Digiqole ad

Gisagara: Ubujura bw’ibitoki n’abenga inzoga z’inkorano babutiza umurindi bahagurukiwe

 Gisagara: Ubujura bw’ibitoki n’abenga inzoga z’inkorano babutiza umurindi bahagurukiwe

Mu murenge wa Gikonko, ho mu Karere ka Gisagara, haravugwa ikibazo cy’ubujura bukabije bw’ibitoki, abaturage bahangayikishijwe cyane n’ubu bujura bakavuga ko ababyiba babigurisha rwihishwa na bamwe mu benga inzoga z’inkorano, bagasaba ko hakongerwa imbaraga mu gukumira aba benga izi nzoga.

Abaturage bo muri Gikonko baganiriye n’Umuseke bawubwiye ko ubu bujura bw’ibitoki bwibasiye cyane ibitoki byengwamo urwagwa byo mu bwoko bwa Fiya. Ababyiba ngo bitwikira ijoro bakajya kubitema mu mirima y’abaturage.

Rwimo Cyprien umusaza utuye mu Kagari ka Gikonko, Umudugudu wa Karubondo avuga ko uko bukeye abyuka agasanga batemye nk’abatema mu kwabo, akavuga ko kugeza ubu bamuteye ubukene kandi ariho yakuraga amafaranga y’ishuri y’abana be babiri.

Rwimo agira ati “Nk’ubu rwose ijoro ryacyeye ejo narabyutse nsanga batemye mo ibitoki bitandatu kandi nari namaze gutumaho ugura ibitoki ino ngo aze abigure, nonese urumva batampemukiye rwose?”

Yongera ati “Nabonaga amafaranga ibihumbi 80 mu kwezi nkuye mubitoki ngaha abahinzi, none ubu sinkibonamo n’icyo ndya kizamuka abajura bakibonye.”

Aba bibwa ibi bitoki bahamya ko ubwiyongere bw’ubujura buterwa n’abantu benga inzoga z’inkorano, bityo bagasaba ko bahagurukirwa kuko aribo batiza umurindi ubujura.

Abahinzi bahuye n’iki kibazo cyo kwibwa ibitoki icyo bahurizaho ni uko kwibwa ibitoki biri kubakenesha, kandi ariho bakuraga amafaranga.

Ku ruhande rw’ubuyobozi, Mudahemuka Jean Damascene, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikonko atangaza ko iki kibazo bakimenye kandi bitegura kugifatira ingamba zihamye zo kugikemura.

Yagize agira ati “Ndi mushya muri uyu murenge sindahamara icyumweru, iki kibazo nakimenye ejo, ariko uyu munsi twafashe abenga izi nzoga tubashyikiriza Polisi, n’abo biba ibitoki ndetse n’ubundi bujura twabuhagurukiye, kuwa mbere twateguye inama yaguye y’umutekano yo gufatira hamwe ingamba zo guhashya ubu bujura n’izi nzoga.”

Uretse ubwo bujura bw’ibitoki butizwa umurindi n’abenzi b’inzoga zitemewe, abaturage bo mu Murenge wa Gikonko banavuga ko muri rusange n’ubujura bw’imyaka bugenda bufata indi ntera muri ako gace.

Christine Ndacyayisenga
UM– USEKE.RW/Gisagara

en_USEnglish