Agace kitwa ‘Commune Rouge’ kari mu mujyi rwagati wa Gisenyi, munsi y’umusozi wa Rubavu iruhande rw’urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisenyi, ni ikibaya cyajugunywemo abatutsi benshi mu gihe cy’ubwicanyi bw’igerageza no kwica ibyitso, ndetse no mu gihe cya Jenoside. Innocent Kabanda uyobora umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi Ibuka mu Karere ka Rubavu […]Irambuye
*Abishwe muri Jenoside abenshi ni abana *Abagizweho ingaruka zikomeye nayo abenshi ni abana *Abana ba none bafite amatsiko menshi ku byabaye *Iyo usobanurira umwana ngo umubwiza ukuri kuko isi ya none yo nta banga igira Imiryango myinshi uyu munsi cyangwa ejo ifite/izagira ikibazo cy’abana babyiruka bayibaza iby’amoko. Abishwe muri Jenoside n’ababishe. Nyamara ingengabitekerezo y’ivanguramoko niyo […]Irambuye
Gasabo – Mu rwego rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi uyu munsi Umujyi wa Kigali n’amakoperative yari awugize, uyu munsi bahereye i Ndera boroza inka imwe buri muryango mu miryango 10 y’abasigaye mu bari abakozi b’icyari Perefegitura y’umujyi wa Kigali. Dushimimana Jacqueline wari ufite umubyeyi wakoraga mu cyahoze ari Komine Kanombe avugako kuba bagabiwe inka […]Irambuye
Ngo nyuma yo kubona ko hari abakozi ba Leta bakoresha amasaha y’akazi mu bikorwa by’amasengesho kandi bakabikorera mu nyubako zigenewe gukorerwamo akazi ka Leta, Minisitiri w’Intebe yatangaje ibaruwa imenya ko ibikorwa by’amasengesho bitemewe ahantu hose hakorerwa akazi ka Leta. Mu bigo, inzego, ibitaro n’ibindi bitandukanye bya Leta, hamwe na hamwe buri gitondo cyangwa saa sita […]Irambuye
Rulindo – Abanyeshuri, abayobozi, abakozi n’abaturanyi ba Tumba College of Technology (TCT) iri mu murenge wa Tumba mu ijoro ryakeye bakoze umugoroba wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, umuhango watangiwemo ubutumwa busaba urubyiruko gukoresha ubumenyi n’ubushobozi rufite mu kurwanya abavuga nabi u Rwanda barusebya kandi bavuga ibinyoma. Batangiye bakora urugendo rwa 8Km bava ku ishuri rya TCT […]Irambuye
Mu karere ka Gicumbi hari kubakwa inzu 35 z’amatafari ahiye zizatuzwamo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, inzu imwe izatwara 8 990 000 Frw. abari kubakirwa izi nzu bavuga ko bishimiye kubakirwa inzu zikomeye kuko hari izubatswe mbere zahitaga zangirika zigasenyuka. Inzu 10 muri izi nzu zubatswe mu kagari ka Gashirira, mu murenge wa Ruvune zamaze kuzura […]Irambuye
Gasigwa Leopold ukora Filime Mpamo (documentary) arimo kugenda yerekana Filime ye nshya yise “Miracle and the Family” bishatse kuvuga “Igitangaza n’Umuryango” igaragaza ukuntu ifatwa ku ngufu rishingiye ku gitsina ryakoreshejwe nk’intwaro yo gukora Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyi Filime irimo uwacitse ku icumu wafashwe ku ngufu n’abantu atibuka umubere ku buryo Jenoside yarangiye atabasha kugenda neza, […]Irambuye
*Ambasade y’u Rwanda muri Congo-Brazzaville yatangije ibikorwa byo Kwibuka. Ambasade y’u Rwanda muri Repuburika ya Congo Brazzaville, tariki ya 7 Mata 2017, yatangije ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, umuhango wo kwibuka witabiriwe n’Abanyarwanda baba muri Brazzaville, Amb Jean Baptiste Habyalimana yavuze ko Isi yose ikwiye kwigira ku Rwanda, buri wese akagira […]Irambuye
Hashize imyaka 22 umuryango AVEGA Agahozo uriho ngo ufashe by’umwihariko abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu bagore bayirimo abagera ku 1 473 bari barafashwe ku ngufu bananduzwa SIDA, ibikomere byari byose, ubukene nabwo bubugarije ibibazo byari byinshi cyane kuri bo n’impfubyi basigaranye, AVEGA itangira ngo ibahoze. Imyaka 22 nyuma yabwo yabamariye iki ? Umuseke waganiriye n’umuyobozi […]Irambuye
Mu murenge wa Gitesi mu gicuku cy’ejo ku cyumweru bafashe umugore ngo ariho acuragura ku rugo rw’abantu, baramukubita babonye agiye gushiramo umwuka bamushyira mu ngobyi bamujyana ku biro by’umurenge ariko ngo yapfuye bataramugezayo neza. Uyu mugore urugo bamufatiyemo ngo ruherutse kubura umubyeyi wazize ‘amarozi’. Byabereye mu kagari ka Ruhinga aho umugore witwa Nyirantirivamunda Venantie wari utuye […]Irambuye