Yashinze bariyeri imbere y’ikigo kugirango ajye abona abana bahunga abatabare. Interahamwe zarazaga akaziha amafaranga zikagenda. Mu kigo cye yarereragamo abana harokokeye abasaga 400. Igitero cya nyuma cyaje ari simusiga, amayeri ye bayavumbuye, Imana ihita yigaragaza. Damas Mutezintare uzwi cyane ku izi rya Gisimba, yareze abana barenga 500 mu kigo cye, ariko muri Jenoside mu mayeri […]Irambuye
Kuri uyu wa 7 Mata, abadipolomate basaga 200 n’izindi nshuti z’u Rwanda bahuriye I Washington DC bazirikana inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, banagaragarizwa kuri amwe mu mateka yaganishije kuri ubu bwicanyi bwakorewe Abatutsi. Umushakashatsi kuri Jenoside akaba n’umwarimu w’icengerandimi rya nyuma y’Ubukoloni n’irya Gikirisitu muri Alabama A&M University, Prof. Gatsinzi Basaninyenzi yagiye agaruka […]Irambuye
Nyuma y’imirwano mu kabari k’umuturage yaje kugwamo umuntu umwe, bane bari mu maboko ya Polisi bakekwaho urupfu rwe, abandi babiri bakomeretse bajyanwe kwa muganga. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Theobald Kanamugire yatangarije Umuseke ko izo mvururu zabaye tariki ya 6 Mata 2017 mu murenge wa Bigogwe mu kagari ka Kijote, mu mudugudu wa […]Irambuye
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu, Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, Mme Jeannette Kagame, Umuyobozi w’Umutwe w’Abadepite Mukabalisa Donatila, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Africa yunze ubumwe Moussa Faki Mahamat, n’abandi banyacyubahiro bitabiriye urugendo rwo kwibuka “Walk to remember” rushushanya inzir ikomeye abatutsi banyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nk’uko bisanzwe urugendo rwatangiriye ku […]Irambuye
Senateri Karangwa Chrisologue wifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Huye, yabahamagariye Abanyehuye n’Abanyarwanda muri rusange gukomeza gukomera ku bumwe bwabo nk’ imwe mu ntwaro yo guhangana n’ ingaruka za Jenoside ndetse n’ingengabitekerezo yayo. Ibi yabigarutseho ubwo yitabiraga gahunda yo gutangiza icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Murenge wa Rwaniro, Akarere […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu, ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatusti mu Rwanda ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba byatangirijwe mu Murenge wa Muhazi, Akarere ka Rwamagana ahashyinguwe mu cyubahiro imibiri itanu y’abazize Jenoside ibonetse vuba. Uru rwibutso rwa Muhazi ubu rumaze gushyingurwamo imibiri y’abana, abasore n’inkumi, abagabo n’abagore bagera ku 8 305 bazize Jenoside […]Irambuye
Mu mudugudu wa Murambi Akagari ka Ruli mu Murenge wa Shyogwe niho hahungiye Guverinoma yiyise iy’abatabazi yashyize mu bikorwa Jenoside, uyu munsi mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi wahabereye none bazirikanye amateka mabi y’iyo Leta yabahungiyeho iyobowe na Sindikubwabo Theodore, n’imodoka yagendagamo niho ikiri. Sindikubwabo Theodore yibukwa cyane mu magambo […]Irambuye
* Munyakazi ati: ndifuza ko Me Rushikama Justin asobanura impamvu ataboneka *Urukiko rwavuze ko rutazi niba uwo ruburanisha ari Munyakazi *Munyakazi ati: Umwirondoro mfite niwo nemera, uwo ubushinjacyaha bwabahaye si uwanjye.” Ubwo hasubukirwaga urubanza ruregwamo Dr Léopold Munyakazi ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu cyahoze ari Komini Kayenzi (mu bice bya […]Irambuye
Ku muhanda uva i Nyamirambo aho bakunze kwita kuri LP ukerekeza mu Miduha ukanakomeza kuri Gereza ya Mageragere abatuye muri ibi bice ubundi bishyuraga uru rugendo amafaranga 160 ariko guhera kuri uyu wa kane batangiye kwishyuzwa 250. Kompanyi itwara abantu hano ivuga ko yongereye uru rugendo ikarugira rumwe ikanagabanya igiciro cyarwo kuri 30%. Abaturage benshi […]Irambuye
Hirya no hino mu gihugu muri week end zose (usibye mu cyunamo) nta itabamo ubukwe, gusa muri iki gihe mu nkiko naho imanza zisaba ubutane ngo ziriyongera umusubirizo, hari abemeza ko biri ku rwego rwo hejuru cyane. Umuseke waganiriye na Mukasekuru Donatille wo mu kigo kitwa “Nyinawumuntu” kigamije kirwanya amakimbirane mu ngo. We asanga ibyo […]Irambuye