangiza.Kandi igihugu cyacu icyo ngikundira nuko buri wese afite umudendezo.

    • Imana muvuga ni iyihe inyagiza abantu mubeshya ngo muri abakozi bayo, ntasoni mugira iyo mutinyuka ngo ntimwakugamisha abantu? Ubundi se hari uwabasabye gukoreramo ibiganiro ko bashakaga kugama imvura!

  • Niba ntibeshye, JPAUL ushatse kuvuga/guhamya/kwemeza ko ariyo mpamvu abatutsi bahungiraga mu nsengero bagombaga kwicwa kuko bajyaga kuhihisha kd hagenewe gusengerwa gusa!!!?Aventist church, ibyanyu si bishya, i gitwe mwarabamaze abakirisitu banyu, the same rubirizi ya kanombe. ..ariko mujye njye

  • MURAHO MWESE?MUKOMERE KANDI TWIHANGANE MU GIHE TWIBUKA ABACU BAGUYE MURI GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI.NTEKEREEZA KO BURYA AGAHINDA HARI IBYO GATUMA UMUNTU AVUGA BITARI NGOMBWA NIGEZE KUMVA MME JEANETTE KAGAME AVUGA MU GIHE CYO KWIBUKA NGO” EMOTION EST NOIRE ET LA RAISON EST BLANC”NTEKEREZA KO DUKWIRIYE KWIRINDA KUYOBORWA NA EMOTIONS MU KWIBUKA ABACU.CYANGWA GUSHYIRA ABANTU MU KEBO KAMWE NGO KUKO HABYEHO UMUNTU RUNAKA 1994 BITYO NGO NIBYO BIKOMEJE.OYA TWITONDE.NTAWE UTAZI KO MBERE YINTAMBARA ABATUTSI BENSHI MU RWANDA BYUMWIHARIKO MURI KIBUYE BARI ABADIVANTISITE.BITYO RERO IDINI RYABADIVE RIKABA RYARAKOZWE MU NDA KUKO NI ABABYEYI BACU N’ABANA BACU BISHWE.KEREKE RERO HABA HARIHO AMAKURU YABA AHISHUWE VUBA AHA KO NIRYO TORERO RYABA RYARATEGUYE GENOCIDE NKA KIRIZIYA GATORIKA MUKABA MUSHAKA KO RISABA IMBABAZI AKABA ARIYO MPAMVU IDINI RISHINJWA!!BYONGEYE USIBYE NA SITATU YARYO IRI MONSIALE HARI AMATEGEKO REPUBLIKA YURWANDA IGENDERAHO YO KUTAVANGA INSTITUTIOINS RELIGIE– USES NA LETA NIBYO BITA LAICITE ET ‘ETAT REPUBLICAIN AINSI QUE LA SEPARATION DU POUVOIR SO IBYO ABADIVE BAKOZE BIGENDANYE NAMATEGEKO LETA YACU YASHYIZEHO NTAHO BANYURANIYE NA LETA .KEREKA MUREZE IDINI KO KU RWEGO NATIONALE IDINI RIDAKORANA NA LETA IBYO RERO SI BARIYA BO HASI IKARONGI BABIMENYA BIRABARENZE.NTEKEREZA BATABISOBANUKIWE. BASHOBORA KUBIGIRA DEBATE ARIKO NTIBABIGIRA IKIREGO BASHINJA IDINI KUBA RITEMERA KO MU NSENGERO HIBUKIRWA ABACU. KANDI NABWO BABIGIZE DEBATE UBWO NI DEBAT THEOLOGIQUE NTABWO LETA YAZAMO.HAZAMO LES PHILOSOPHES LES THEOLOGUES NA BA SOCIOLOGUES.MUSIGEHO MWE KUZANA INGIRWAMPAKA ITARIYO NGO TWISURIRE IMISUZI INUKA.MUGIHE TWIBUKA ABCU BAZIZE GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI.MURAKOZE.

  • Ariko abanyarwanda muzareka ryari imitima y’ubugome? harya ubwo abantu bugamye cg bakagirira ibiganiro murusengero byaba ari ubupagani? ubwo uwo pasiteri niwe mukirisitu
    ahubwo ko ari ingengabitekerezo ya genocide yigendera gusa!!!!! wagirango Wenda numunyamahanga,ahubwo yitonderwe kuko amaherezo ibiri kumutima we bizagaragara vuba.impamvu se biciye abantu munsengero nuko bari murigahunda za leta??? mwagize urukondo koko ???????

    • Uyu Muntu WIYISE inyurabwenge ibyo avuga ni ukuri.emotions n’ukuri kwibintu ntibihura.Si byiza kwihutira kugerekaho umuntu ibirego. utanazi uwo ariwe.Ibi byakozwe ni AMATEGEKO yigihugu yubahirijwe , aho gutukana nk’abashumba nimusabe LETA uhindure AMATEGEKO.Ibi byo kuzamura impaka zidafite USHINGIYE.no gutwerera abantu ibyaha.ntibyubahisha abacu bakeneye kwibukwa mu mutuzo nta nduru.utukana YIBAZA niba ari uko bikwiriye kubahisha abacu.twiyubahe twubaha abandi niko kubahisha abacu bazize génocide.

  • Ibi bikwiye kuwereka abantu ziriya nsengero atari iz’Imana rurema. Ahubwo ni iz’ibigirwamana ari nayo mpamvu abahungiyemo 94 biciwemo cg wajya kugama imvura bakakwangira.Imana rurema itura mu muntu, ntitura muri ziriya ndaro z’ibyondo.

    • Ni ibigirwamana rata kuko n’urusengero bavuga ntabwo Yesu yigeze yubaka cg ngo abategeke kubaka nurwo yahasize yababwiyeko barusigiwe ari umusaka kdi ko ntanibuye rizasigara rigeretse kurindi, kuko nibyakorerwagamo ntiyigeze abyishimira yabiciriyeho iteka none abanyenda nini bongeye kuzubaka bakabeshya ngo niwe bayobotse

  • Sha mureke mbabwire pe!ntaheza hiyisi!urumva kugama munzu ylmana harimo ikihe kibazo?ESE ubwo hagize nkuwigiti kigwira banze ko yugama murusengero ayomaraso yabazwa nde?hahirwa abugama mubwihisho bwisumba Byose.icyonzi cyo Reta ninge nawe.kdi nubuni byubakiwe twebwe!gusa nkurikije uko inkuru ivuga umenya aho Bantu ntabyaha bihaba.

Comments are closed.

en_USEnglish