Digiqole ad

Gicumbi: Bamwe ngo si bo barose ibiruhuko birangira kubera imirimo ivunanye

 Gicumbi: Bamwe ngo si bo barose ibiruhuko birangira kubera imirimo ivunanye

Ngo basubiye ku Ishuri ariko kuri bamwe imirimo ivunanye yari ibaboshye

Kuri uyu wa 18 Mata, mu gihugu hose abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye batangiye amasomo y’igihembwe cya Kabiri cy’umwaka w’amashuri wa 2017. Bamwe mu bana bo mu karere ka Gicumbi baravuga ko atari bo barose basubira ku ishuri kubera imirimo ivunanye bakoreshwaga.

Ngo basubiye ku Ishuri ariko kuri bamwe imirimo ivunanye yari ibaboshye
Ngo basubiye ku Ishuri ariko kuri bamwe imirimo ivunanye yari ibaboshye

Kujya gusenya/ Gutashya, kujya kuvoma inshuro nyinshi, kwahira ubwatsi bw’amatungo rimwe na rimwe birenze imbaraga zabo ni byo bavuga ko byari byarababoshye muri ibi byumweri bibiri bamaze bari mu kiruhuko cy’igihembwe cya mbere.

Bamwe muri aba bana (tudatangaje kuko batujuje ubukure) bavuga ko iyo baje mu biruhuko bakirizwa imirimo rimwe na rimwe ivunanye kuko iba irenze ubushobozi n’imbaraga zabo.

Bavuga ko ababyeyi babo bababwira ko iyi mirimo ari yo izavamo bimwe mu bikoresho by’ishuri nyamara ngo bagatangira ishuri nta dukweto cyangwa utwenda dushya babaguriye.

Umwe muri bo wiga  mu Ishuri rya EPA Catholique Byumba yagize ati “ Nk’ubu mvuye kwahirira Inka kandi kuko ni ngombwa kuko inka ni izacu ariko ibiruhuko birangiye nta n’inkweto banguriye.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bukunze kwibutsa ababyeyi inshingano zabo ku bana zirimo no kubajyana ku ishuri kandi bakabaha ibyangombwa byose kugira ngo abana babashe kwiga neza.

Muri aka gace gakunze kuvugwamo imirimo ivunanye ikoreshwa aba, abayobozi bakunze gukangurira ababyeyi ko bagomba kurinda abana babo imirimo ivunanye.

Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Imibereho myiza  y’abaturage, Benihirwe Charlotte aherutse gusaba ababyeyi n’abana babo kumenya uburenganzira n’inshingano byabo.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, ubuyobozi bw’akarere buri mu nama n’ababyeyi kugira ngo bashakire umuti ikibazo kiri kuvugwa muri aka gace cy’imirimo ivunanye ikoreshwa abana mu bihe by’ibiruhuko.

Rimwe na rimwe ngo biba birenze imbaraga zabo ariko kubera ibyo basezeranyijwe bakiyemeza kubikora
Rimwe na rimwe ngo biba birenze imbaraga zabo ariko kubera ibyo basezeranyijwe bakiyemeza kubikora
Bari kwigishwa ku ngamba zo kurengera uburenganzira bw'umwana
Bari kwigishwa ku ngamba zo kurengera uburenganzira bw’umwana
Barasabwa kwirinda ibikorwa bivuna abana
Barasabwa kwirinda ibikorwa bivuna abana

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/GICUMBI

3 Comments

  • Humm!!none se abana ntibagomba gukora.Mbega ubunebwe ubwo bumva bakwiye kwirirwa bicayeee bakora ubusa.

  • Usibye n’abana ubuzima I Gicumbi buragoye kugeza Ku kigero kitigeze kubaho mu myaka 50 ishize. Nawe se nk’ ubu za Rutare na Giti ntibaheruka amazing kdi ubwo ntawemerewe gushora itungo Ku iriba kuko amatungo aba mu biraro. Tubwizanyije wazamura ijerekani imisozi uri buyakoreshe mu rugo ukagerekaho kuhira amatungo ari mu rugo ukanajya kuyahirira ibyo arya ukabyita ubuzima koko. Tuyobowe nabi I Gicumbi ntibikiri ibanga.

  • Gukora ni ngombwa ku bana ariko nanone kubakoresha imirimo ivunanye sibyo rwose ababyeyi bisubireho, umwana niba ari mu kiruhuko agomba gufasha ababyeyi imirimo, agahabwa umwanya wo gukina na bagenzi be cg kuruhuka, akanahabwa numwanya wo gusubira mu masomo ye kugirango azasubire ku ishuri akibuka bimwe mubyo yize mu gihembwe arangije

Comments are closed.

en_USEnglish