Digiqole ad

Rusizi: Amashyuza ni umuti abandi bajya kuhasengera… ariko hari na bamwe bahapfira

 Rusizi: Amashyuza ni umuti abandi bajya kuhasengera… ariko hari na bamwe bahapfira

Aya mazi ahuruza imbaga, bamwe bayafata nk’umuti abandi barahasengera

*Abantu bane bamaze kugwa muri aya mazi bakahasiga ubuzima,
*Ngo baza koga mu gicuku bakabura uwabatabara bagize ibyago.

Kuba hari abantu baturuka hirya no hino bakajya kogera mu mazi y’amashuza ngo abenshi baba baje kwivura amavunane muri aya mazi ahora ashyushye, nyamara hari abayagwamo kubera kutamenya koga no kutamenya ubujyakuzimu bw’aho bari aho hantu hahuruza imbaga benshi bahafata nko kwa muganga.

Aya mazi ahuruza imbaga, bamwe bayafata nk’umuti abandi barahasengera

Umuseke wasuye ku mazi y’amashyuza hari abantu baje gusenga ngo basubizwe abandi baje kwivura amavunane. Bamwe muri aba nibo badutangarije ko bumva ko hari abarohama muri aya mazi cyane abajya kuyogamo mu gicuku.

Josephine Nirere umwe mu baje koga yagize ati: “Njye navuye mu karere ka Nyamasheke, aya mazi najyaga nyumva ariko nayigereyemo numvise atangaje, kuko arashyushye n’amavunane yarangiye ahubwo bashyireho uburyo bwo kwirinda muri aya mazi kuko hari abarohama twumvise, naho ubundi aya mazi ni umuti.”

Mu kiganiro n’Umuseke, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Harerimana Frederic yavuze ko yihanangirije abantu yise ko badakunda ubuzima, biyorosa ijoro bakaza muri aya mazi y’amashyuza, avuga ko bagiye gushyiraho amasaha ntarengwa yo kuhogera.

Ati: “Abantu bane (barohamye) ni benshi, gusa aba bose bayagwamo abenshi baza bitwikiriye ijoro, bityo twashyizeho amasaha ntarengwa, haba gutangira kogera muri aya mazi cyangwa gusoza, ni saa 6h00 za mu gitondo kugeza saa 6h00 z’umugoroba, bityo bikubahirizwa ntabwo twabuza abantu dore ko na bo bavuga ko aya mazi abakiza amavunane.”

Imfu za hato na hato zitunguranye ku bogera mu mashyuza n’inama y’umutekano yaguye  yo kuwa 10 Mata 2017 yabigarutseho, ngo ni ugushaka uko aya mazi ari mu mutungo kamere wa Leta yashyirwaho aho abantu babujijwe kugera n’aho bogera, ngo hagiye gushyirwaho umuntu uzajya ufasha abahaza batandukanye baje koga.

Aba bari baje gusenga ngo Imana ibasubize
Abagwa muri aya mashyuza bagapfiramo ngo bakunze kwitwikira ijoro barohama ntibabone ubatabara

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish