Ngoma: Hari abo amashanyarazi yagezeho abaturanyi babo ba hafi ntiyabageraho
Mu Kagari ka Bugera Umurenge wa Remera mu Karere ka Ngoma hari abahatuye bibaza impamvu batagezweho n’amashanyarazi mu gihe abaturanyi babo bayafite, amashanyarazi yagarukiye ahatarenze metero 100 uvuye iwabo. Ubuyobozi bw’Akarere bwo buvuga ko umwaka utaha amashanyarazi azabageraho.
Aba baturage bo mu mudugudu wa Gasebaya muri aka kagari bavuga ko umuriro bazaniwe utabagezeho bose mu mudugudu kuko bamwe bawufite abandi ntawo kandi ari abaturanyi cyane.
Mpinganzima Jeanne wo muri uyu mudugudu ati “Natwe dukeneye umuriro nk’abaturanyi bacu kuko tutabona impamvu badusize ku ruhande ntibawuduhe.”
Abashinzwe ibyo gukwirakwiza amashanyarazi bavuga ko ahantu hose atahagerera rimwe ariko ko aba baturage nabo azabageraho mu gihe cya vuba kuko gahunda yo kuyakwirakwiza igikomeje.
Benoit Niyonkuru umuyobozi w’ikigo REG (Rwanda Energy Group) mu karere ka Ngoma avuga gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi ikomeje kandi banateganyije uburyo bwo gufasha kubona amashanyarazi abadafite ubushobozi bari mu byiciro (icya mbere n’icya kabiri) by’Ubudehe.
Ati “Udashoboye kubona ifatabuguzi rya 56 000Frw (bo muri biri byiciro) azajya afashwa ahabwe amashanyarazi noneho niba aguze umuriro yenda w’igihumbi ahabwe uwa magana atanu ayo yandi ajye ku ifatabuguzi. Ibi bizabafasha kwishyura gahoro gahoro.”
Sylvestre Turyareba umukozi w’Akarere ka Ngoma ushinzwe Biogaz n’amashanyarazi yizeza abataragezweho n’amashanyarazi kuri iyi nshuro ko biteganyijwe ko umwaka utaha azaba yabagezeho kuko ngo gahunda ihari ari uko mu 2018 baba bari ku kigero cya 70% by’abafite amashanyarazi.
Gahunda yo kugeza amashanyarazi ku baturage iri gukorwa ahanyuranye mu bice by’icyaro mu Rwanda.
Umwaka ushize, Abayobozi ba Minisiteri y’Ibikorwa Remezo bavuze ko mu 2017 ingo 90 000 zizashyirwamo amashanyarazi.
U Rwanda rwahize ko mu 2018 ruzaba rufite ingufu zingana na MW 563, Abanyarwanda bafite amashanyarazi ku kigero cya 70%.
Hagati mu mwaka ushize u Rwanda rwari rufite MW 219, MININFRA yavugaga ko Abanyarwanda bafite amashanyarazi ari bose hamwe ari 25,3%, bafite inetgo ko uyu mwaka wa 2017 uzarangira bageze kuri 38,6%.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Rwakunda Christian umwaka ushize yatanze ikizere mu Nteko ko ibi bizashoboka kuko biteze amashanyarazi azava ku ngomero za Ruzizi III (MW145), umushinga wo mu bihugu bya CEPGL, umushinga wa Rusumo (MW 81), ingufu z’izuba i Rwamagana n’i Kayonza, amashanyarazi angana na MW 400 u Rwanda ruzagura muri Ethiopia n’indi…
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW